Abahanga mu bidukikije n’ubuzima bwa muntu bemeza ko ibikoresho bikoze muri pulasitiki kubiheramo abana bato ibyo kunywa cyangwa kurya bishyushye bigira ingaruka ku mikurire y’ubwonko bwabo.
Hirya no hino mu bice bitandukanye by’igihugu, haba hamwe mu masoko, mu maduka hagaragara ibikoresho bikozwe muri pulasitiki (bidakoreshwa inshuro imwe) byifashishwa mu kugaburira abana bato. Ibyo bikoresho kandi hari aho bikigaragara nko mu mashuri y’inshuke cyangwa se amarerero mu midugudu aho abana bato babinyweramo amata n’igikoma bishyushye.
Nyetera Paul ni umukuru w’umudugudu wa Mushimba wo mu karere ka kamonyi, akaba ari na we uyobora agashuri kari muri uyu mudugudu kita ku bana 19, barimo abakobwa 8 n’abahungu 11 bo mu cyiciro cya mbere bigaragara ko batabona ubushobozi bwo kujya mu marerero asanzwe. Abo bana bagerayo saa moya z’igitondo, bahabwa amata n’igikoma buri munsi, bakaba babihererwa muri bimwe mu bikombe bikozwe muri pulasitiki. nkuko Nyetera avuga ko ‘’bafite ibikombe banywesha ariko hari na za kaneti za pulasitiki twari twahawe n’umufatanyabikorwa!”
Ubuvungukira butera ubumuga
Impuguke ku buzima bushingiye ku bidukikije, Dr. Abias MANIRAGABA, avuga ko guhera abana ibyo kurya cyangwa ibyo kunywa mu bikoresho bikozwe muri pulasitiki bigira ingaruka ku buzima bwabo. Agira ati ”Iyo ushyira mu gikombe igikoma cyangwa icyayi gishyushye hashobora kuba harimo ubuntu butoya bushobora kujya muri icyo gikoma yanyoye cyangwa icyayi. Ingaruka bushobora kumutera harimo ubumuga bwo kutabona, (ubuhumyi), ubwo kutumva (gupfa amatwi), mbese ugasanga n’ubwonko ntibubashije gukura neza.” Dr. Abias yongeraho ko ingaruka zanagera ku myororokere y’umwana. Ati ”Bushobora no gukora ku myanya myibarukiro ye ku buryo nubwo ku mwana budashobora kugaragara ariko amaze gukura ushobora gusanga umuntu adashobora kubyara kubera bwa buvungukira bwa pulasitiki bwagiye mu mubiri.”
Pulasitiki ibujijwe ni ikoreshwa inshuro imwe
Mu Rwanda, kugeza ubu, ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa cyangwa icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe rirabujijwe keretse wabiherewe uruhushya rwihariye n’urwego rubifitiye ububasha nk’uko biteganywa n’itegeko N° 17/2019 ryo ku wa 10/08/2019 mu ngingo yaryo ya 4.
Ikigo cy’igihugu cyita ku bidukikije REMA ari nacyo gishyira mu bikorwa iri tegeko ryavuzwe haruguru, kivuga ko hakorwa ubukangurambaga buhoraho ku bubi bw’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, yaba ku bidukikije ndetse no ku buzima bw’abantu muri rusange bugamije guca ibyo bikoresho no gushaka ibibisimbura.
Umuyobozi w’ Ishami rishinzwe gukurikirana iyubahirizwa ry’ amategeko arengera ibidukikije muri REMA, Béatha AKIMPAYE agira ati “ku bufatanye n’izindi nzego nka Polisi y’u Rwanda, Urwego rushinzwe Gasutamo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, Ikigo cy’Igihugu gitsura Ubuziranenge, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu Bucuruzi no kurengera abaguzi, ndetse n’inzego z’imitegekere y’Igihugu zegerejwe abaturage, hagenda hakorwa ubugenzuzi buba bugamije kureba niba itegeko ryubahirizwa.”
Gusa yirinze kuvuga ko kugenzura ikoreshwa rya pulasitiki idakoreshwa inshuro imwe bidateganywa n’itegeko bishobora kuba bitari no mu nshingano za REMA.
Kuba guhera abana ibyo kunywa cyangwa ibyo kurya mu bikoresho bikoze muri pulasitiki byamugiraho ingaruka mu mikurire, ababyeyi bafite abana bato bagirwa inama yo kwifashisha ibikoresho bikozwe mu ibumba no mu bindi bidafata umugese, kuko ngo uretse no kuba igira ingaruka ku buzima bw’abana bato, ubudahangarwa bw’imibiri yabo buba bukiri hasi, ingaruka zinagera no ku bantu bakuru.
UMUHOZA Nadine