Bamwe mu bana b’abakobwa batewe inda zitateguwe mu murenge wa Rugendabari mu karere ka Muhanga ,bavuga ko batinya kugaragaza ababateye inda kuko bababatinya ko imiryango bavukamo izabaha akato ndetse bakabangira n’abana.
Mujawayezu Adeline umwe mu bana batewe inda bakiri bato kuko yari afite imyaka 17 ,avuga ko nyuma yo gufatwa ku ngufu n’umusore w’imyaka 25 ,akamutera inda ngo yareze uwo muhungu ndetse aranafatwa arafungwa ariko ngo ubu byamugizeho ingaruka zo kuba umuryango avukamo n’uvukamo uwamuhohoteye ubu itabanye neza ndetse nawe ubwe bikaba byaramugizeho ingaruka binatuma hari abandi bana batewe inda badatinyuka kugaragaza abazibateye batinya gushyirwa mu kato. Agira ati « iyo mpuye n’ababyeyi be ntibashobora kunsuhuza barandakariye ngo nafungishije umuhungu wabo ntibashobora no kuba basuhuza n’umwuzukuru wabo habe no kumureba kandi turaturanye. Abandi babyaye b’ino aha bagiye bumvikana n’ababateye inda bikarangira bakanabihisha kuko bibaho cyane. Ninjye njyenyine wamureze akanabihanirwa».
Akimanimpaye Angelique nawe utuye muri uyu murenge avuga ko hari abakobwa baterwa inda bagahisha abazibateye batinya ko bazahura n’ingaruka zo kwangwa n’abazibateye cyangwa imiryango bagahitamo kubahisha. Agira ati « hari abazibatera bagahunga ntibongere kubabona ariko hari n’abazibatera bahari banaturanye bakabahisha ,kuko baba babizeza ko bazabafasha ndetse babakundira umwana yaba abonye amuhaye nk’ibyo bitatu bya mituweli ati ubundi ndamuregera iki yavaho anyanga n’imiryango ikanyanga ,agahitamo kubiceceka akamuhishira».
Mukagatana Fortunée umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Muhanga avuga ko kuba abakobwa banga kurega ababateye inda ngo batazabanga ngo sibyo kuko ngo abatarabareze bose siko bakunzwe n’abazibateye cyangwa n’imiryango yabo ,ahubwo ngo abo bakobwa bakwiye kumva ko bagomba guharanira uburenganzira bw’abana babyaye.
Uyu muyobozi ariko avuga ko bagiye gushaka uburyo bahuza imiryango irimo abakobwa batewe imbere ndetse n’ivuka abazibateye ,ikindi ngo nuko basanze abantu baba badasobanukiwe n’ icyo amategeko avuga ntibumve ko kuba umuhungu wabo yahanwe yazize icyaha yakoze ari gatozi akandi aba agaomba kubiryozwa. Agira ati «uwangije umwana tutavuze ngo abantu bazangana n’ubundi iyo amubyaye aramuta umwana akandagara , agomba kubihanirwa kuko umwana wahohotewe aba yangirijwe ubuzima ahubwo tugasubira inyuma tugafata ya miryango tuti wowe umuhungu wawe yakoze icyaha ahohotera umwana kandi ni icyaha gihanwa , na wa muryango w’umukobwa nawo tukawuganiriza tuti mwagize ibyago umwana wanyu arahohoterwa ariko dore uwabikoze yabihaniwe ,noneho ya miryango yombi ikomeze ibane neza mu mahoro.»
Uyu muyobozi kandi avuga ko ubu batangiye gahunda yo kwigisha amategeko abaturage binyuze mu nteko z’abaturage ziba buri wa kabiri ,babifashijwemo n’urwego rw’ubushinjacyaha ,urw’ubugenzacyaha RIB ndetse na Polisi kuko ngo bamaze kubona ko ibyavuzwe ruguru akenshi biterwa no kutamenya icyo amategeko avuga.
Uwambayinema Marie Jeanne