Mu gihe hakomeje urubanza ruregwamo Twahirwa Séraphin na Basabose Pierre bashinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, abahamya ko bazi Twahirwa n’abo yahekuye bavuga uburyo yari yarageneye Interahamwe umushahara uhoraho w’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bitatu (3000 Frw) kugira ngo zikomeze umurava wo kwica.
Uru rubanza rukomeje kubera mu Rukiko rwa rubanda (Cour d’assises) ruherereye i Buruseli mu Bubiligi. Mu gihe abatangabuhamya babanza kurahirira ko ibyo bagiye kuvuga ari ukuri, abaturanye na Twahirwa na bo bahamya ko bamuzi neza batamubariwe basobanura uburyo yari umuyobozi w’Interahamwe muri Gikondo afite icyicaro ahitwa ku Karambo.
Mu bikorwa byazo byo kwica, abaturanye na Twahirwa bavuga ko yari yarabashyiriyeho umushahara uhoraho kugira ngo bakomeze umurego mu kwica Abatutsi bahigwaga bukware mu gihe cya Jenoside. Kuri ibyo ngo hiyongeragaho kugabana cyangwa kubagenera ku byo basahuye hirya no hino nyuma yo kwica ba nyirabyo.
Umwe muri bo abisobanura muri aya magambo, ati ‘’Ntimukavuge Twahirwa ariko ngo mwumve ko ari umuntu nkatwe! Interahamwe yari yarazigeneye umushahara w’ibihumbi bitatu (3000 frw) ku cyumweru kugira ngo zikomeze umurava wo kwica Abatutsi”.
Umugabo uri mu kigero cy’imyaka 50 waturanye na Twahirwa kuva kera ndetse n’ubu akaba atuye i Gikondo, avuga ko nyuma y’ayo mafaranga hiyongeragaho no kugabana iminyago n’amafaranga babaga basahuye, ariko byose bikaba ari Twahirwa wagenaga uburyo bikorwamo.
iUyu mugabo akomeza avuga ko bajyaga bumva ko mu mafaranga yahembwaga Interahamwe harimo n’ayavaga k’uwari Perezida Habyarimana, akaba yari ayo kubashyigikira mu bikorwa byazo. Gusa, ngo hakoreshwaga uburyo bwinshi.
‘’Imisoro y’agahato’’!
Iyo ubajije amateka ya Twahirwa aho yari atuye i Gikondo ntiwabura abamuzi bayakubwira, kandi bahamya ko bayibuka neza.
Bavuga ko Twahirwa yari afite agatsiko k’Interahamwe yatozaga, kakaba kari gafite izina rizwi ry’ABASUWISIDE (bikomoka kuri ‘’mission suicide’’ twagereranya nk’agatsiko k’ibyihebe, Ndlr). Aba ngo nibo yakoreshaga mu bikorwa byose bijyanye no kwica Abatutsi ndetse no gusahura.
Twahirwa ngo yari yarashyizeho amategeko yo gusoresha abacuruzi bose kugira ngio haboneke amafaranga yo guhemba Interahamwe yatozaga.
Umukecuru umwe uhamya ko yanamwiciye abana agira ati “Twahirwa yari yarashyizeho amategeko y’agahato agenga imisoro yagombaga gutangwa n’abacuruzi bose ba hano, kugira ngo azabashe kubona icyo azahemba Interahamwe ze. Byari byaramenyerewe. Ndetse hari n’umugabo wari umucuruzi biciye hariya muri Sodoma, we yari yarahawe itegeko ko agomba gusora buri mugoroba uko atashye”.
Bakomeza bavuga ko ntawakinishaga kuba yakwanga gutanga iyo misoro kuko byari kumugiraho ingaruka zikomeye zirimo no kuba yakwicwa.
Umugabo umwe warokokeye ku Karambo, agira ati “Interahamwe zafashaga Twahirwa zari umutwe wubatse neza, ufite amategeko n’amabwiriza wubahiriza. Uko guhembwa rero ntibitunguranye n’ubwo bahemberwaga kwica, babaga bafite uwabatumye (Twahirwa) kandi agomba kubashimira ko batumazeho abacu”.
Kimwe n’abandi barokokeye i Gikondo bakihatuye, uyu musaza avuga ko kuba Twahirwa yaragejejwe imbere y’ubutabera ari ibyo kwishimirwa kuko ngo byaca umuco wo kudahana, abantu bakabaho bubaha ikiremwamuntu.
Twahirwa Séraphin wari azwi ku izina rya “Cyihebe” ubu afite imyaka 65, akomoka mu yahoze ari komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi. Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye n’umukozi wa Minisiteri y’Imirimo ya Leta (Minitrape). Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungiye mu Bubiligi mu 2006 anyuze muri Zaïre na Uganda, akaba yaragezeyo nabwo avuye muri Kenya.
Urubanza Twahirwa Séraphin ahuriyemo na Basabose Pierre rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira bikaba biteganyijwe ko ruzasozwa tariki ya 8 Ukuboza 2023. Ruburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda (Cour d’assises) ruherereye i Buruseli mu Bubiligi, umuntu akaba yarugereranya na Gacaca yo mu Rwanda, dore ko abacamanza barwo batoranywa mu nyangamugayo z’abaturage, zikunganirwa n’abacamanza b’umwuga.
HIGIRO Adolphe