Umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Rwamucyo wari umushoferi wa kateripilari mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yashinje Rwamucyo icyaha cyo kuyobora ibikorwa byo gucukura ibyobo no gushyingura abatutsi mu cyahoze ari perefegitura ya Butare, akavuga ko nawe ari mu bakoranaga na Rwamucyo ariwe watangaga amategeko y’ibikorwa.
Uwo mutangabuhamya avuga ko umunsi indege y’uwari perezida;Habyarimana Juvenal igwa ku itariki ya 6 Mata 1994,yari iwe mu rugo. Umunsi ukurikiyeho Minisitiri w’umutekano asohora itangazo ry’uko nta muntu ugomba kuva iwe. Ku itariki ya 10 uwo mutangabuhamya we yakiriye irindi tangazo rimubwira gusubira mu kazi,aribwo yasubiragayo ku bukeye bwaho. Yasubiye mu kazi ke ko gukora ibiraro n’imihanda aho yari umushoferi w’imodoka ziremereye. Avuga ko ubwo yari mu nzira ajya kuri perefegitura ya Kigali , yageze mu Gakinjiro abona imirambo itameze neza.
Aho kuri perefegitura, we n’abandi bashoferi bakorewe inama bahabwa amabwiriza yo gushyingura imirambo, ibintu avuga ko byari biteye ubwoba. Abo bashoferi b’imodoka ziremereye zo mu bwoko bwa kateripilari bagabanyijwemo amatsinda, bamwe bacukura ibyobo abandi bagatwara imirambo, ndetse n’imfungwa zisabwa gupakira imirambo mu makamyo kugira ngo bajye kuyishyira muri bya byobo. Aho niho umutangabuhamya yisanze nawe acukura ibyobo ku itariki ya 11.
Umutangabuhamya akomeza avuga ko yahungabanyijwe nibyo yabonye ntiyabasha gusubira mu kazi ku matariki ya 12,13 n’a 14 Mata, gusa yategetswe kugasubiramo nyuma yuko abapolisi barimo Venuste Nyamurasa bamusanze iwe bakamuhatira gusohoka. Yagumye i Kigali ashyingura imirambo kugeza ku itariki ya 22 Mata ubwo yoherezwaga i Butare.
Ageze i Butare avuga ko yatangiye gukorana na Harindintwari Pierre Celestin wa MINITRAPE. Akazi ke k’ibanze ntikari ako gushyingura ahubwo yari ashinzwe gupakira ibitaka mu makamyo ubundi akabisuka hejuru y’imirambo.
Umutangabuhamya avuga ko nyuma y’iminsi y’ibiri cyangwa itatu aribwo yahuye na Eugene Rwamucyo bagatangira gukorana. Avuga ko Rwamucyo yamusobanuriye uko gushyingura bigomba gukorwa n’uburyo bacukura imva. Akomeza avuga ko i Butare byari bikomeye kuko hari imirambo myinshi ndetse yari irimo no kwangirika kuko cyari igihe cy’imvura, ariko cyane cyane ku kigo cy’ishuri.
Umutangabuhamya yerekana uburyo Eugene Rwamucyo yari umunyamwuga mu kugabanya imirimo aho abatwaraga imibiri atari bo bacukuraga ibyobo. Nyuma ya Butare, umutangabuhamya yajyanye na kateripilari ye i Nyumba hanyuma i Gishamvu cyane cyane hafi ya seminari nkuru ya Nyakibanda.
Eugene Rwamucyo uri kuburana ubujurire yari yakatiwe igifungo cy’imyaka 27 mu mwaka wa 2024 ahamijwe ibyaha birimo icyaha cya jenoside, icyaha cyo gucura umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muntu. Gusa we ibyo byaha byose arabihakana ari nayo mpamvu yajuriye.
Yvette Musabyemariya






