Umunyarwanda Hategekimana Philippe uzwiho akazina ka Biguma ukekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w‘1994 ari mu rukiko rwa Rubanda rw‘i Paris aho ari kujuririra igihano yahawe cya burundu ku byaha yahamijwe mu rubanza rwabaye mu mwaka wa 2023.
Hategekimana ashinjwa yaba yarabikoreye mu bice bitandukanye by’akarere ka Nyanza ariko we akaba abihakana. Ubwo abanyamakuru bagize umuryango Pax Press basuraga bamwe mu baturage bitabiriye inteko yabaturage mu kagari ka Karama, abaharokokeye jenoside yakorewe Abatutsi mu1994 bavuze ko badashimishijwe no kumva ko Biguma mu duce ashinjwa gukoreramo jenoside Karama itarimo kandi bahamya ko hari abamwiboneye.
Uwamahoro Colette avuga ko hari abazi Biguma bamubonye mu bitero byaje i Karama bakica abantu bakanatwara imitungo.
Yagize ati “Hari abasaza batabonetse ariko bari bamuzi, bamubonye neza mu bitero byaje hano akuriye abajandarume, bica abantu benshi kandi banatwara imitungo yabo. Rero ntabwo dushimishijwe no kuba nta bimenyetso byabonetse byo kumushinja mu rukiko mu bitero byabaye inaha n’abantu bahiciwe kandi bamwe baramwiboneye babona n‘ukuntu abajandarume yari ayoboye bagiye bashoreye n‘inka. Kuvuga ngo habuze ibimenyetso bifatika ntibyadushimishije.’’
Aba barokotse bavuga ko bifuza ko ibyaha byakoreye i Karama nabyo byahabwa umwanya.
Uwamahoro akomeza agira ati ‘’Icyifuzo dufite ni uko natwe twari kugira abantu batanga ubuhamya ibyaha yakoreye inaha bigahabwa umwanya hariya mu rukiko.’’
Abarokotse jenoside ndetse n’abahagarariye inyungu z’abarokotse bavuga ko n’iyo Karama itaza mu duce Biguma aregwa gukoramo jenoside bazishimira kumva ko yahaniwe ibyaha yakoze. Bavuga ko nubwo yajuriye batifuza kumva yagizwe umwere.
Urubanza rwa Biguma mu bujurire rwatangiye ku itariki ya 4/11 ruteganyijwe kurangira ku itariki 20/12/2024.
Yvette Musabyemariya