Imbamutima za Me Gisagara Richard ku mikirize y’urubanza rwa Eugene Rwamucyo
Urubanza rwaberaga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris rwaregwagamo Eugene Rwamucyo rwapfundikiwe rumuhamije icyaha cya jenoside, icyo gucura umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rwanzura ko afungwa imyaka 27. Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro w’urubanza rwaregwagamo Eugene Rwamucyo, abarimo Me Gisagara Richard uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje imbamutima zabo. Ubwo Gisagara yabazwaga uko…