Ubushinjacyaha mu rukiko rwa Rubanda I Paris,bwasabiye Muhayimana Claude, igifungo cy’imyaka 15 ku byaha akurikiranyweho by’ubufatanyacyaha n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muri jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 mu cyahoze ari perefegitura ya Kibuye.
Ubushinjacyaha bwatangarije abitabiriye urubanza ko uregwa asabirwa ibihano hakurikijwe uruhare rwe n’ibyo yakoze,aho bwagarutse ku mateka ya jenoside n’uko abatutsi bishwe guhera mu 1959 n’ibyo abatangabuhamya batandukanye bagiye bavuga mu bihe bitandukanye.
Muhayimana Claude ashinjwa jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu,ni ukuvuga ibyaha birusha ibindi gukomera umuntu yakorera inyokomuntu.Urupfu rwa Petronille Nyiramagondo,umukobwa we n’umwuzukuru bishwe ku ikubitiro ababishe barimo uwahoze ari umujandarume batwawe na Muhayimana bishe uyu mukecuru ngo bereka abaturage uko bica abatutsi.
Nyuma y’urupfu rw’aba uko ari 3 Muhayimana ntiyigeze ahinduka ngo kuko yakomeje gutwara abo yazanye abasubiza aho yabakuye kandi ntiyigeze ahunga ngo atongera kugwa mu bikorwa nk’ibyo.Abatangabuhamya bemeza ko bamubonye kenshi atwaye abajya mu bindi bitero.
Mu bitero by’I Nyamishaba byo kuwa 15/Mata na 16/Mata ngo bagiye guhorahoza no kwambura imyenda abishwe,hari abantu bari hagati y’igihumbi n’igihumbi na Magana atanu(1000-1500).Kuwa 16 Muhayimana hari abamubonye I Nyamishaba atwaye imodoka y’uwitwa Bongobongo.Yongeye kuhagaruka baje gusahura,aha ngo yari atwaye interahamwe muri Dayihatsu y’ubururu.
Muhayimana kandi arashinjwa gutwara ibitero mu Bisesero,ibitero byabaye hagati ya taliki 13-14 Mata.1994 bigeza mu mpera za Kamena.Gutwara abajya mu bitero akaba ari uruhare mu mugambi wa jenoside nk’uko ubushinjacyaha bwakomeje kubisobanura.
Hari abatangabuhamya bamwiboneye barimo uwahoze ari umugore we,umwe mu bo bakoranye,bamwe mu bagize uruhare muri jenoside n’abashoferi bagenzi be.Ubushinjacyaha bwavuze ko budahakana ko hari abo yaba yarafashije ariko bikaba bidasobanutse ngo kuko hari abo yagiraga ibyo asaba.
Ubushinjacyaha bumaze kumushinja no kumukuraho ibitero byo ku musozi wa Kizenga bwasoje bumusabiye igifungo cy’imyaka 15,urubanza rukaba ruzasomwa kuwa 17/Ukuboza/2021.
NYIRANGARUYE Clementine