Umutangabuhamya arakibaza icyatumye Dr. Rwamucyo amwirukana ahakurwaga imibiri y’abazize Jenoside

Mu rukiko rwa Rubanda rwa Paris, umwe mu batangabuhamya uzi neza Dr Eugene Rwamucyo kuva bakiri abana biga mu Iseminari Nto ya Rwesero, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, yabwiye abacamanza ko kugeza n’ubu akibaza impamvu Dr Rwamucyo yamwirukanye aho abafungwa bakuraga imibiri y’abari bamaze kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mutangabuhamya wiyemerera kujya ku…

Read more

Paris: Umutangabuhamya yashinje Dr. Eugène Rwamucyo gukorera Kangura

Mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, Alphonse Kilimobenecyo wakoreraga icapiro ry’uburezi,” Imprimerie Scolaire” mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye urukiko ko yabonye Dr Eugene Rwamucyo akosora inkuru z’ikinyamakuru Kangura kizwi nka kimwe mu bitangazamakuru rutwitsi byakanguriraga abahutu kwanga no kwica abatutsi. Mu buhamya bwe kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, Kilimobenecyo yavuze ko Dr Rwamucyo…

Read more

Gishamvu: Abarokotse jenoside bishimiye ko Eugene Rwamucyo yashyikirijwe ubutabera

Abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bo mu murenge wa Gishamvu, hamwe mu havugwa ko Rwamucyo yahakoreye ibyaha bya jenoside bishimiye ko yafashwe akagezwa imbere y’ubutabera kugira ngo aryozwe ibyaha yakoze. Umwe mu barokotse jenoside yavuze ko bibafasha iyo bumvise ko abakoze jenoside cyangwa abayipfobya bafashwe bagahanwa. Yagize ati ‘’Abagizi ba nabi bagiye badukorera amabi,…

Read more

Paris: Hari Abanyarwanda banze gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr. Rwamucyo ushinjwa Jenoside

Perezida w’inteko y’abacamanza iburanisha urubanza rwa Dr Eug­ene Rwamucyo ushinjwa uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, mu mpera z’icyumweru gishize, yavuze ko ababajwe no kuba hari bamwe mu Banyrwanda bagombaga gutanga ubuhamya muri uru rubanza, none bakaba bahakaniye urukiko  kurwitaba ngo batange ubuhamya. Muri abo Banyarwanda banze kujya gutanga ubuhamya mu rubanza rwa Dr Rwamucyo harimo…

Read more

Jenoside: Nkunduwimye yakatiwe igifungo cy’imyaka 25

Nkunduwimye Emmanuel uzwi ku kazina ka Bomboko yakatiwe igifungo cy’imyaka 25 n’Urukiko rwa rubanda ruherereye i Buruseli mu Bubiligi. Ni mu rubanza rwasomwe uyu munsi tariki ya 10 Kamena 2024, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoside n’iby’intambara. Nkunduwimye wari umaze amezi 2 aburanira mu Bubiligi, ni ho atuye. Ibyaha yashinjwaga ni ibyakorewe mu mujyi wa…

Read more

Bomboko ntiyari Interahamwe_Umutangabuhamya

Kuva tariki ya 8 mata 2024, urukiko rwa rubanda rwa Buruseli, mu gihugu cy’u Bubiligi, ruraburanisha Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel bakundaga kwita Bomboko, ukekwaho ibyaha byakozwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  “Bomboko” uburana ahakana ibyaha, yemera ariko ko yari inshuti ya Rutaganda Georges wari Visi Perezida w’interahamwe ku rwego rw’igihugu. Ku wa 18 mata, umutangabuhamya…

Read more