Mu rubanza rwa Hategekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma, abatangabuhamya bavuze ko bataratangira kubicisha imbunda, birwanagaho bakoreshe amabuye. Ahamya ko iyo izo mbunda zitaza kunganira ibindi bikoresho bicishwaga hari kurokoka Abatutsi benshi.
Abatangabuhamya barokotse jenoside yakorewe Abatutsi batandukanye haba abari mu rukiko rwa rubanda i Paris, yaba abatanze ubuhamya bari i Kigali hifashishijwe ikoranabuhanga, bavuze ko babanje guhangana n’ibitero by’interahamwe bakoresheje amabuye kuko hari n’ibitero basubizaga inyuma. Ariko ngo hajemo imbunda barahunze maze hicwa Abatutsi benshi. Icyo bamwe bahurijeho ni uko ari Biguma wabaga azanye abajandarume bari bafite imbunda zo kwica Abatutsi.
Umutangabuhamya w’umugore ufite imyaka 44, yagize ati “Uwo munsi twashatse amabuye turabatera, imodoka dushyiraho ikibiriti turayitwika, natwe bica umuntu umwe gusa we twaramushyinguye. Bwarakeye haza indi modoka harimo umuhungu wa Nzaramba na Biguma, turarwana, umuhungu wa Nzaramba agwa aho, tumwaka imbunda turayicagagura turayitaba ariko nabo bica Abatutsi benshi”.
Akomeza avuga ko bakomeje kwirwanaho, ku buryo haje ikindi gitero gitinya kubegera. Ngo ibitero byakomeje kuza ariko kuba Karama hari Abatutsi benshi, byatumye bazana intwaro ziremereye barabagota barabarasa baratatana. Ati “Twaratatanye turiruka, icyo gitero cyari rurangiza”.
Undi mutangabumya yagize ati “Nari maze kubona ko igitero cyo kutwica cyateguwe neza kandi cyateguwe n’abajandarume, abagabo batangiye kwirwanaho bagerageza gusubizayo ibitero ariko haje kuzamo umusada w’abajandarume bavuye i Nyanza na ISAR SONGA”.
Umutangabuhamya w’umugore wafashwe ku ngufu anakaterwa inda n’umujandarume wamubohoje, yagize ati “ubwo nabohozwaga abajandarume bazaga bavuga ko Biguma ari intwari cyane ko byose ariwe urimo kubikora”.
Undi mutangabuhamya yagize ati “twagiye ku musozi, aribwo ibitero byatangiye kuza tukirwanaho, abana n’abagore bakarundanya amabuye noneho abagabo bakayatera, ndetse bamwe mu bagabo bari bazi kurashisha imiheto bityo tugasubizayo ibitero. Bwarakeye haza ikindi gitero impunzi zitangira kwitegura ngo zitere amabuye nk’ibisanzwe noneho twumva batangiye kurasa, ariko kuko tutari tumenyereye amasasu duhita dutatana”.
Undi mutangabuhamya yagize ati “haje ibitero by’abajandarume n’abasirikare, ariko hari umusaza Mbirigi wari uzi kurashisha umuheto cyane ni we wajyaga imbere. Yabonye imodoka agenda yegera, abona abasirikare n’abajandarume ahita agaruka yiruka avuga ngo abajandarame b’i Nyanza baje bayobowe na Biguma. Bahise batangira kurasa dutangira kwiruka twihisha mu nsina, interahamwe ziraza ziratuvumbura twese turiruka. Abagiye bafatwa bamwe baciwe amaguru, imitwe…’’
Umutangabuhamya w’umugore ufite imyaka 38, yagize ati “twakomeje kuguma ku musozi wa Nyamure ariko papa aza kumenya ko abajandarame ba Nyanza bazaza kurasa ku bantu bari i Nyamure, uwo munsi nyuma ya saa sita twumva batangiye kurasa».
Umutangabuhamya wari ufite imyaka 9 yagize ati “Twahungiye i Nyamure, ibitero byagiye bidusanga ku musozi tukarwanisha amabuye ntibabashe kutwica. Byaje kugera aho mama aratubwira ati ‘bana banjye uzabasha kurokoka azamenye abandi’’’. Uyu mutangabuhamya yavukanaga n’abana batandatu ariko arokokana gusa na musaza we wamukurikiraga kuko n’ababyeyi be babishe.
Umutangabuhamya w’imyaka 40 nawe yagize ati “muri ISAR ISONGA twatewe n’abajandarume b’i Nyanza ku mugoroba nibwo data bamurashe”. Undi mutangabuhamya yagize ati “kimwe n’ahandi hose muri ISAR ISONGA habanje kuba udutero duto duto ariko Abatutsi barenga ibihumbi 20 barimo bakabirwanya, haje kuza igitero cy’abajandarume ariko umenya barajugunyemo grenades kuko nanjye hari icyanguye ku rutugu ndakomereka”.
Undi mutangabumya wari wahungiye muri ISAR ISONGA yagize ati “twaje kumva kajugujugu, bukeye batangira kuturasaho, imiborogo, induru, abantu bapfa, natwe ariko tubatera amabuye bigeraho abantu barapfa ari benshi”.
Umutangabuhamya w’umugabo yagize ati “tugeze kuri ISAR Songa hari abantu benshi baduha amata babaga n’inka turarya, ubwo niko interahamwe zazaga tukazitera amabuye zigasubirayo. Abagore n’abana bakusanyaga amabuye noneho abagabo bakajya imbere bakayatera, gusa haje gucaho helicopter bavuza induru ngo nimudutabare ariko ntacyo byatanze.’’
Akomeza avuga ko haciye igihe umwe mu bo bari kumwe ababwira ko haje abasirikare n’abajandarume badashobora kubarwanya ahubwo bashaka uko biruka.
Umutangabuhamya wahungiye i Burundi, yagize ati “twari dufite amabuye tukayatera, na bo bakarasa imyambi n’amacumu bigahurira bikaka ibishashi bagatangira kwibwira ko dufite imbunda nguko uko twabashije kubacika”.
Urubanza ruregwamo Biguma ukurikiranyweho ibyaha bya jenoside rwaratangiye ku taliki 10 Gicurasi 2023, rukaba rurimo kubera i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa. Biteganyijwe ko ruzasomwa tariki ya 28 Kamena 2023.
Umukunzi Médiatrice