Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994 igahitana imbaga isaga miliyoni, byabaye ngombwa ko abayigizemo uruhare bahanwa kugira ngo bitange isomo ku isi yose bityo icyo cyaha ndengakamere ntikizongere kubaho ukundi. Abakoze ayo mahano batabashije kuva mu Rwanda barahanwe, cyane cyane hifashishijwe inkiko Gacaca. Hari abafatiwe kandi hanze y’igihugu boherezwa mu Rukiko Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwakoreraga Arusha muri Tanzaniya, ariko ubu rukaba rwarashoje imirimo yarwo nubwo hasigayeho urwego ruruhagarariye.
Uretse abashakishwaga n’Urukiko mpuzamahanga, hari kandi abagiye bafatirwa mu bihugu bari barahungiyemo, ndetse ndetse ibyo bihugu bikababuranisha. Tugiye kubaha incamake y’imanza z’abamaze kuburanishwa, ndetse izo manza zikaba zarakurikiranywe by’umwihariko n’abanyamakuru bakorana na PAX PRESS (ukuyemo urwa Pascal Simbikangwa) bakanazigeza ku Banyarwanda, by’umwihariko abatuye ahakorewe ibyaha.
- SIMBIKANGWA Pascal
- Umunyamakuru wakurikiye urubanza: Ntawe
- Aho urubanza rwabereye: I Paris mu Bufaransa
- Incamake y’urubanza:
Nyuma y’imyaka 20 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye mu Rwanda, umwe mu bashinjwa kuyigiramo uruhare ndetse akaba yarabihamijwe n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa, Capitaine Pascal Simbikangwa yakatiwe igifungo cy’imyaka 25, akaba afunzwe kuva muri 2014.
Uru rubanza rwabaye agatereranzamba, dore ko ari rwo rwari rubaye urwa mbere rujyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi rubereye mu Bufaransa, nubwo ibirego bya mbere byari byaratanzwe mu 1995.
Pascal Simbikangwa wari umukozi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza ku ngoma ya Habyarimana, yahungiye muri Mayotte mu 2006. Yafashwe mu 2009 nyuma y’uko bisabwe n’Ihuriro ry’imiryango iharanarira ko abakoze Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera (CPCR) risaba ko yaburanishwa ku byaha yashinjwaga bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu. Uru rubanza rwari rukomeye kuko rwari gutanga amasomo menshi yakwifashishwa mu manza zagombaga gukurikiraho zirebana na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, ndetse n’izindi manza mpuzamahanga. Ibyo byasabaga abacamanza b’abahanga ndetse n’ubushobozi buhagije.
Mu gihe cy’ukwezi n’igice, Urukiko rwa rubanda rw’i Paris rwateze amatwi abarokotse Jenoside, abahagarariye inyungu z’abarokotse, impuguke, inzobere mu mateka ndetse n’abanyamakuru bose bari bagamije ko uru rubanza rutanga isomo ku zizakurikiraho zose.
Pascal Simbikangwa ni muntu ki?
Pascal Simbikangwa yavutse mu 1959, avukira i Rambura ku Gisenyi mu burengerazuba bw’u Rwanda. Yinjiye mu ngabo zirinda umukuru w’igihugu mu 1982 kugeza mu 1986, gusa nyuma yaho yakoze impanuka amugara amaguru atangira kugendera mu kagari, gusa ntibyabujije ku umwaka ukurikiraho yashinzwe kuyobora iperereza rya gisirikare (G2). Mu 1988 yagizwe Diregiteri muri Serivisi y’igihugu yari ishinzwe Iperereza, ikaba yari ishamikiye kuri Perezidansi, ndetse nyuma y’imyaka 4 agirwa ushinzwe ishami rishinzwe kuyungurura amakuru yavuye mu butasi. Yari azwiho kuba inshuti magara ya Perezida Habyarimana, ndetse ngo akaba yaramufataga nk’umubyeyi we, nk’uko umwe mu bahanga mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe yabigaragaje ubwo yatangaga ubuhamya mu rukiko.
Kubera ubutoni bwe kwa Habyarimana, ubwo yakoraga impanuka yagiye kuvurizwa mu Bubiligi amarayo igihe. Ikindi ni uko yagiraga abamurinda 2 banagumanye muri Jenoside, imodoka y’akazi, inzu yo kubamo atishyura…kubera agaciro yahabwaga, ntihigeze hitabwa ku giciro ibyo byasabaga.
Amatariki y’ingenzi arebana n’urubanza rwe:
- 3 Werurwe 2008: Leta y’u Rwanda yasohoye impapuro zisaba ko yatabwa muri yombi.
- 30 Gicurasi 2008: Ikigo cy’igihugu cy’u Bufaransa gishinzwe kurengera Impunzi (OFPRA) cyamwimye ubuhungiro yari yasabye.
- 8 Ukwakira 2008: Yafatiwe muri Mayotte azira ibyangombwa by’ibihimbano, afungwa by’agateganyo tariki ya 31 Ukwakira 2008.
- 13 Gashyantare 2009: Ihuriro ry’imiryango iharanarira ko abakoze Jenoside bagezwa imbere y’ubutabera (CPCR) ryasabye ko hatangira anketi ku byaha Simbikangwa yashinjwaga birimo icya Jenoside no kwibasira inyokomuntu.
- 9 Mata 2009: Umushinjacyaha mukuru wa Mayotte yatangije iyo anketi ndetse hashyirwaho ubishinzwe by’umwihariko.
- 16 Mata 2009: Yitabye ubutabera bwa mbere ndetse ahita afungwa by’agateganyo.
- 3 Kamena 2009: Urubanza rwe rwoherejwe mu Rukiko Rukuru rw’i Paris.
- 4 Gashyantare 2014 – 14 Werurwe 2014: Nyuma y’imyaka 4 abashinjacyaha bagishakisha ibimenyetso ndetse harimo no kuza mu Rwanda inshuro 4 gushaka amakuru, urubanza rwa Simbikangwa rwamaze kiriya gihe ruburanishwa, rusomwa tariki ya 14 Werurwe 2014.
- NGENZI Octavien na Tito BARAHIRA
. Umunyamakuru wakurikiye urubanza: Sehene R. Emmanuel
- Aho urubanza rwabereye: I Paris mu Bufaransa
- Incamake y’urubanza:
NGENZI Octavien na Tito BARAHIRA bombi babaye ba Burugumesitiri b’iyahoze ari Komini Kabarondo mu yahoze ari Perefegitura ya Kibungo, mu burasirazuba bw’u Rwanda. Nyuma yo gukatirwa n’Urukiko, tariki ya 2 Gicurasi 2018 barajuriye ariko biba impfabusa, dore ko byarangiye bahamwe n’ibyaha bashinjwaga bifitanye isano na Jenoside bityo ku itariki ya 6 Nyakanga 2018 bakatirwa igihano cy’igifungo cya burundu. Aba bombi bari barafatiwe mu Bufaransa.
Abo bagabo bombi bashinjwaga by’umwihariko guhagarikira Interahamwe mu nama yazihurije mu mujyi wa Kabarondo, tariki ya 13 Mata 1994, bagategura uburyo bagombaga gutsemba Abatutsi bagera ku 3500 bari bahungiye mu kiliziya cya Kabarondo no mu nkungero zaho. Umwe mu baharokokeye wanatanze ubuhamya mu rukiko, we yanavuze uburyo Tito Barahira yishe Abatutsi 2 areba mu rwego rwo gushishikariza abandi gutangira ‘’akazi’’.
Tito Barahira ni muntu ki?
Barahira yavutse mu 1951, ubu afite imyaka 72. Avuka mu muryango w’abahinzi, ariko nyuma yo kwiga yabaye umwarimu. Nyuma y’aho Habyarimana afatiye ubutegetsi mu 1973, yahawe akazi muri Minisiteri y’Urubyiruko na Siporo ashinzwe urubyiruko. Kuva mu 1976 kugeza mu 1986, ubutegetsi bwamugize Burugumesitiri wa Komini Kabarondo. Ibyo byahise binamugira ako kanya umuyobozi wa MRND. Kuva mu 1987 yagiye gukora muri Electrogaz.
Ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zari zakajije imirwano zotsa igitutu iza Habyarimana kugira ngo zihagarike jenoside, Barahira na we yahunganye n’abandi ajya mu Burundi, nyuma yaho akomeza mu nkambi ya Benako muri Tanzaniya. Yahamaze imyaka, nyuma ajya i Nairobi muri Kenya. Umugore we yagarutse mu Rwanda, ariko nyuma gato mu 1997 yatse ubuhungiro mu Bufaransa, ndetse umuhungu we amusangayo mu 2001.
Tito Barahira yaje kubasha kugera mu Bufaransa kuri Noheli ya 2004, ndetse ahita abona akazi mu Kigo gishinzwe Imyigishirize giherereye i Toulouse, ariko kuko yari yarashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi, yaje gufatwa ku itariki ya 3 Mata 2013.
Octavien Ngenzi ni muntu ki?
Octavien Ngenzi yavutse mu 1956 (ubutabera bwo mu Bufaransa bwo buvuga ko yavutse mu 1958). Yize ibijyanye n’ubuhinzi, arangije abona akazi ka mbere muri Komine Kabarondo ari naho yamenyaniye na Tito Barahira. Nyuma yaho yasubiye kongera ubumenyi yerekeza mu gihugu cya Kenya aho yamaze imyaka 2, agarutse ahabwa akazi ko kubungabunga amashyamba mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba.
Tariki ya 6 Gicurasi 1986, Minisiteri y’Ubuhinzi yamumenyesheje ko yagizwe Burugumesitiri wa Komini Kabarondo. Kuba yari inshuti magara ya Col. Pierre Célestin Rwagafirita ngo byasobanuraga impamvu ahawe uwo mwanya mu buryo butunguranye. Ubwo hatangizwaga politiki y’amashyaka menshi, Ngenzi yinjiye muri MRND.
Mu buhamya bwe, umwe mu barokokeye mu kiliziya cya Kabarondo, yashinje Ngenzi kugira uruhare mu bwicanyi bwakozwe tariki ya 13 Mata 1994, yagize ati ‘’ Yafashe imodoka ye ajya gupakira Abatutsi bari bahungiye mu nkengero za kiliziya abakusanyiriza hamwe n’abandi, noneho Interahamwe zitangira kubica. Nyuma yo kubona ko abicwaga bari kwirwanaho kandi na bo bafite imbaraga, yagiye guhuruza Abajandarume ngo baze kubafasha.’’
Kimwe na Barahira, ubwo ingabo za FPR Inkotanyi zari zikomeje gukaza urugamba rwo kurokora abicwaga, Ngenzi yahungiye mu nkambi ya Benako muri Tanzaniya. Nyuma yaho yakomereje muri Kenya, ubundi mu Birwa bya Comores yigira Umusilamu, ubundi akomereza mu Bufaransa muri Mayotte ari naho yafatiwe tariki ya 3 Kamena 2010 ubwo yageragezaga kubona icyangombwa cy’impunzi ya politike ariko yifashishije ibyangombwa bihimbano.
- RUKERATABARO Théodore
- Umunyamakuru wakurikiye urubanza: Abahaga amakuru Pax Press bazi ururimi rukoreshwa muri Suwede
- Aho urubanza rwabereye: Suwede
- Incamake y’urubanza:
Rukeratabaro Théodore, yavutse mu 1969, avukira mu yahoze ari Segiteri Winteko, Komini Cyimbogo, Perefegitura ya Cyangugu. Mu 1994 yari umujandarume. Yahungiye muri Suwede mu 1998, abona ubwenegihugu bwaho mu 2006 ku izina rya Théodore Tabaro.
Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangiye kumukurikirana mu 2010 ku byaha yakekwagaho. Yaje gutabwa muri yombi mu 2016 afatirwa muri Suwede. Ibyaha yashinjwaga ni ibyo yakoreye mu cyahoze ari Komine Kimbogo. Mu rukiko, ibyo yashinjwaga mu rwego rwa mbere byari ubwicanyi, ubufatanyacyaha mu bwicanyi, gufata ku ngufu abagore n’abakobwa, gushimuta Abatutsi, gutegura, gushishikariza no gushyira mu bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yaburaniye muri Suwede ndetse agera mu bujurire. Tariki ya 27 Mata 2019, urukiko rwamuhamije ibyaha bya jenoside rumuhanisha gufungwa burundu.
- NERETSE Fabien
- Abanyamakuru bakurikiye urubanza: Akimana J. Latifat na Karegeya Omar Jean Baptiste
- Aho urubanza rwabereye: I Bruxelles mu Bubiligi
- Incamake y’urubanza:
Fabien Neretse yavutse mu 1957. Nyuma yo gushinjwa no guhanywa ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Urukiko rwo mu Bubiligi rwamukatiye igihano cy’igifungo cy’imyaka 25. Mu kuburana kwe ntiyigeze yemera icyaha na kimwe mu byo yashinjwaga. Ibyo yabifashwagamo n’umwunganizi we wavugaga ko umwere atagomba kwemera ibyaha, ndetse avuga ko akurikije imyaka ye igihano ahawe akigereranya n’urupfu ‘’ruje buhoro buhoro’’.
Neretse yari umuntu wizewe ku ngoma ya Habyarimana. Kuva mu 1989 kugeza mu 1991 yayoboye OCIR-Café. Yabaye kandi mu gisirikare cya Leta ya Habyarimana, afite ipeti rya Liyetona. Kimwe mu byo ashinjwa harimo kuba umwe mu bashinze umutwe w’Interahamwe ndetse akawuha intwaro, imodoka n’amafaranga byo kwifashisha muri jenoside. By’umwihariko, ashinjwa gutegura ubwicanyi bwakorewe Abatutsi ku gasozi ka Mataba no mu bwicanyi bwabereye mu zahoze ari Perefegitura ya Ruhengeli ndetse na Gisenyi.
Neretse kandi yashinjwaga gutungira agatoki Interahamwe imiryango myinshi y’Abatutsi yageragezaga guhunga mu minsi ya mbere ya jenoside, bakayifata bakayica. Nk’uko abatangabuhamya babigaragaje, ngo abafashwe bose bajyaga kwicwa ahari.
By’umwihariko, ashinjwa kwicisha Umubiligikazi Claire Beckers, umugabo we Isaie Bucyana n’umwana wabo Ketsia ubwo bageragezaga guhunga Kigali muri Jenoside.
Nyuma ya Jenoside, Neretse yahungiye mu Bufaransa yarahinduye amazina yiyita Fabien Nsabimana kugira ngo atamenyekana, atura ahitwa Angoulême kugeza mu 2011. Yagerageje kugaragaza uruhare rwe mu kwita ku mibereho y’abaturage baho, dore ko yanashyikirije Perefe w’uwo mujyi raporo yakoze agerageza gutanga igisubizo ku kibazo cy’ubuzererezi bwari bwugarije urubyiruko.
Tariki ya 8 Kanama 2007, uwahoze ari Umushinjacyaha Mukuru, Martin Ngoga yari yatangaje ibyaha bigera kuri 6 Neretse yashinjwaga byarimo ibya Jenoside. Icyo gihe yashyiriweho impapuro zimuta muri yombi zoherezwa mu Bufaransa ndetse zihabwa Polisi mpuzamahanga, Interpol.
- MUHAYIMANA Claude
- Abanyamakuru bakurikiye urubanza: Saro Francine Andrew na Hakorimana Gratien
- Aho urubanza rwabereye: I Paris mu Bufaransa
- Incamake y’urubanza:
Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwahamije Muhayimana Claude, w’imyaka 63 magingo aya, wahoze ari umushoferi kuri hoteli imwe yo ku Kibuye mu burengerazuba bw’u Rwanda, ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Yashinjwaga gutwara mu modoka Interahamwe n’abasirikare mu bitero byahitanye Abatutsi babarirwa mu magana. By’umwihariko, kugira uruhare mu bwicanyi bwakorewe ku misozi ya Karongi, Gitwa na Bisesero hagati yo ku itariki ya 7 Mata na Kamena mu 1994.
Umwanzuro w’urukiko wagezweho nyuma y’ibyumweru bine by’iburanisha ryabayemo abatangabuhamya babarirwa muri 50, bamwe muri bo baturutse mu Rwanda. Yahunze ava mu Rwanda nyuma ya Jenoside, abona ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2010.
Ubushinjacyaha bwari yamusabiye gufungwa imyaka 15 ariko ahabwa igifungo cy’imyaka 14, akaba yarahise ajyanwa muri gereza. Nyuma yo kujurira, ubu ari hanze ategereje kuburana, dore ko n’ubundi yaburanaga adafunzwe. Ubwo yaburanaga, yahakanye ibirego byose.
Uru rubanza rwatangiye tariki ya 22 Ugushyingo 2023 rusozwa tariki ya 17 Ukuboza 2023.
Urubanza rwa Muhayimana rwabaye urwa gatatu rwabereye mu Bufaransa rujyanye n’ibyaha bya Jenoside nyuma y’urwa Pascal Simbikangwa wahoze ari kapiteni mu zari ingabo z’u Rwanda yakatiwe gufungwa imyaka 25, n’urwa Octavien Ngenzi na Tito Barahira bahoze ari ba Burugumesitiri ba komine Kabarondo bakatiwe gufungwa burundu.
- BUCYIBARUTA Laurent
. Abanyamakuru bakurikiye urubanza: Nyinawumuntu Ines Ghislaine na Manishimwe Jean Damascène
- Aho urubanza rwabereye: I Paris mu Bufaransa
- Incamake y’urubanza:
Laurent Bucyibaruta yavutse mu 1944, avukira mu yahoze ari Perefegitura ya Gikongoro. Yabaye Perefe wa Kibungo kuva mu 1985 kugeza mu 1992, nyuma agirwa Perefe wa Gikongoro ari nako ayoboye urwego rwa perefegitura rushinzwe Interahamwe.
Muri Nyakanaga 2022, Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa rwamukatiye igifungo cy’imyaka 20 nyuma yo guhamywa ibyaha bya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu, gushishikariza rubanda gukora Jenoside, gutsemba ubwoko, ubwicanyi no gufata ku ngufu byakozwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (TPIR) rwakoreraga Arusha muri Tanzaniya rwari rwarashyiriyeho Laurent Bucyibaruta impapuro mpuzamahanga zo kumuta muri yombi, akaba yarafatiwe mu Bufaransa muri Nyakanga 2007.
Urukiko rw’ubujurire rw’i Paris rwaje kumurekura tariki ya 1 Kanama 2007 ruvuga ko impapuro zo kumufata zatanzwe na TPIR zidashobora kubahirizwa hagendewe ku ihame ry’uko kugeza icyo gihe aba agifatwa nk’umwere. Mu Gushyingo 2007, TPIR yongeye kwegera ubutabera bw’u Bufaransa kuri icyo kibazo. Mu Kuboza 2018, umucamanza yategetse ko ashyikirizwa Urukiko rwa rubanda rw’ Paris, bityo urubanza rwe rutangira muri Gicurasi 2022.
Ubushinjacyaha bwamusabiraga igifungo cya burundu, ariko birangira tariki ya 12 Nyakanga 2022 akatiwe igifungo cy’imyaka 20. Gusa yagaragarije urukiko impamvu zikomeye zirimo uburwayi bityo urukiko rutegeka ko aba afunguwe mu gihe ategereje kuburana ubujurire.
- KABUGA Felesiyani
- Abanyamakuru bakurikiye urubanza: Pax Press yahabwaga amakuru n’abanyeshuri biga amategeko bahatuye
- Aho urubanza rwabereye: I La Haye mu Buholandi
- Incamake y’urubanza:
Kabuga Felesiyani w’imyaka 89, yafatiwe mu Bufaransa mu 2020, nyuma yo kumara imyaka irenga 25 yihisha ubutabera. Aregwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994
Urubanza rwe rwatangiye kuburanishwa i La Haye mu gihugu cy’u Buholandi ku italiki ya 29 Nzeli 2022. Muri Mata 2023, abacamanza mu rukiko rwa ONU ruri La Haye mu Buholandi bafashe umwanzuro wo guhagarika urubanza rwe kubera raporo yagaragazaga ko ubuzima bwe butatuma abasha kuburana.
Ubwo uru rubanza rwatangiraga, abashinjacaha bamushinje kuba yarakoresheje radiyo RTLM mu gushishikariza Abahutu kwica Abatutsi. Yashinjwe kandi kuba yaratanze imihoro n’izindi ntwaro ku Nterahamwe mu kwica abatutsi mu bice bitandukanye.
Kabuga yaburanaga amasaha abiri ku munsi, iminsi itatu mu cyumweru ndetse bikaba bitari bizwi igihe urubanza ruzamara.
Kabuga wari mu bantu bashakishwa cyane ku isi akekwaho kuba umwe mu bari ku isonga rya Jenoside mu Rwanda mu 1994 yafatiwe i Paris mu Bufaransa, nkuko bitangazwa n’ubushinjacyaha bw’urwego rw’ubutabera rukurikirana ibyaha rwa ONU/UN. Itangazo ry’urwego rwa ONU rwa ‘International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, rivuga ko yafashwe n’abategetsi b’u Bufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n’urwego rwa IRMCT n’ubushinjacyaha bw’u Bufaransa.
Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa. Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.
Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside. Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.
Kabuga ni muntu ki?
Kabuga Felesiyani yavutse ku itariki ya 1 Werurwe 1933, avukira bu yahoze ari Komine Mukarange, mu yahoze ari Perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.
Ni umuherwe wabarirwaga umutungo wa za miliyoni mu gihe cya Jenoside. Amakuru avuga ko ubukire bwe bwatangiriye mu bikorwa birimo iby’ubuhinzi bw’icyayi mu majyaruguru y’igihugu. Nyuma yabaye umushoramari mu bushabitsi butandukanye mu Rwanda no mu mahanga.
Kabuga yari inkoramutima mu ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana, ndetse yari bamwana we. Ashinjwa kandi kuba yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura by’Abahutu b’abahezanguni.
Nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi, yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida Daniel Toroitich arap Moi.
Itangazo rya minisiteri y’ubutabera y’Ubufaransa rivuga ko nyuma ya Jenoside, Kabuga yabaye mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa, muri Kenya ndetse no mu Busuwisi aho yagendaga akwepa ubutabera.
- HATEGEKIMANA Philippe
- Umunyamakuru wakurikiye urubanza: Uwizeyimana Marie Louise
- Aho urubanza rwabereye: I Paris mu Bufaransa
- Incamake cy’urubanza:
Urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, kuwa gatatu tariki ya 28 Kamena 2023 rwahamije ibyaha bya Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu umugabo w’Umunyarwanda wahoze ari umujandarume, Philippe Hategekimana, ruhita rumukatira igifungo cya burundu.
Hategekimana w’imyaka 67 wari wariyise Biguma, yavukiye mu yahoze ari komini Rukondo mu yahoze ari perefegitura ya Gikongoro, ubu ni mu murenge wa Nyagisozi mu karere ka Nyanza.
Hategekimana yahamwe n’ibyaha hafi ya byose yaregwaga. Yari yarahungiye mu Bufaransa nyuma ya Jenoside abona ibyangombwa nk’impunzi, ndetse mu 2005 ahabwa ubwenegihugu akoresheje izina rihimbano rya Philippe Manier.
Hategekimana yari yarigeze gukora akazi ko gucunga umutekano kuri kaminuza yo mu Bufaransa, nyuma ahungira muri Kameroni mu 2017 amaze kumenya ko yashyiriweho impapuro zo kumuta muri yombi. Yafatiwe mu murwa mukuru wa Kameroni, Yaoundé, muri Gashyantare 2019, asubizwa mu Bufaransa.
Ubu yahamijwe uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babarirwa mu magana ubwo yari umujandarume ufite ipeti rya ‘’adjudant-chef’’, akaba yari yungirije umuyobozi wa Jandarumori mu mujyi wa Nyanza mu majyepfo y’u Rwanda.
Yashinjwe kandi urupfu rw’abantu batandukanye barimo Nyagasaza Narcisse wahoze ari Burugumesitiri wa Ntyazo, Gisagara wari Burugumesitiri wa Nyabisindu n’umubikira witwaga mama Augustine.
Ashinjwa kandi kuyobora ibitero byahitanye Abatutsi mu duce twa Nyamure, Nyabubare, Nyamiyaga ndetse no muri ISAR-SONGA.
Biguma yamaze iminsi 38 aburanira mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris mu Bufaransa, kuva tariki ya 10 Gicurasi 2023, akatirwa ku wa gatatu tariki ya 28 Kamena 2023. Yemerewe kujirira.
HIGIRO Adolphe