Eugene Rwamucyo, Umunyarwanda waburaniraga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa yahamwe n’icyaha cya jenoside, icyo gucura umugambi wo gukora jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 27.
Urubanza rwaregwagamo Eugene Rwamucyo rwapfundikiwe ku wa 30/10/2024, aho yakatiwe gufungwa imyaka 27. Uyu mwanzuro uje nyuma yuko ubwo Rwamucyo yahabwaga ijambo rya nyuma mu rukiko yahakanye ko atigeze yica .
Yagize ati ‘’Nta muntu nishe, kandi nta n’abantu nicishije bakirimo umwuka.” Yavuze kandi ko ibyobo byose yashyinguyemo abantu bizwi ko nta bindi azi, akaba ntacyo yamarira abantu babuze ababo. Urukiko rwagiye mu mwiherero rugarukana umwanzuro w’uko
Eugène Rwamucyo wahamwe n’icyaha cyo gucura umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu muntu afungwa imyaka 27. Urubanza rwa Rwamucyo rwapfundikiwe, rwaberaga i Paris mu Bufaransa mu rukiko rwa rubanda rwatangiye ku wa 1 rusoza kuwa 30 Ukwakira, hatangiwemo ubuhamya bw’abantu batandukanye bashinjaga ndetse n’abashinjuraga Rwamucyo ku byaha yakoze muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo yari umwarimu mu yahoze ari kaminuza nkuru y’u Rwanda, mu ishami ry’ubuvuzi.
Yvette Musabyemariya