Abikorera bagizweho ingaruka na Covid 19 bagiye kugobokwa
Leta y’u Rwanda yatangije ikigega kizafasha inzego zitandukanye z’abikorera zagezweho n’ingaruka z’icyorezo cya COVID-19 kongera kubyutsa ibikorwa byabo. Gusa aba bagomba kugaragaza nyine uko byabagizeho ingaruka kandi bagabanije mu byiciro bitandukanye Ni ikigega cyatangijwe tariki 08 Kamena 2020, nk’uko Kigali Today ibitangaza, kikaba ari igisubizo ku bikorera bakunze kugaragaza ko icyo cyorezo cyabadindije mu mikorere,…