Bamwe mu baturage bo mu karere ka Musanze, umurenge wa Busogo,bari bacumbitse mu mashuli kubera gusenyerwa n’ibiza by’amazi y’imvura ava mu birunga (imyuzi),barishimira kuba barafashijwe kubona aho kuba.
Mu ijoro ryo kuwa 6 rishyira kuwa 7 Gicurasi 2020 mu turere twegereye ibirunga harimo n’akarere ka Musanze haguye imvura nyinshi yateje Ibiza byasenyeye abaturage,byangiza n’imyaka bamwe bajyanwa gucumbika mu baturanyi,abandi bacumbika mu mashuli kubera kubura aho kuba. Ubu bamwe mu bayahozemo barishimira ko bafashijwe kubona aho gutura.
Ndahayo Frodouard ni umwe mu baturage bari basenyewe n’amazi ,inzu ye yose yarasenyutse ajya gucumbika mu mashuli,nyuma ubuyobozi buramwimura bumukodeshereza inzu hamwe n’ubundi bufasha yahawe. Arishimira ko mu gihe kiri imbere azaba yujuje indi nzu yo guturamo.Yagize ati ’’Inzu zimaze gusenyuka nta kindi cyakurikiyeho twajyanwe gucumbika mu mashuli ariko ndishimira ko leta y’u Rwanda yankuye mu mashuli bankodeshereza inzu amezi 2,bampaye ibiribwa ,bampaye amabati 21 ubu natangiye kubaka.”
Uwimana Clémentine nawe ati’’ Namaze ukwezi mu mashuli, mbona umuturanyi arancumbikira ubu barimo kunyubakira inzu mu kibanza banshakiye, nimara kuzura bampaye amabati ntacyo batakoze ndishimira kubona aho kuba,nyuma yo gusenyerwa n’amazi kuko nari nihebye.”
Murera Jean Paul wo mu kagali ka Gisesero ,afite umuryango w’abantu 10,avuga ko ashimira ubuyobozi ku kuba bwaramufashije nyuma yo guhura n’ibiza byamusenyeye n’ibitwenge byinshi aravuga ko yishimye.Yagize ati “Icya mbere nshima ni Leta y’ubumwe,ikindi ndishimye cyane ko nahawe iwanjye hashya,Leta yabigizemo uruhare kugira ngo inkure ahantu habi injyane aheza nabanje kuba mu mashuli nyuma baratubwira ngo bagiye kuyavugurura nuko baradukodeshereza none ubu mukanya ndajya ku murenge gufata amabati nsakare nyuma mve mu icumbi njye mu nzu yanjye kandi leta yampaye imbuto y’ibirayi ndatera nta kibazo mfite ndishimye pe.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Musanze buvuga ko abasenyewe n’ibiza harimo imiryango 11 bari bagize ikibazo kurusha abandi,ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bafashijwe kubona aho kuba, nkuko NUWUMUREMYI Jeanine umuyobozi w’akarere ka Musanze abisobanura.’’Abasenyewe ni inzu 406,twabonye amabati yo kubafasha,hari abo tugenda duha ibibanza ahandi hatari aho bari batuye n’amabati barazamura inzu ubu aho kuba harahari.”
Leta y’u Rwanda yatangije umushinga munini wo gukora imigezi iva mu birunga yiswe imyuzi ifite amazi menshi isenyera abaturage bo mu turere twegereye ibirunga ,uwo mushinga washyizwemo imbaraga by’umwihariko watangiriye mu karere ka Burera,ukaza muri Musanze ukageza Nyabihu ni umushinga uzatanga ibisubizo birambye ku baturage bose baturiye ibirunga bagirwagaho ingaruka nayo mazi.
NYIRANGARUYE Clementine