Mu byumweru bitagera kuri 2 Abanyarwanda bazazindukira mu gikorwa cyo gutora Umukuru w’igihugu, abahatanira uwo mwanya bakaba bakomeje kwiyamamaza hirya no hino bagaragaza imigabo n’imigambi bafite mu gihe baba batowe. Abemerewe kwiyamamaza na Komisiyo y’Igihugu y’Igihugu y’Amatora ni 3, bakaba bahuriye ku kuba bose bari biyamamaje no mu matora yo muri 2017. Muri ‘’manifesto’’ zabo bongeyemo ibirungo, Abanyarwanda banyotewe no kuzasamura ku kuri kwabyo k’uzatorwa.
Ibikorwa byo kwiyamamaza ku bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika birakomeje. Imigabo n’imigambi bimwe ni bishya, ibindi abakandida bavuga wumvamo kuvugurura cyangwa gushyira imbaraga mu bisanzwe bikorwa.
Ubwo yiyamamazaga mu karere ka Musanze, Dr Frank Habineza yavuze ko azashyiraho uruganda rukora ifumbire y’imborera kugira ngo ifumbire mvaruganda isanzwe ikoreshwa igabanyuke kuko hari indwara nyinshi itera.
Si ibyo gusa, yanasezeranyije abo baturage ko mu gihe yaba atowe hatazongera kubaho ikibazo cyo gufunga imipaka mu buryo ubwo aribwo bwose, ko ahubwo ibibazo byazajya bicyemurwa bitagize ingaruka ku baturage. Yongeyeho kandi ko yakongera ibikorwaremezo ku buryo kariya karere k’ubukerarugendo katazongera guhura n’icyo kibazo ku bagasura.
I Rwamagana ndetse n’ahandi hirya no hino yavuze ko azakemura ikibazo cy’umusoro w’ubutaka wagombye kuvago, ikibazo cy’ubushomeri bukabije mku rubyiruko, kugabanya inyungu ku nguzanyo z’amabanki n’ibindi. Ati “Ibyo byose ntibyashoboka mutantoye ngo munatore Abadepite bacu ku bwinshi.’’
Mu gihe hamwe bavuga ibura ry’ibiribwa, umukandida Mpayimana Philippe yasezeranyije ‘’kuzongera ibiryo ku isahane ya buri Munyarwanda’’. Si ibyo gusa, na we yasezranyije Abanyarwanda ko aramutse atowe yakongera imirimo, akagabanya inyungu z’amabanki ku nguzanyo, kugira ubutaka bw’umuturage ubwe aho kuba ubukode, kuba nta muturage uzongera kubyara abana barenze 3, kubaha imihanda inyura hejuru y’indi izajya ikoreshwa n’abanyamaguru n’ibindi.
Abaturage bashungura ibyo basezeranywa impungenge ni zose ku kuri kubikubiyemo kuko ngo hari ibyo abiyamamaza bavuga ukabona ari ugukabya kuko ngo hari ibyo ubona igihugu kitabonera ubushobozi.
‘’Ni iki kitwizeza ibyo bavuga?’’
Uwitwa N.J ni umuturage wo mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, afite imyaka 64, avuga ko yagiye yitabira amatora menshi ndetse yakurikiranye n’ibikorwa byayaranze byo kwiyamamaza. Si ibyo gusa, hari n’ubwo yabaga ari mu bayayoboye.
Agira ati ‘’Erega kwiyamamaza ni ukureshya abaturage, hari ibivugwa ukumva ko bitashoboka ariko nyine ushaka amajwi agomba kuvuga ibishitura abantu ngo bazamutore (…) kuba rero hari ibyo bamwe bamara gutorwa ntibabikore njyewe mbifata nk’ibisanzwe, baba baratubeshye babizi cyangwa bagera ku buyobozi ibyo batekerezaga bikabatenguha.’’
Ibyo abihuriyeho na Manishimwe Claude w’i Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, we ngo nta kizere ajya agirira abiyamamaje nubwo hari ibyo abona koko iyo bamaze gutorwa. Agira ati ‘’Iyo biyamamaza twumva ibyo batubwira ariko nyine kubyizera biragoye. Hari abatubwira ibyo ubona ko bisanzwe byarananiranye ukibaza imbaraga n’ubushobozi bazanye bikagushobera. Ubwo nyine turatora tugategereza ikizavamo.’’
Mu gushidikanya ku byo basezeranywa n’abiyamamaza, hari abahamya ko hari ibiba byaragezweho bigaragarira amaso ari na byo benshi bahanga amaso kurusha ibyo basezeranywa.
RPF irashima, abandi bagahiga!
Ibikorwa byo kwiyamamaza birakomeje. Mu bigaragara, umukandida wa Green Party, Dr Frank Habineza ndetse n’umukandida wigenga Mpayimana Philippe biyamamaza basezeranya abaturage ibyo bazabakorera mu gihe umwe muri boy aba atorewe kuyobora igihugu.
Ku rundi ruhande ariko, umukandida wa FPR-Inkotanyi Paul Kagame mu kwiyamamaza kwe ashimira Abanyarwanda ku ntambwe y’iterambere bateye bari kumwe mu gihe amaze ayobora igihugu kuva mu 2000. Uko kutizeza abaturage ibitangaza hari ababibonamo nko kugaragaza ko FPR-Inkotanyi yiyizeye ku bikorwa igihugu cyagezeho mu gihe imaze iyoboye.
Umunyamakuru w’inararibonye umaze imyaka isaga 15 mu mwuga, B.E agira ati ‘’Erega kwiyamamaza nubwo bisobanuye gusezeranya abantu ibishoboka n’ibidashoboka ugamije kubareshya, kutabikora ni uburyo bwiza FPR yahisemo bwo kwereka Abanyarwanda ko kuzongera kuyitora ari ukwiteganyiriza kuko ibyo yakoze byigaragaza […] Paul Kagame rero ntacyo asezeranya gishya bitavuze ko kitazakorwa, ahubwo ashimira Abanyarwanda ko bamutoye atabatenguha bagakomezanya mu rugendo batangiranye.’’
Ibikorwa byo kwiyamamaza kw’abakandida bahatanira umwanya w’Umukuru w’Igihugu, n’Abadepite barimo n’umukandida umwe wiyamamaza ku giti cye byatangiye ku wa 22 Kamena, bikaba biteganyijwe kuzasozwa ku itariki ya 13 Nyakanga 2024.
Abakandida bahatanira umwanya wa Perezida wa Repubulika ni 3, babiri muri bo batanzwe n’imitwe ya politiki ari bo Paul Kagame watanzwe na FPR-Inkotanyi ndetse na Dr. Frank Habineza, watanzwe na Democratic Green Party of Rwanda. Uwa 3 ni umukandida wigenga Mpayimana Philippe ari na we mukandida wenyine wigenga wemewe muri 7 bari batanze ibyangombwa byabo byo kwiyamamaza.
Abandi bakandida bigenda bari batanze kandidatire zabo kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) bashaka kwiyamamariza kuyobora u Rwanda ariko ikagaragaza ko batujuje ibisabwa ngo bemererwe kwiyamamaza, ni Herman Manirareba, Innocent Hakizimana, Barafinda Sekikubo Fred, Thomas Habimana, Diane Shima Rwigara, ndetse na Jean Mbanda.
HIGIRO Adolphe