Umutangabuhamya, yasobanuriye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris uko kuri Kiliziya ya Nyumba muri Komini Gishamvu, Perefegitura ya Butare, Interahamwe zaroshye mu byobo rusange Abatutsi benshi bari bakomeretse zikabahamba bakiri bazima.
Ni mu rubanza Dr Eugene Rwamucyo, umuganga wari warize ibijyanye n’isuku n’isukura mu ishami ry’ubuzima rusange (Santé Publique) ashinjwamo kandi akaniyemerera kuba ari we wahambishije imwe mu mibiri y’Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Butare.
Uwo mutangabuhamya wari umwana w’imyaka icyenda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuri uyu wa mbere tariki 21 Ukuboza 2024, yabwiye urukiko ko ubwo byari bimaze guhindura isura, Interahamwe zireba ay’ingwe abatusti bo muri Komine Gishamvu, bahisemo guhingira mu bibaya n’inka zabo, ariko Interahamwe zirabatera bamanuka ku dusozi zibambura inka zabo n’ibyo bari bafite byose,
Ati “Njye n’ab’iwacu, kimwe n’abandi Batutsi benshi twari kumwe, twahise duhungira kuri Paruwasi Gatolika ya Nyumba, Interahamwe zitwizeza kuhaturindira.”
Avuga ko kuri Kiliziya ya Nyumba, abenshi bari bahahungiye ari abaturukaga muri Nyaruguru. Kubera ubwinshi bwabo, ngo bahise bigabanyamo amatsinda atatu, bamwe bajya ku mashuri yari ahari, abandi muri Kiliziya yasengerwagamo, naho irindi tsinda rijya mu cyumba cy’inama cya Kiliziya, ari na cyo ngo cyari cyarahozi ari Kiliziya ya Nyumba. Ubu ni ahashyizwe Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyumba.
Mu gihe bari bijejwe umutekano, mu ijoro ryo ku wa 19 rishyira ku wa 20 Mata 1994, Interahamwe ngo zaje kubagabaho igitero simusiga, bagerageza kwirwanaho n’amabuye ariko biranga. Avuga ko ku dusozi tubakikije abapolisi n’abasirikare bari bahazengurukije imbunda.

Urwibutso rwa Jenoside rwa Nyumba
Ati “Interahamwe zatwahutsemo n’imihoro, amacumu n’ubuhiri. (Yerekana inkovu ku jisho ry’iburyo) na njye bankomerekeje. Mu kiliziya hari inkomere nyinshi zitaka zisaba amazi yo kunywa.”
Akomeza avuga ko nyuma haje kuza ikimodoka gikora imihanda gicukura ibyobo rusange byo kubashinguramo. Icyo gihe, ngo haje n’abayobozi kureba uko iyo mibiri ishyingurwa basanga icyo kimodoka kirimo gucukura ibyobo bibiri hagati ya kiliziya n’amashuri.
Uyu mutangabuhamya avuga ko yahise yishakamo akanyabugabo asohoka mu mibiri y’abari bamaze gushiramo umwuka, abo bayobozi bakimubona bamutegeka kurinda imibiri ya bene wabo.
Ati “Hari n’abandi bagore babiri, na bo, bari bakomeretse batarapfa bahita bavamo baza bansanga, abo bayobozi badutegeka kurinda imibiri ya bene wacu.”
Abatutsi bashyinguwe abona
Uyu mutangabuhamya avuga ko nyuma yo gucukura ibyobo, abanyururu bagiye batunda imibiri y’abatutsi, harimo n’iy’abari bakomeretse bakayiroha muri icyo cyobo.
Ati “Batundishaga ingorofani imibiri y’Abatutsi yakayinaga muri ibyo byobo. Harimo n’abari bakomeretse ariko badashobora kugenda, abo na bo babajugunyagamo ari bazima bakabahamba babona.”
Ngo nyuma yo kumara gutunda imibiri yose yabijugunya mu byobo, burugumesitiri yategetse ko uyu mutangabuhamya na ba bagore bari barindishijwe hamwe imibiri y’abatutsi aho i Nyumba, na bo bicwa bagashyingurwa hamwe n’abandi.
Agira ati “Abo bagore babakubise ubuhiri, bahita babajugunya mu cyobo, njyewe mbasaba imbabazi mpita nsimbukiramo nkiri muzima.”
Kubera ko mu gutaba ibyo byobo, ikimodoka cyabashyinguye ngo cyanarimburaga ibiti kibibagereka hejuru hamwe n’itaka,
Ati “Abo bayobozi bari babizi neza, ko n’ubwo baduhambye, njye n’abo babagore twari tukiri bazima.” Muri icyo cyobo, ngo basanzemo inkomere nyinshi zigitaka, ariko zidafite ubushobozi bwo kwikuramo.
Abo bayobozi n’icyo kimodoka bamaze kugenda ku buryo byumvikanaga ko aho hantu ntawe uhacaracara, umwe mu bagabo bari muri icyo cyobo yahise abwira uyu mutangabuhamya ko bagomba gusohoka bakajya gushaka iyo bihisha.
Mu buhamya bwe, yasoje asobanurira urukiko inzira zigoranye yanyuzemo kuva aho i Nyumba kugera i Butare, kugeza ku wa 4 Nyakanga 1994, Inkotanyi zifashe Butare. Muri ibyo bihe byose, ngo yagiye afatwa inshuro nyinshi dore ko abayobozi ngo bari bashyizeho imodoka zigenda zihamagara abatari bakishwe zibabeshya ko bagiye guhungishirizwa i Nyaruhengeri, ariko abafashwe bagahita bicwa.
Oswald Niyonzima