Nyanza: Abarokokeye i Karama ntibanyuzwe no kuba Biguma atarabajijwe ibyaho

Umunyarwanda Hategekimana Philippe uzwiho akazina ka Biguma ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w‘1994 ari mu rukiko rwa Rubanda rw‘i Paris aho ari kujuririra igihano yahawe cya burundu ku byaha yahamijwe mu rubanza rwabaye mu mwaka wa 2023. Hategekimana ashinjwa yaba yarabikoreye mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyanza ariko we akaba abihakana. Ubwo abanyamakuru…

Read more

Uwari Konseye wa Mushirarungu yagaragaje icyasembuye ubwicanyi i Nyanza

Mu rubanza rwa Philippe Hategekimana rubera mu gihugu cy’u Bufaransa, mu buhamya bwa Israel Dusingizimana wari Konseye wa Segiteri Mushirarungu yagaragaje imbarutso y’iyicwa ry’Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyabisindu ndetse no muri za Komini byari bituranye. Uyu mugabo uriho urangiriza ibihano bye muri gereza kubera ibyaha bya jenoside yahamijwe, yabwiye Urukiko ko yari asanzwe azi…

Read more

Paris : Col. Nzapfakumunsi yahakanye uruhare rwa Jandarumori muri jenoside

Ku munsi wa cumi w’urubanza rwa Philippe Hategekimana uzwi ku izina rya Biguma, umutangabuhamya wahoze mu buyobozi bwa Jandarumori y’u Rwanda yumvikanye ahakana uruhare rwa Jandarumori muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.  Lt Col Jean Marie Vianney Nzapfakumunsi waje kwiyita Munsi, ni umwe mu batangabuhamya bumviswe n’Urukiko rwa rubanda kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024…

Read more

Eugene Rwamucyo yahanishijwe igifungo cy’imyaka 27

Eugene Rwamucyo, Umunyarwanda waburaniraga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa yahamwe n’icyaha cya jenoside, icyo gucura umugambi wo gukora jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 27. Urubanza rwaregwagamo Eugene Rwamucyo rwapfundikiwe ku wa 30/10/2024, aho yakatiwe gufungwa imyaka 27. Uyu mwanzuro uje nyuma yuko ubwo Rwamucyo yahabwaga ijambo rya nyuma mu rukiko…

Read more

Imbamutima za Me Gisagara Richard ku mikirize y’urubanza rwa Eugene Rwamucyo

Urubanza rwaberaga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris rwaregwagamo Eugene Rwamucyo rwapfundikiwe rumuhamije icyaha cya jenoside, icyo gucura umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rwanzura ko afungwa imyaka 27. Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro w’urubanza  rwaregwagamo Eugene Rwamucyo, abarimo Me Gisagara Richard uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje imbamutima zabo.  Ubwo Gisagara yabazwaga uko…

Read more

Dr Rwamucyo yifuza ko Habyarimana yibukwa mu cyubahiro

Ejo ku wa 29 Ukwakira 2024, ni bwo byitezwe ko , Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo, urimo kuburanishwa ku byaha bya Jenoside mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, azakatirwa bityo urubanza rwe rukaba rupfundikiwe. Dr Rwamucyo akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi birimo icyaha cy’uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cya…

Read more

Bamwe mu Batutsi b’i Nyumba bashyinguwe ari bazima – Umutangabuhamya

Umutangabuhamya, yasobanuriye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris uko kuri Kiliziya ya Nyumba muri Komini Gishamvu, Perefegitura ya Butare, Interahamwe zaroshye mu byobo rusange Abatutsi benshi bari bakomeretse zikabahamba bakiri bazima. Ni mu rubanza Dr Eugene Rwamucyo, umuganga wari warize ibijyanye n’isuku n’isukura mu ishami ry’ubuzima rusange (Santé Publique) ashinjwamo kandi akaniyemerera kuba ari we wahambishije…

Read more