Nyuma y’ikiganiro mpaka cyo kuri uyu wa 10 Ukwakira 2016 hagti y’abahatanira kuzayobora Lte aZunze Ubumwe za Amerika, ubu gushaka abayoboke birakomeje. hilaary Clinton w’umudemokarate ari kwigarurira imitima y’abarepubulikani bamwe bagaragaje ko batazatora umukandida wabo Donald Trump.
Donald Trump afitanye ibibazo n’abo bari kumwe mu ishyaka. Nyuma yo kumva amwe mu magambo yatangajwe n’umwe mu bakomeye mu ishyaka ry’abarepubulikani avuga ko atazatora Trump uyu yahise amusubiriza kuri Internet. Trump ati ” abagambanyi bazahanwa”. Trump yahise abwira uyu Paul Rynan ati “ita ku by’ingengo y’imari n’abimukira, aho gushotora umukandida watowe ngo ahagararaire ishyaka”.
Nk’uko RFI ibitangaza, Hillary akomeje kubona amaboko y’abikura kuri Trump. Nyuma y’aho mu kiganiro mpaka Trump avuze ko azamufunga, abademokarate n’abarepubulikani batandukanye babwiye Trump ko muri demokarasi uwatsinzwe adafungwa.
I michigan aho yiyamamarizaga Clinton yagaragaje kureshya bene abo ba repubulikani benshi batumva Trump bakaba biteguye gutora kidemokarate. Mu kwishongora cyane ati “ese mwigeze mureba ikiganirompaka cyabaye ejo hashize? Nizeye ko nta kindi nka kiriya mwigeze mubona! Itandukaniro hagati y’uwo duhanganye ririgaragaza. Mbaye nk’ukoresha amagambo ya mugenzi wanjye Michelle Obama navuga nti ’umwe yamanutse hasi cyane, undi aratumbagira.’ “
PAX PRESS