Covid 19 yateye bamwe kubura akazi, bicara mu ngo aho babayeho nabi. Abandi nyamara bahisemo guhindura imirimo bajya mu ivunanye ariko ituma badasabiriza. Bamwe n’umubiri urahazaharira ariko bakishimira ko barya ibyo bavunikiye.
Ku masaha ya saa ine aho bari kubaka inzu y’amagorofa abiri, uwahoze ari mucoma mbere ya COVID 19; ubu ari guhereza abafundi we n’umugore we. Umugabo arahereza isima naho umugore kimwe n’abandi benshi arahereza amatafari. Uwari mucoma uvuga ko amaze ukwezi kumwe akora aka kazi gashya, avuga ko amaze gutakaza ibiro icyenda. Yambaye umupira impindurize kugira ngo aho ataha yashyize inyuma hatagaragara ko handuye.
Nguwo uwabaga yambaye ipantaro, ishati n’ingofero byera ategura inyama n’ibindi byo kurya mu kabari, ubu usigaye abyuka saa kumi n’imwe ajya gushaka aho yakora akazi k’ubuyede. Mucoma Sezerano afite umugore n’abana batatu. Avuga ko yabonye nta kundi yagira nyuma yo kubona ko umuryango we ubuze ibiwutunga kuko nyuma ya Guma mu rugo ibyo yageragezaga byose bitakundaga.
Uyu mucoma usanzwe akorera mu kabari kari mu karere ka Gasabo; ni umwe mu bikuyemo ubunenganenzi we n’umugore we bajya guhereza abafundi (ubuyede); dore ko nta kazi n’umugore yari afite.
Kuri ubu aka kazi kamutungiye umuryango muri ibi bihe bigoye, nyamara ngo bamwe mu bo bakoranaga babayeho nabi mu gihe batabasha gukora akazi nk’aka kubera imyumvire. Ati “Biyemeje gupfira ifiyeri.” Yungamo ati “Gahunda ya Guma mu rugo I Kigali irangiye nibwo ikibazo cyakomeye kuko nari narashiriwe, na leta idashobora kumfasha. Nagiye kuzunguza imyenda, nsaba ahandi akazi ko kotsa mu gihe utubari tutakoraga ariko nkabona nta bakiriya baza. Nibwo nahise njya gushaka aka kazi k’ubuyede ndetse njyanayo n’umugore wanjye”.
Amasomo y’ubuzima na nyuma ya COVID19
Mu buzima busanzwe uyu mugabo ngo ntabwo yiyumvishaga uburyo ashobora gukora ikiyede, nyamara ngo ubu na nyuma ya Koronavirusi yabonye ko ashobora kubikora. Ati “uretse kuba Koronavirusi yaranyigishije kutarambiriza ku kazi kamwe, ariko nabonye ko harimo n’amafaranga mu kiyede. Ubundi urugo rwanjye rwinjiragamo gusa ibihumbi ijana nakoreraga, ariko ubu rurinjiramo agera ku bihumbi 180 kubera ko njye n’umugore wanjye buri wese akorera bitatu ku munsi”.
Ubwo uretse nanjye n’umugore wanjye yirirwaga arera abana adashobora kwiyumvisha ko yakora akazi nk’aka, akabona icyo yinjiza mu rugo; ariko ubu na nyuma ya Koronavirusi ashobora kubikora mu gihe nanjye naba ndi mu bindi.
Cyakora n’ubwo avuga ibi yongera guhamya ko ingaruka z’iki cyorezo ari nyinshi yaba kuri we, umuryango we, abo bakoranaga ndetse n’abamukoreshaga. Avuga ko ubu hari abo bakoranaga babayeho nabi muri uyu mujyi wa Kigali ndetse n’abandi babaye bisubiriye mu cyaro.
N’ubwo we agakora ariko ngo karavunanye ku buryo we ubwe hari impinduka kagize ku buzima bwe. Ati “Gahunda ya Guma mu rugo yarangiye mfite ibiro 80, ariko aho natangiriye gukora ikiyede nagabanutseho ibiro icyenda kuva mu kwezi kumwe aho ntagiriye gukora ubuyede. Uretse ibyo kandi ubu njye n’umugore kuba dusiga abana mu rugo birera kuko nta mukozi dufite, bakongera kutubona nyuma ya saa kumi n’ebyiri nabyo ni ingaruka mbi”.
Mu byifuzo by’uyu mugabo, ngo iki cyorezo niba cyagenzaga gake ubuzima bukongera bugasubira ku murongo, cyangwa se leta ikareba uburyo yafasha abari batunzwe n’utubari kuko ubuzima bwabo bwahungabanye.
Mu kiganiro n’itangazamakuru kuwa 20/7/2020, Minisitiri w’ubuzima Dr. Ngamije Daniel, yavuze ko hakiri kare ngo utubari tube twafungura, dore ko ngo abajya mu kabari badashobora kunywa bambaye agapfukamunwa kandi ko uko bagenda banywa barushaho kunyuranya n’amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID19.
Musonera Sosthène