Abaturage b’umudugudu wa Kigaga, akagali ka Makera, mu murenge wa Cyeza ho mu karere ka Muhanga, bavuga ko babangamiwe no kutagira amazi meza, kuageza n’aho bamwe bamwe bava mu kagali bakajya kuvoma mu kandi, abatabishoboye bakavoma ibinamba kubera guhunga umubyigano wo ku gatembo kitwa ngo gafite amazi meza ariko nayo ahinduka ibyondo mu mvura bitewe n’uko katubakiye. Ibi ngo bibagiraho ingaruka zirimo izo kwandura indwara ziva ku ukunywa amazi mabi
Abaganiriye n’umunyamakuru ni bamwe mu baturage bo mu mudugudu wa Kigaga akagali ka Makera mu murenge wa Gatenzi mu karere ka Muhanga. Musabimana Philomene ni umwe muri abo baturage. Agira ati “Iriba dufite, ni ingirwa riba. Ni nk’aho nta riba dufite, dore ko n’ayo tuvoma, iyo imvura iguye ahinduka ibiziba ». Ibi kandi abihurizaho na mugenzi we wavuze ko yitwa Beyata, ugira ati « Amazi tuyabona dukoze urugendo rw’isaha inarenga bitewe n’imbaraga z’uvoma. Aho kandi naho, ni agatembo abaturage bishyiriyeho. Tujyayo twanga kuvoma utuamba turi hafi aha ». Aba baturage bakavuga ko iyo ari mu mpeshyi bambuka bakajya kuvoma mu kandi kagali kitwa Remera bambutse igishanga cya kitwa Makera ariko nabwo ngo haba hari umubyigano ukabije.
Tuyisenge Innocent ndetse na Mugenzi we Nsekanabo Fransois, bahurikza ku kwemeza ko nta mazi bafite, abadashoboye kuvoma kure bikabaviramo kunywa ibinamba bibaviramo kurwara indwara ziterwa n’umwanda. Tuyisenge Innoce ati “Inaha muri Kigaga dukunda kurwara inzoka kandi zituruka ahanini kuri ayo mazi mabi. Ikifuzo cy’aba baturage batuye ku musozi wa Kigaga, n’uko ubuyobozi bwabaha amazi meza cyangwa se bukabafasha gutunganya neza uturiba twabo basanganywe.
Igisubizo kirambye
Kuri iki kibazo cyabaturage ba Kigaga batagira amazi meza, Umuyobozi w’ukarere ka Muhanga wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Kayiranga innocent, agaragaza ko ari ikibazo kizwi kandi cyatangiye gushakirwa igisubizo kirambwye. Uyu muyobozi agira ati “Ikibazo cy’amazi mu karere ka muhanga kigiye gukemuka mu gihe kitarenze imyaka ibiri, ubwo tuzaba twujuje uruganda rwa Kagaga, hagati y’imirenge ya Cyeza na Kabacuzi. Ni uruganda ruzaba rukubye rukubye inshuro ishatu mu bushobozi urwa gihuma rusanzwe rugaburira umujyi wa Muhanga, kandi abanya kigaga bakaba bari mu bazayahabwa ku ikubitiro kuko rubegereye. Kayiranga Innocent avuga ko urwo ruganda ubu rwatangiye kubakwa, ruzaba rutunganya meterokibe ibihumbi icyenda, mu gihe urwa Gihuma rusanzwe rugaburira amazi umujyi wa Muhanga rutunganya meterokibe ibihumbi bitatu. N’ubwo uyu muyobozi avuga ko uru ruganda ruzaba rwuzuye bitarenze umwaka utaha wa 2022, yongeraho ko hagati aho bagiye kureba uburyo ako gasoko basanzwe bitabaza kaba gatunganyijwe mu gihe ay’uruganda ataratangira kubageraho.
Mu gihe gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7 (2017-2024), igamije kwihutisha iterambere ineganya ko Abanyarwanda bose (100%) bazagezwaho amazi meza, ubu mu karere ka muhanga abamaze kugezwaho amazi meza bari ku gipimo cya 65%, Umuyobozi w’aka karere, Kayitare Jacquelline agira ati “Ku ubufatanye n’izindi nzego, twizera ko target ya NST1 tuzayigeraho”. Reka tubitege amaso.
NDEKEZI Jean Pierre