Amakuru aturuka mu gihugu cy’u Burundi aravuga ko Jean Bigirimana wahoze ari umunyamakuru wa radiyo Rema FM ariko ubu akaba yakoreraga Iwacu Press Group, yaburiwe irengero nyuma yo gutabwa muri yombi n’inzego zishinzwe iperereza mu Burundi ku wa gatanu w’icyumweru gishize.Igipolisi cyo kiremeza ko kugeza ubu ntawe gifite mu maboko yacyo.
Amakuru atangazwa n’inshuti za hafi z’uyu munyamakuru, avuga ko yafatiwe mu gace kitwa Bugarama gaherereye muri komine Muramvya, mu ntara ya Muramvya ariko ngo akaba yarajyanwe ahantu hatazwi. Nyuma yo kumuta muri yombi ngo urwego rwa Leta rushinzwe iperereza (SNR) ngo rwahise rumujyana ku biro by’intara ya Muramvya, gusa ngo nyuma polisi yo muri iyi ntara yateye utwatsi iby’ifatwa rye.
Umwe mu bakorana nawe avuga ko yatashye saa saba ariko ari bugaruke kuko yari afite ibyo agomba kugaruka gukora saa kumi. Ati” kuva ubwo ntiyigeze yongera kugaruka.” Uyu munyamakuru bakorana avuga ko nubwo bafite icyizere cyo kumubona agaruka ariko na none nyuma y’iminsi itanu bitazwi aho aherereye icyo cyizere kigenda kiyoyoka.
Antoine Kaburahe, umuyobozi wa Groupe de Presse Iwacu mu nkuru yacishije ku gitangazamakuru www.justiceinfo.net, avuga ko ifatwa rye rigomba gukurikiza amategeko niba hari ibyo abazwa akabibazwa mu buryo buyakurikije kuko mbere y’uko aba umunyamakuru ari umwenegihugu nk’abandi.
Icyo akurikiranyweho nacyo kiravugwaho ku buryo butandukanye. Umuryango w’abanyamakuru batagira umupaka RSF uvuga ko yaba yarazize urugendo yakoreye i Kigali aho yari yaje mu kwezi kwa karindwi mu mahugurwa.
Abagize umuryango w’uyu munyamakuru batangaje ko bababajwe n’ifatwa ry’umuntu wabo, ndetse banemeza ko nta n’amakuru y’aho afungiye ndetse n’impamvu yaba yaratumye afatwa bafite. Jean Bigirimana afite umugore n’abana babiri.
PAX PRESS