Kuri uyu wa mbere taliki ya 4/11/2019 nibwo urukiko rw’I Bruxelles mu bubiligi rwatangaje abazaburanisha umunyarwanda Fabien Neretse ruzatangira mu gitondo cyo kuri uyu wa kane taliki ya 7/11/2019. Mu bazaruburanisha hatoranyijwemo abaturage 12 buzuye na 12 bungirije. Iri toranya ry’aba baturage ryaranzwe no kwita ku buringanire n’ubwuzuzanye bw’abagore n’abagabo kuko muri 12 buzuye batanu ni abagabo barindwi baba abagore; muri 12 bungirije umubare w’abagabo n’abagore urangana.
Fabien Neretse(…)

Fabien Neretse ni muntu ki?
Fabien Neretse yavukiye mu cyahoze ari perefegitura ya Ruhengeli mu mwaka w’1957 ubu ni mu ntara y’amajyaruguru. Yabaye umucuruzi ndetse n’umukozi mu nzego za Leta ya Habyalimana, aba umuyobozi w’ikigo cy’igihugu cy’amakawa (OCIR-Café) hagati y’1989 n’1991. Yabaye kandi umusirikari mu ngabo za za Leta aho yari afite ipeti rya Liyetona.
Uyu Fabien Neretse ubu w’imyaka 71 y’amavuko, yafatiwe mu gihugu cy’Ubufaransa muri 2011, aza koherezwa mu bubiligi ahanini kubera ko abazamuye ibirego ashinjwa ari ababiligi bo mu muryango wa Claire Beckers wicanywe n’umugabo we Isaïe Bucyana ndetse n’umwe mu bana babo ku italiki 9/4/1994, umuryango wa Beckers uvuga ko Neretse ari we waranze aho bari bihishe kugira ngo bicwe.
Uyu mugabo ukurikiranyweho ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ibya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akurikiranwe adafunze. Yatangiye gukurikiranwa mu mwaka w’2000, umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda yatanze impapuro zo kumuta muri yombi zohererejwe Leta y’ubufaransa na Interpol muri 2007, anasaba koherezwa mu Rwanda. Yaje gukomeza gushakwa na Leta y’ubufaransa ariko abanza kubura kuko basanze aho yabaga muri Angouleme mu bufaransa yarahinduye izina aho kwitwa Fabien Neretse yiyita Fabien Nsabimana(izina rya se).
Muri 2011 nyuma y’iminsi itanu gusa Leta y’Ububiligi itanze impapuro zo kumuta muri yombi, leta y’ubufaransa yaramufashe ndetse aza koherezwa mu bubiligi nyuma y’amezi abiri afungwaho gato aza kurekurwa.
Mu byaha ashinjwa harimo kurema umutwe w’Interahamwe, arashinjwa kandi kugira uruhare mu bwicanyi bwabereye ku musozi wa Mataba; ubwicanyi bwabereye muri perefegitura ya Ruhengeli n’iya Gisenyi ndetse n’ubwabereye ku Ndiza. Ashinjwa kandi no kuranga aho umuryango w’umubiligi Claire Beckers n’umugabo we Isaïe Bucyana bari bihishe bigatuma bicanwa n’umukobwa wabo Katia mu mujyi wa Kigali.
Urubanza rwe ruzatangira kuri uyu wa kane taliki ya 7/11/2019, aho rwari rugiye guhuzwa n’urw’abandi banyarwanda babiri nabo bari mu bubiligi ari bo Emmanuel Nkunduwimye na Ernest Gakwaya ariko bikaza kwanga. Ni ubwa mbere urukiko rw’I Bruxelles mu bubiligi ruzaba rugiye kuburanisha ibyaha bya Jenoside.
Musonera Sosthene