Kuva mu mwaka wa 2008 Leta yashyizeho VUP mu rwego rwo kurandura ubukene bukabje. Imwe mu nkingi zayo harimo guha amafaranga abageze mu zabukuru nk’inkunga y’ingoboka. Aya, abayahawe bo mu karre ka Gatsibo bavuga ko yabahinduriye ubuzima.
Bamwe mu baturage bahabwa aya mafaranga bo mu karere ka Gatsibo bavuga ko yahinduye imibereho yabo kuko yabakuye mu bwigunge.Uwimana Anastasie ni umukecuru w’imyaka 73 utuye mu mudugudu wa Kinteko,akagali ka Nyamirama, Umurenge wa Gitoki. Avuga ko yamufashije gukomeza kubaho ndetse anita ku mwana we w’umukobwa ufite ubumuga. Ati’’ Nicwaga n’inzara ntaratangira guhabwa inkunga y’ingoboka kuko nta mbaraga nari mfite ngo mbashe kwicira inshuro. Nababazwaga no kubona umwana wange ufite ubumuga utarabonaga icyo kurya ndetse nkabura uko ngura agasabune ngo mumesere imyenda. Ubu kuva natangira gufata aya amafaranga ,nta nzara ikirangwa iwanjye, imibereho yarahindutse kuko umwana wanjye ntabura isabune ,ntabura umwenda wo kwambara ’’.
Undi nawe uyahabwa, Birekeraho Sam , w’imyaka 82 utuye mu kagali ka Nyamirama ,Umurenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo avuga ko yatumye yongera kugira icyizere cyo kubaho kuko ngo nta mbaraga zo gukora yari afite kandi afite n’uburwayi bwa Asima. Ati’’ Ubuzima bwari bubi cyane kuko mfite indwara ya Asima. Indwara imerera nabi. Ubu uburwayi bwamfatanyaga n’ubukene nkumva nta cyizere cy’ubuzima mfite. Ariko ubu mfata amafaranga nkagura ibyo kurya, narwara nkivuza mbese ubu nasubiye kwiyumva nk’umuntu’’.
Umuyobozi w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard, avuga ko VUP yafashije abaturage ba Gatsibo bafata amafaranga kwivana mu bukene kuko hari aho bageze biteza imbere. Ati ‘’ Yafashije abayihabwa muri aka karere kuko bikuye mu bukene ,bamwe baguze amatungo ,abandi bibumbiye mu matsinda. Byose ni inzira mvabukene’’.
Mukarwego Umuhoza Immaculée, umukozi wa LODA ushinzwe gukurikirana gahunda zo kuvana abaturage mu bukene asaba abahabwa inkunga y’ingoboka kuyikoresha neza bakayibyaza umusaruro. Ati’’Amafaranga muhabwa muyabyaze umusaruro muyakoresha mu nyungu z’umuryango kugira ngo afashe mu iterambere ryawo’’.
Mu karere ka Gatsibo abagenerwa bikorwa ba VUP bahabwa aya mafaranga ni ibihumbi bitatu magana arindwi na mirongo icyenda na batatu ( 3,793) barimo abagabo igihumbi na mirongo itandatu n’umwe(1061) n’abagore ibihumbi bibiri Magana rindwi na mirongo itatu na babiri(2,731) bakaba bamaze guhabwa amafaranga yose hamwe angana na miliyari imwe, miliyoni magatandatu na mirongo inani na bitatu ibihumbi ijana na mirongo inani na bitanu n’amafaranga maganabiri(1, 683,185,200)
Uyahabwa ahabwa angana n’ibihumbi birindwi magana atanu (7,500) buri kwezi ariko akaba yiyongera bitewe n’umubare w’abagize umuryango.
Nyampinga Aline