Mu rubanza rwa Philippe Hategekimana rubera mu gihugu cy’u Bufaransa, mu buhamya bwa Israel Dusingizimana wari Konseye wa Segiteri Mushirarungu yagaragaje imbarutso y’iyicwa ry’Abatutsi mu yahoze ari Komini Nyabisindu ndetse no muri za Komini byari bituranye.
Uyu mugabo uriho urangiriza ibihano bye muri gereza kubera ibyaha bya jenoside yahamijwe, yabwiye Urukiko ko yari asanzwe azi Biguma kuva mbere ya jenoside, kuko ari we yitabazaga iyo habaga hari ikibazo cyabaye muri segiteri ye. Ati “Hejuru y’ibyo, mu gihe cya jenoside ni nanjye wagiye ubwanjye kubwira Biguma ko uwitwa Pierre Ngirinshuti ari ku gasozi ka Nyabubare kandi afite imbunda”. Uyu Ngirinshuti yahoze ari umusirikare mu ngabo za kera, bigakekwa ko ubwo yasezererwaga iyo mbunda yaba atarayisubije.
Konseye Dusingizimana avuga ko mu gihe cya jenoside Abajandarume bakoze ibihabanye n’inshingano zabo, aho kurinda abaturage ahubwo bishora mu kurimbura abatutsi. Ati “iyo hataba uruhare rwabo ntabwo ubwicanyi buba bwaragize ubukana nk’ubwo bwagize”. Umutangabuhamya kandi yabwiye Urukiko ko ijambo rya Perezida Sindikubwabo yavugiye i Butare ku wa 19 Mata 1994 ari ryo ryakongeje ubwicanyi muri iyo Perefegitura, ati “nahise numva ko tugomba kurwanya umwanzi [umututsi], kubica, gusahura no kurya inka zabo”.
Uyu mutangabuhamya kandi yagarutse ku nama zagiye zikorerwa i Nyanza mu bihe bitandukanye, ariko avuga ko ibintu byaje kurushaho kuba bibi ubwo uwitwa Abel Basabose na bagenzi be bajyaga kugaba ibitero ku Batutsi maze Burugumesitiri Gisagara akabafunga. ati “Superefe (sous-préfet) Kayitana yahise abafungura, maze Komanda Birikunzira abaza aba Konseye twari aho niba tutazi umwanzi uwo ari we”. Agaruka kucyatumye yishora mu bwicanyi, Koseye Dusingizimana yabwiye Urukiko ko Komanda Birikunzira yahise amuha abajandarume icumi, ati “Kubera gutinya ko nanjye nakwicwa, ni uko nahise nishora muri jenoside n’ubwo nabarizwaga muri PSD”.
Yabwiye Urukiko ko ubwicanyi bwo ku musozi wa Nyabubare bwatangijwe na Biguma wabanje kwica Abatutsi yari azanye mu modoka ye, maze imbere y’abaturage ati “ngiye kubaha urugero rw’ibyo mugomba gukorera Abatutsi bari ku gasozi ka Nyabubare. Tugende tubice ku buryo ntawe urokoka”. Aha umutangabuhamya avuga ko abaturage bajyanye n’Abajandarume aho bifashishije imbunda yo mu bwoko bwa mortier hamwe na za grenades. We [Konseye] ngo yagumanye na Biguma hafi y’iyo mbunda nini batanga amabwiriza. Ati “Abatutsi bari bahari bishwe n’amasasu y’iyo mbunda abandi barangizwa n’abaturage. Bukeye ni njye wajyanye abaturage kujya kubahamba maze abatari bapfa bakabahuhura”.
Konseye avuga ko Nyabubare haguye abantu benshi (basaga 300), akavuga ko abicanyi bari barataye ubumuntu bari basigaye ari nk’inyamaswa, ati “niyo mpamvu nasabye imbabazi nkiyemeza kuvuga ukuri ntacyo nsize inyuma”. Yabwiye Urukiko kandi ko atemeranya n’abavuga ko yaba yarahisemo gushinja abajandarume kugira ngo yikureho icyaha cyangwa se agabanye ubukana bw’ibyaha yakoze.
Philippe Biguma yahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku buhamya bw’umutangabuhamya, avuga ko Israel Dusingizimana atamuzi, ahubwo kimwe n’abandi ari abatangabuhamya bategurirwa muri gereza zo mu Rwanda ngo baze gushinja ibinyoma.
Urukiko ruracyakomeje kumva abatangabuhamya ku mpande zombi, bikaba biteganyijwe ko urubanza ruzapfundikirwa taliki 20 Ukuboza 2024.
HIGIRO Adolphe