Ku munsi wa munani w’urubanza rwa Muhayimana Claude rubera I Paris mu Bufaransa, hagaragajwe umwimerere (itari kopi) ya ‘Ordre de mission’ yatanzwe na Muhayimana nk’ikimenyetso cy’uko ibyaha akurikiranyweho byabaye adahari. Umutangabuhamya bamwe batiyumvishaga uko yageze mu rukiko, yakuyeho urujijo kuri iyo nyandiko.
Umuvugabutumwa w’imyaka 60, yari umubitsi (comptable) wa Guest House ya Kibuye, aho Muhayimana yakoraga. Ni we wagombaga kwishyura Muhayimana amafaranga ya mission, ubwo avuga ko yavuye ku Kibuye tariki 14 Mata 1994 akagaruka kuri 27 z’uko kwezi nyine. Iyi minsi ngo yayimaze mu butumwa atwaye umurambo w’umujandarume Mwafrika wishwe, awujyanye iwabo mu Ruhengeri ngo bawushyingure.
Uyu mutangabuhamya yibajijweho n’impande zose, kuko zitiyumvishaga icyatumye agera mu rukiko I Paris. Impamvu ni uko atashinjaga ntanashinjure, ibyo bamubaza byose akavuga ko atabizi, n’ibyo yemera akavuga ko yabyumvanye abantu. Ati, “Njye sinasohokaga mu rugo iwanjye, nirindaga ko hagira unshora mu bwicanyi, yemwe ngo iby’ibitero yabonaga imiriro yaka ku mazu gusa yibereye iwe”.
‘Ordre de mission’ iteye urujijo
Mu iperereza, uregwa yari yaratanze kopi ya ‘Ordre de mission’ ivuga ko yamaze ibyumweru bibiri atari ku Kibuye; ashaka gusobanura ko ibyo aregwa byabaye adahari. Mu gihe bari batangiye kwibaza icyazanye uyu mutangabuhamya bibwira ko ntacyo amariye urukiko; nibwo Perezida w’urukiko yamweretse urupapuro rw’inzira (ordre de mission rwa Muhayimana) ariko rutari umwimerere (kopi). Nirwo rwari muri dosiye y’uregwa kugeza ubu.
Umutangabuhamya ntarasubiza, ahubwo abunganira uregwa bahise bazana iy’umwimerere (itari kopi), kandi iburanisha rigeze ku munsi wa munani. Iyi nyandiko ntiyeretswe abakora iperereza, ntiyahawe urukiko mbere y’uko iburanisha ritangira; itanzwe muri kino gitondo.
Impagarara ziravutse, parties civiles ibaza impamvu ibonetse ubu ari uko bayikomojeho abaza umutangabuhamya niba yaba yibuka niba ko yayivuzeho mu ibazwa.Ubundi mu gihe cy’iperereza ku Kibuye Juge d’instruction ni we wamweretse kopi y’iyo ‘ordre de mission’ amubaza niba yarigeze ayimenya.
N’ubu barazimweretse ni ebyiri: Iyo kujya I Kigali tariki 6 Mata 1994 yasubitswe; n’indi yo kujya mu Ruhengeri kuva tariki 14 kugeza 27 Mata 1994.
Umutangabuhamya wari umubitsi (comptable) avuze ko zasinywe na Gérant Thacien (wari umucungamutungo). Yemeje ko zitigeze zigera kwa comptable kuko zitari kuhava, kandi ngo izabaga zatangiwe amafaranga uwayakiriye yasinyagaho ko ayakiriye.
Dore mu ibaza uko byagenze
Umucamanza: Hari mission yaba yarahawe Muhayimana muri Mata 1994?
Umutangabuhamya: Byakorwaga na gérant wari chef wanjye
Umucamanza: Waba uzi mission ya Muhayimana mu Ruhengeri?
Umutangabuhamya: Sinigeze mbimenya.
Umucamanza: Ntiwamenye niba yaratwaye umurambo w’umujandarume mu Ruhengeri?
Umutangabuhamya: Oya
Umucamanza: Ordre de mission zari zimaze iki?
Umutangabuhamya: Zatumaga umukozi yabona indemnité (impozamarira) aramutse akoze nk’impanuka , ndetse akishyuza akabona amafaranga ariko afite mission isinyweho n’aho yagiye hakajyaho n’igihe ahaviriye. Yagaruka gérant akongera akamusinyira, akajya kwa cashier, yamara kumusinyira ikaza muri comptabilité.
‘Ordre de mission’ ngo hari ebyiri: Iyo ku itariki 6 Mata 1994 yasubitswe (nibyo byanditseho) kubera couvre feu (umukwabu); n’indi yo kuva tariki 14 Mata saa yine kugeza tariki 27 Mata 1994. Iyi ya nyuma ngo yagombaga kwishyurwa na Gendarmerie Nationale, Brigade Kibuye.
Umucamanza ati, “Ikintangaza ntihariho aho ugiye muri mission agiye”.
Umusaza mutangabuhamya na we ati, “Mugenzure neza iyo document ko yujuje ibisabwa. Nkurikije uko iyo mission yanditse ni gendarmerie yari kuyishyura. Yari gusinyisha kuri gendarmerie ahageze, bakongera gusinya ko ahavuye tariki 27”.
Umucamanza: Imodoka ntiyari iya Guest House, kandi mission yasinyweho na Gerant ndetse uwari kwishyura yari gendarmerie. Urabona iyi document idateye amatsiko?
Umutangabuhamya: Nkurikije ibyo nababwiye byagombaga kuzuzwa ntabiriho, biteye impungenge rero.
Umucamanza yagukira uregwa ati, “Sobanura impamvu utagiye muri iyi mission yasubitswe?”
Mu gusobanura iby’iyi nyandiko idashirwa amakenga, uregwa agira ati, “Tariki 6 Mata 1994 twari tugiye i Kigali guhaha. Twageze i Nyange badusubiza inyuma ngo hari couvre feu(umukwabu)”.
Umucamanza: Tubwire kuri iyi ya kabiri
Uregwa: Gendarmerie yanjyanye kuri Bar La Nature gufata imodoka Daihatsu ngo ntware umurambo wa Mwafrika. Umujandarume witwaga Bifalo yabwiye Gérant ko bansabye nkajya mu Ruhengeri.
Umucamanza: Kuki kuri mission nta tariki wagarukiyeho bashyizeho?
Uregwa: Byaterwaga na mission iyo ari yo. Hari bus zamaraga amezi n’amezi muri mission zitwara inkomere.
Umucamanza akomeza agaragaza urujijo rwuje iyi nyandiko, ati “Niba mission yarasubitswe se, ntabwo Guest House yari guhagarara.
Mission iriho office des parcs nationaux si iya guest. Niba ari iya Gendarumori ntabwo Gérant yari kuyisinyaho, we yari kubatiza umushoferi gusa”.
Ahinduye ijwi ati, “Muhayimana, ngaho sobanura”.
Uregwa: Mission yari iya Jandarumori, banditseho voir la GD(kureba Jandarumori).
Umucamanza: Kuki utatanze iyo ordre de mission?
Uregwa: Nta mafaranga yari kuri GD. bari kwishyura intambara irangiye.
Sibwo Ordre de mission ibabijije ibyuya! Niko kugaruka ku mutangabuhamya, na we agarura urundi rujijo. Ati, “Uwasinye ni Gerant na cachet iya guest. Ariko ikibazo Muhayimana yagombaga gusinyisha aho yagiye kuko bari bahari ubundi akishyurwa amafaranga. Hasinye gérant wa guest gusa”.
Abaregera indishyi (parties civiles ) nabo bahawe umwanya, bati “ Ese ubundi iyi nyandiko yari he mu 2014?” Ubwo ubwo ubanza ari mu gihe hakorwaga iperereza. Kuki muri perquisition (isaka) ko batayibonye?
Uregwa: Uwari umugore wanjye yayinzaniye muri Kenya. Abasaka ntibasatse amavalisi.
Parties Civiles: Kuki baguhaye ibyumweru hafi bibiri ngo ujyane umurambo?
Uregwa: Nabanje gushaka isanduku, umunsi wa 2 turagenda. Abajandarume twajyanye bagiye gusura imiryango yabo na bagenzi babo ndabategereza.
Parties Civiles: Kuki utasinyishije aho wagiye ngo batereho cachet ko wahageze wanahavuye?
Uregwa: Igice kimwe cya Ruhengeri cyari mu maboko ya FPR ikindi imirimo yarahagaze.
Abajijwe uko yabagaho ibyo byumweru bibiri, Muhayimana avuga ko yararaga mu modoka. Ku kibazo cyo gukaraba, Muhayimana asubiza agira ati, “Abari Gitwa se bo barakarabaga”? Ku bijyanye n’imirire ngo yaryaga muri resitora z’abayisilamu, agatanga aye ngo azayishyuze nyuma.
Bigeze ku bunganira Muhayimana, babaza umutangabuhamya niba mission yo kujya guhaha yaramaraga umunsi wose, asubiza ko imihanda yari mibi bagatinda.
Abunganira uregwa: Kuki Muhayimana bamuhaye mission yo kugenda sakumi akaba yagarutse sayine, byarashobokaga?
Umutangabuhamya: Sinamenya uko yakoranaga na gerant, gusa iyo mission itabaga icyo gipapuro cyagombaga gucibwa. Niba iya Muhayimana yarasubitswe, nta mpamvu yo kubyandikaho ahubwo bari kuzuza indi.
Abunganira uregwa: Ko wowe uzi Kibuye icyo gihe washoboraga kujya i Kigali sakumi ukagaruka sayine?
Umutangabuhamya: Byashoboraga kugeza satanu ahubwo, nibura wagiye hakeye.
Inyandiko si nyakuri
Iyi ‘ordre de mission’ yakomeje guteza urujijo nubwo uyu musaza w’umuvugabutumwa yafashije kugabanya igihu. Kuba yarasinywe na Gerant wa Guest House ya Kibuye, igomba kwishyurwa Jandarumori, ikamara ibyumweru bibiri mu Ruhengeri; kandi abo mu Ruhengeri ntibayisinyeho.
Muhayimana uregwa avuga ko avuye mu Ruhengeri yahise arwara ntiyongera kuva iwe mu rugo, bivuze ko igihe cyose ibyaha aregwa byabereye atari ku Kibuye.
Ku gicamunsi cy’uyu wa mbere, humviswe umutangabuhamya waherekeje umurambo wari utwawe na Muhayimana. Uyu mushehe w’imyaka 67 avuga ko urugendo rwabo rutarengeje iminsi ibiri, ngo baraye ijoro rimwe mu Ruhengeri n’irindi rimwe ku Mukamira bucya bataha.
Ikindi avuga bagiye gushyingura bafite uruhushya rw’inzira rwanditseho amazina yabo yose, baherekejwe n’aba gendarmes babiri bafite imbunda, bari kumwe n’umuyobozi wabo wari ufite inyenyeri imwe. Imodoka bagiyemo ngo yari daihatsu yari itwawe na Claude Muhayimana. Agira ati, “ Twapfushije umu gendarme w’umusilamu Mwafrika, duherekeza umudamu we gushyingura uwo murambo iwabo mu Ruhengeri. Imvura yaraguye, butwiriraho, yahise bwije cyane ducana amatara tumushyingura inyuma y’inzu. Twaraye aho bukeye turataha ariko tugeze mu Byangabo aba gendarme twari kumwe bajya gusura imiryango yabo burira. Twaraye mu kigo cya gisirikare cya Mukamira, bukeye dusubira ku Kibuye twageze imuhira bwije”.
Byitezwe ko kuri uyu wa kabiri, tariki 7 Ukuboza humvwa umugore wa Muhayimana. Nta gushidikanya ko iyi nyandiko igarukwaho, kuko Muhayimana avuga ko yari yarayisize mu Rwanda umugore akayimusangisha muri Kenya.
Musonera Sosthene