Amarushanwa ku Masezerano mpuzamahanga arengera Ikiremwamuntu (International humanitarian Law- IHL) ahuza abanyeshuri biga amategeko muri za kaminuza zitandukanye, akaba ategurwa n’Umuryango Mpuzamahanga Utabara Imbabare (CICR). Inzego z’ubutabera zemeza ko hari impinduka zigaragara mu butabera kuko aya marushanwa afasha abanyeshuri biga amategeko kwinjira mu mwuga bawukora kinyamwuga. Tariki ya 13 Ukwakira 2023, aya marushanwa yabaye ku nshuro ya 7, abera ku cyicaro gikuru cy’Urukiko rw’Ikirenga.
Abitabira aya marushanwa bajya mu rukiko bikitwara nk’abari mu rukiko bagendeye ku kirego kirebana n’Amasezerano mpuzamahanga y’i Génève arengera ikiremwamuntu mu gihe cy’intambara, noneho abahatana hakabaho uruhande rw’uregwa bakaburana . Muri iri rushanwa, inteko iburanisha iba igizwe n’abacamanza basanzwe bakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda, bakajya babaza ibibazo impande zombi na bo bagasubiza ibibazo babajijwe.
Umucamanza mu Rukiko rw’Ikirenga, Dr. Aimé Kalimunda Muyoboke avuga ko inzego z’ubutabera zifite inyungu muri aya marushanwa kuko bizera ko abanyamategeko bazabikora kinyamwuga. Agira ati “Amarushanwa nk’aya abongerera ubumenyi bikabategura kuzinjira mu myuga bakora kinyamwuga, kuko abari ku ntebe y’ishuri kuri uyu munsi nibo bazavamo abavoka b’ejo, abacamanza b’ejo ndetse n’abashinjacyaha. Iyo baje mu rukiko nk’uko bakareba uko abandi banyamategeko bitwara birabafasha bikabategura kuzinjira mu mwuga kandi bakawukora neza“.
Umunyamategeko wa Komite mpuzamahanga ya Croix rouge akaba anashinzwe ibikorwa byo kumenyekanisha amategeko mu Rwanda, Namahoro Julien avuga ko ayamarushanwa ategurwa mu rwego rwo gufasha abanyeshuri biga amategeko kuyasobanukirwa no kuyasobanurira abandi. Agira ati ” Iyo bitabiriye amarushanwa nk’aya, barushaho kumva neza no gucengerwa n’amategeko bityo bakagira uruhare mu kuyasobanurira abandi“.
Abanyeshuri bitabiriye amarushanwa ya Moot court international humanitarian Law bavuga ko ari inzira nziza yo kwimenya aho uri n’aho ushaka kugera.
Bagirinka Zula ni umunyeshuri mu mwaka wa nyuma mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda (UR), avuga ko yungutse byinshi mu bijyanye no kuburana no gushinja ibyaha. Agira ati “Kuba nitabiriye aya marushanwa nungutse byinshi bijyanye n’amategeko kubera ko nashyize mu bikorwa ibyo niga ku ishuri. Iri rushanwa ryamfashije kumenya uko ubushobozi bwanjye bungana mu bijyanye n’uko naburanira umukiriya cyangwa gushinja ibyaha.”
Iguhoze Respice ni umunyeshuri wiga mu ishami ry’amategeko kuri Ines Ruhengeri, avuga ko kwitabira amarushanwa bituma ukora ubushakashatsi. Ati “Iyo uzi ko ufite amarushanwa bituma ukora ubushakashatsi kugira ngo uzatsinde, uko ukora ubushakashatsi niko wiyungura ubumenyi. Ndasaba buri munyeshuri wiga amategeko ko yakwitabira aya marushanwa kandi akayategura akora ubushakashatsi kuko iyo ufite icyo kuvuga bituma wigirira n’icyizere kuko uba wasomye“.
Iri rushanwa ryahuje abanyeshuri biga amategeko muri kaminuza eshanu zigisha amategeko n’inzego zitandukanye zirimo Parike, Ubucamanza, Igisirikare cy’u Rwanda, n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko barimo Polisi y’u Rwanda n’Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB). Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge ikorera mu bihugu birenga 100 ku isi, hakaba hari gushyirwa imbaraga mu bihugu birimo amakimbirane, aho CICR ifite icyicaro hose hakaba hategurwa amarushanwa nk’aya buri mwaka.
Nyampinga Aline