Abana batagejeje ku myaka 18 batewe inda mu mwaka wa 2017 barenga ibihumbi 16, nk’uko bitangazwa n’ubushakashatsi bwakozwe. Abagabo bagera ku 1800, bamaze gutabwa muri yombi kubera gusambanya bamwe muri abo bana. Uyu mubare w’abatawe muri yombi ni muto ugereranyije n’uwabatewe inda. Kubahishira, uburyo umuryango udafata ikibazo nk’icyawo no kuba abana benshi baterwa inda ari abakene ngo ni zimwe mu mpamvu zituma abakoze iki cyaha badakurikiranwa uko bikwiye.
Iki ni ikibazo gihangayikishije Leta y’u Rwanda, ku buryo insanganyamatsiko u Rwanda rwahiseho mu minsi 16 yo kurwanya ihohoterwa ku isi ibigaragaza (twubake umuryango twifuza, turwanya gusambanya abana). Abakurikiranira hafi iki kibazo bavuga ko impamvu byiyongera kandi ababateye inda ntibahanwe bose ari uko iki kibazo umuryango nyarwanda utarakigira icyawo.
Mu kiganiro DUSANGIRE IJAMBO, kuri televiziyo y’u Rwanda; Ingabire Marie Immaculée, yavuze ko intandaro yo kuba abagabo babikora badafatwa biterwa n’impamvu nyinshi. Agira ati “ni gute umwana aterwa inda bikamenyekana yabyaye? Ababyeyi n’abayobozi mu nzego z’ibanze baba babizi ntibabivuge. Umwana we kubera utuntu uwamuteye inda aba yamushukishije, usanga aba adashaka kumuvuga.”
Uku kudatanga amakuru, bigira ingaruka z’uko nta n’ubutabera abatewe inda babona. Murwanashyaka Evariste, umukozi wa CLADHO avuga ko ubushakashatsi bakoze bwerekana ko mu batewe izo nda, 1% ari bo babonye ubutabera kandi ababateye inda hejuru ya 90%, batewe inda n’abagabo barengeje imyaka 30. Cyakora ngo hari icyakozwe kuko abagabo barenga 1800 bashyikirijwe ubutabera.
Bamwe basanga bikwiye kurwanywa nk’uko barwanya ruswa
Bamwe babona mo isura ya ruswa kuko ngo bitumvikana ukuntu abantu nk’aba bahishirwa kandi bikanakorwa n’abahemukiwe. Nk’uko urubuga nkoranyambaga (Twitter) rw’urwego rw’igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry’uburinganire n’ubwuzuzanye(GMO) rubitangaza; Musenyeri John Rucyahana aribaza ati “ese iyi si ruswa y’ubundi bwoko, aho ababyeyi basambanyirizwa abana, bagahabwa amafaranga kugira ngo bahishire aba banyabyaha. Ibi bigomba kurwanywa nk’uko turwanya ruswa.”
No kuri Munyankindi Monique, Perezidante wa HAGURUKA, ngo impamvu ni nyinshi ariko umuryango nyarwanda kuba utarakigira icyawo biteye impungenge. Ibi abihurizaho na Kanakuze Jeanne d’Arc, perezidante wa Profemmes Twese Hamwe, ariko akagaruka ku babyeyi batakiganiriza abana babo mu muryango. Gusa ngo haracyari n’ikindi ikibazo ati “nk’ubu aba bana batewe inda ntibabona abavoka bababuranira, ntibabasha kubona indishyi mu gihe kandi n’umuryango nyarwanda ubabona nk’indaya aho kubabona nk’abahuye n’ikibazo.”
Ingabire Marie Immaculée, avuga ko akenshi indangagaciro na za kirazira zagabanutse mu banyarwanda kuko kera uwabikoraga yahabwaga akato, haba mu muryango no mu kazi. Ingabire agira ati “ ubu uwo bivuzweho usanga hari abamuvugira kandi ubundi yakabaye inzira yo kumwamagana. Gusa aba bakobwa nabo bagomba kwirinda, kuko niba umwana w’imyaka itanu atashora intoki muri prise (akuma bacomekamo urutsinga kugira ngo rurahure umuriro ruwushyira aho ukenewe) umukobwa w’imyaka 15 ntakwiye kuba akina n’ubuzima bwe yitwaje uburenganzira bwe.”
Kuri Perezidante wa Haguruka, asanga abana b’abakobwa nabo bakwiye kwigishwa ku buryo bwihariye kuko ubushakashatsi HAGURUKA yakoreye mu ntara y’iburasirazuba, 70% y’abatewe izo nda bemeje ko babikoze mu bwumvikane ari naho bahera babahishira. Kuri ubu muri buri karere ahakorera Polisi y’igihugu, haba Isange One Stop Center, ifasha abahohotewe, bagahabwa ubufasha bujyanye n’amategeko, ubuvuzi bw’ibanze ndetse n’ubujyanama.
Musonera Sosthene