Nyuma y’imyaka irenga mirongo itanu Kolombiya ari ikotaniro ry’imirwano n’inyeshyamba zitandukanye, Kolombiya yaba igana mu nzira y’amahoro asesuye. Ubu n’inyeshyamba ziharanira kubohora icyo gihugu zatangaje ko ziteguye gutangira ibiganiro na Leta nyuma y’uminsi mike iza FARC zisinye amasezerano atarakiriwe neza muri referendumu.
Nk’uko urubuga www.rfi.fr rubitangaza, kuri uyu wa mbere inyeshyamba ziharanira kubohora Kolombiya (ELN) na Leta y’iki gihugu batangaje ko bageze ku mwanzuro uganisha ku biganiro by’amahoro. Ibiganiro by’amahoro nyirizina bizatangira taliki ya 27 Ukwakira 2016. Ingingo y’ingenzi izaganirwaho ni uburyo abahoze ari inyeshyamba n’abanyakolombiya baganira ku guhagarika intambara.
Ibi bibaye nyuma y’iminsi icumi abanyakolombiya batoye “oya” nk’abagaragaza ukutishimira isinywa ry’amasezerano ryabaye hagati ya leta n’inyeshyamba za FARC. Nyamara ariko perezida Juan Manuel Santos wa Kolombiya aragaragaza umuhate udasanzwe mu kugarurira iki gihugu amahoro binyuze mu mishyikirano. Hashize igihe kitageze ku cyumweru ahawe igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel nk’umuperezida waharaniye kugarura amahoro mu gihugu cye.
Inyeshyamba za ELN mu kugaragaza ubushake bw’amahoro zarekuye umwe mubo zari zarafashe bugwate kuri uyu wa mbere, zinemeza ko italiki y’imishyikirano izagera zaramaze kurekura abandi basigaye.
Ibi byashimishije n’inyeshyamba za FARC aho umuyobozi wazo yagize ati”iyi ni inkuru nziza ku gihugu”.
Pax Press