Kuva tariki ya 8 mata 2024, urukiko rwa rubanda rwa Buruseli, mu gihugu cy’u Bubiligi, ruraburanisha Umunyarwanda Nkunduwimye Emmanuel bakundaga kwita Bomboko, ukekwaho ibyaha byakozwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. “Bomboko” uburana ahakana ibyaha, yemera ariko ko yari inshuti ya Rutaganda Georges wari Visi Perezida w’interahamwe ku rwego rw’igihugu.
Ku wa 18 mata, umutangabuhamya Niyitegeka Dieudonné, utuye muri Canada, yari yiteguwe cyane mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko rwa rubanda rwa Buruseli, hakoreshejwe ikoranabuhanga. Ku munota wa nyuma, ni bwo uyu mugabo yanze kugaragara mu ruhame hakoreshejwe uburyo ubwo ari bwo bwose. Muri Mata 1994, uyu ni we wari umubitsi mukuru [tresorier national] w’umutwe w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu.
Kuva yakwemera gufasha ubushinjacyaha bw’Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (TPIR), yemerewe kudakurikiranwa n’inkiko ku byaha bifitanye isano na jenoside yakorewe Abatutsi no kurindirwa umutekaano mu gihugu cya Canada.
Gusa nyuma y’uko Perezida w’Urukiko rwa rubanda ategetse, muri Mutarama 2024, ko agomba kumvwa nk’umutangabuhamya, abapolisi ba Canada bamukoreye ibazwa ku itariki ya 18 Werurwe.
Nkunduwimye yatangiye kuburana ku itariki ya 8 z’uku kwezi kwa Mata. Araregwa kuba yari mu mutwe w’Interahamwe no kuba yarakoranye na wo ibyaha bigize jenoside yakorewe Abatutsi. Ni muri urwo rwego, Niyitegeka yari ategerejwe nk’umutangabuhamya ukomeye muri uru rubanza.
Nyuma yo kubona ko yanze kwitaba urukiko, ni yo mpamvu hanzuwe isomwa ry’ ibikubiye mu ibazwa rye. Iri bazwa, ryamaze hafi amasaha abiri, rigaragaza Nkunduwimye nk’inshuti pata-na-rugi ya Rutaganda Georges, wari Visi Perezida w’Interahamwe. Rutaganda yakatiwe igifungo cya burundu na TPIR muri 2003, apfa mu mwaka wa 2010.
Mu gihe ubundi Nkunduwimye yemezaga ko mucuti we Rutaganda yarezwe kubera impamvu za “politiki”, ejobundi, ubwo urubanza rwe bwite rutangiye, yisubiyeho avuga ko yemera igihano Rutaganda yahanishijwe.
Ntiyari Interahamwe « YARI UMUJURA!»
Iyo nyandikomvugo y’ibazwa rye igira iti « Ni bo [Interahamwe zayoborwaga na Nkunduwimye na Rutaganda ] bagenzuraga umujyi [Kigali]…Babohozaga inzu, bagasahura ibintu biyirimo n’imodoka. Bomboko [Nkunduwimye Emmanuel ] na Zuzu [Mudahinyuka Jean-Marie Vianney] izo modoka bakazambukana i Bukavu kuzigurisha. »
Niyiteka avuga ko Nkunduwimye atari Interahamwe, kuko ngo atigeze anamubona mu nama zitandukanye z’uyu mutwe, mbere ya jenoside. Agira ati « we yafatiye ibintu aho bigeze, kubera ko we na Georges bari inshuti magara. Ariko ubundi we yari umujura, ingegera. Hari ibyemezo Georges yafashe kubera kubimushyiramo. Yaramubwiraga ati ‘niba mudakize muri ibibihe by’intambara, ntimuzakira nyuma yayo’. Ni we wateguraga buriya bwicanyi bwose, ibitero byagabwaga ku bagore, guhungisha bantu babanje kwakwa amafaranga. Byose ni we. Nta nshingano zizwi yari afite, ariko buri gihe yabaga ari hamwe na Georges. Barabanaga amanywa n’ijoro, kubera ko bakoraga nijoro. Bajyaga kwiba cyangwa se gushaka amafaranga ubundi bakambutsa imodoka zibwe bazinyujije i Bukavu. »
Mbarushimana yaratunguwe !
Niyitegeka Dieudonné si we wenyine wari utegerejwe mu rukiko, nk’umuyobozi w’Interahamwe. Tariki ya 17 Mata, uwahoze ari Umunyamabanga mukuru w’uyu mutwe, bwana Mbarushimana Eugène na we yari yaraye yitabye urukiko. Gusa we, ni urukiko ubwarwo rwafashe icyemezo cyo kutumva ubuhamya bwe. Bwana Mbarushimana Eugène ubu atuye mu Bubiligi. Kimwe n’abandi, Mbarushimana yamenyeye mu rukiko ko hari dosiye irimo kumukorwaho, ifitanye isano na jenoside. Aya makuru, umushinjacyaha byabaye ngombwa ko ayatangira mu rukiko. Nyuma y’imyaka 30 amaze yidegembya mu Bubiligi! Ni uko Perezida yafashe icyemezo cyo kutumva ubuhamya bwe: kugira ngo atava aho yitega imitego.
Mbarushimana uyu ni we wenyine mu bantu cumi n’umwe (11) bahoze bayobora Interahamwe_(batanu bagize komite y’igihugu na batandatu bayobora komisiyo)_utarigeze aba “maneko” w’umushinjacyaha wa TPIR, utarigeze akurikiranwa cyangwa se utarapfa. Gusa nyine yari afite impamvu imugira igihangange. Ni umukwe wa Kabuga Felicien, wari umunyemari wa mbere mu Rwanda mu 1994, wari bamwana wa Perezida Habyarimana, unafatwa nk’uwashoye imari mu mushinga wa jenoside.
Ubugenzacyaha bwa TPIR bwakomeje kugenda busitara mu gushaka ibimenyetso bishinja Mbarushimana. Cyane cyane ko, tariki ya 12 Mata 1994, yari mu ntoranywa zemerewe guhunga u Rwanda, mu ndege yoherejwe n’igihugu cy’u Bufaransa. Mu gihe cyose gishize, ubugenzacyaha bwa TPIR-IRMCT bwari bwakomeje kumucunga, nk’umutego wazatuma bata muri yombi Kabuga.
Mu bayobozi 11 b’umutwe w’Interahamwe, ku rwego rw’igihugu, Dieudonné Niyitegeka na Eugène Mbarushimana ni bo bonyine bakiriho, kubera ko abandi bose bapfuye. Bamwe bazize urupfu rusanzwe, abandi mu buryo bw’amayobera. Mu bapfuye harimo Rutaganda Georges, wari Visi-Perezida w’Interahamwe, wakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’urukiko rwa TPIR. Yapfuye azize uburwayi tariki ya 11 Ukwakira 2010 aguye muri gereza ya Porto Novo, mu gihugu cya Bénin, aho yarangirizaga igihano.
Ibyaha Nkunduwimye akurikiranyweho bikekwa ko yabikoranye n’iyo nshuti ahitwa muri garaji AMGAR iri mu Gakinjiro, n’ahandi hanyuranye mu mujyi wa Kigali.
Sehene Ruvugiro Emmanuel