Mu nama y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biyemeje kurushaho kwinjira mu bibazo by’umutekano n’ iterabwoba byugarije Afurika ariko cyane cyane ibihugu nk’u Burundi, Sudani y’Epfo, na Somalia.
Komiseri mukuru wa Komisiyo y’amahoro n’umutekano mu Muryango wa Afurika yunze Ubumwe Amb. Smail CHERGUI yavuze ko muri rusange abayobozi ba Afurika bahangayikijwe n’ibibazo by’umutekano n’iterabwoba biri mu bihugu bimwe na bimwe bya Afurika, ndetse bagira n’imyanzuro bafata.
Muri iyi nama kandi, abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma biyemeje gushyiraho ikigega cyo guhana n’iterabwoba. Nubwo kugeza ubu nta ngengo y’imari gifite, ngo ku bushake amafaranga kizakoresha azava mu baterankunga banyuranye bazumva bashaka guhangana n’iterabwoba muri Afurika no ku Isi muri rusange, kuko ari
ikibazo cyugarije Isi yose muri rusange.Iki kigega ngo kizafasha mu kongerera ubumenyi inzego z’umutekano z’ibihugu ku buryo zigira ubushobozi bwo guhangana n’iterabwoba ririmo kuzamuka muri Afurika.
Haganiriwe ku bihugu bifite ibibazo bihangayikishije
Amb. Smail CHERGUI yavuze ko Afurika ihangayikijwe n’ibirimo kubera mu Burundi birimo ubwicanyi, kubangamira uburenganzira bw’ikiremwamuntu, n’impunzi ziri hirya no hino. Aha, ngo Afurika yunze Ubumwe yiyemeje gukomeza gufasha mu Abarundi mu nzira y’ibiganiro kugeza habonetse igisubizo cya Politike kirambye; Ndetse no kureba uko yakoherezayo indorerezi z’amahoro.
Nk’uko igitangazamakuru umuseke.rw kibitangaza, kuri Sudani y’Epfo, ibiganiro mu rwego rw’umuryango wa “Intergovernmental Authority on Development (IGAD) uhuza ibihugu binyuranye byo mu Burasirazuba bwa Afurika, n’abakuru b’ibindi bihugu byifatanije nayo mu gushakira igisubizo Sudani y’Epfo, byasize banzuye ko bakwiye kurengera abaturage ba Sudani y’Epfo no gushakira igisubizo cyihuse ibibazo biri muri Sudani y’Epfo.
Ngo Afurika yunze Ubumwe igiye gukurikirana ku buryo imirwano ihagarara byihuse, ndetse yihutire gufasha abaturage bababaye cyane. Abayobozi ba Afurika kandi bemeje igitekerezo cyo kohereza izindi ngabo za Afurika muri Sudani y’Epfo binyuze muri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.
Izi ngabo ngo zizajyayo nk’umutwe wihariye utagendera ku mabwiriza nk’ay’izindi ngabo zibungabunga amahoro n’umutekano.
Abayobozi ngo bemeranyijwe ko byihutirwa, ngo bategereje gusa ko Akanama k’Umutekano k’Umuryango w’Abibumbye kemeza uyu mwanzuro, naho ubundi ngo ibihugu byiteguye gutanga ingabo birimo n’u Rwanda. Amb. Smail CHERGUI yavuze ko hageze ngo Afurika irusheho kugira uruhare mu gukemura ibibazo by’ubutabera, amahoro n’umutekano biyireba.
Nyuma yo gusura Somalia n’igisirikare cyayo, AU yafashe umwanzuro ko kuva mu Kwakira 2018, izatangira gukurayo ingabo zayo. Amb. Smail CHERGUI ati “Ubu (ingabo ziri muri Somalia) tugiye kugaba ibitero bikaze mu kibaya cya Jubba, mu rwego rwo kugerageza kugabanya Al-Shabaab. Tugiye gukomeza gushyira imbaraga mu kongerera ubumenyi, no gutoza ingabo za Somalia, ndetse tuzihe n’ibikoresho,…kugira ngo zibashe gucunga umutekano w’igihugu cyabo. Nitugera mu Kwakira 2018 tubona ziteguye neza, tuzahita dutangira gukurayo ingabo zacu.”
Umuryango wa Afurika yunze ubumwe ngo wizeye ko kiriya gihe kizagera, ingabo n’abaturage ba Somalia bafite ubushobozi bwo kwicungira umutekano. Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe kandi ngo wiyemeje gukomeza gufasha ibihugu nka Nigeria byugarijwe n’iterabwoba; n’ibindi nka Mali na Libya bikigorwa no gushyira mu bikorwa amasezerano y’amahoro byagezeho binyuze mu biganiro.
Pax Press