Aimable Rwabukumba bivugwa ko yari Umututsi ndetse anafite indangamuntu yanditsemo ubwoko yatunguye abari mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris mu Bufaransa, avuga ko we mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, we ntacyo yishishaga.
Jenoside yakorewe Abatutsi yasanze Rwabukumba yiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu mwaka wa gatatu mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu. Ni muri urwo rwego Urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwamutumyeho kuri uyu wa 7 Mata 2024, ku busabe bw’abunganira Dr Eugene Rwamucyo, rurimo kuburanishwa ku byaha bya Jenoside.
Mu gihe avuga ko indege ya Habyarima Juvénal yahanuwe ku wa 6 Mata 2024, umunsi yari yasubiye kuri Kaminuza gusubiramo ikizamini, Rwabukumba ko muri Kaminuza nta mwuka w’amacakubiri yigeze ahabona, kandi ko we yagendaga uko akerekana ikarita y’ishuri kuri bariyeri agatambuka nta nkomyi.
Mu mvugo zisa n’izivuguruza ariko, Rwabukumba avuga ko yari yaraciye indangamuntu ye kuko yari yanditsemo ko ari Umututsi, agasigara akoresha ikarita.
Urukiko rumubajije ku myitwarire ya Dr Rwamucyo wanamwigishaga, mu mvugo imutaka, yagize ati “Njye muzi nk’umwarimu w’umuhanga, kandi sinigeze mubona i Butare mu biruhuko bya Pasika.”
Rwamucyo wakomeje kugenda yivuguruza mu buhamya bwe, yabwiye urukiko ko nta bwicanyi yigeze abona muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, cyakora ko hari igihe yigeze kumva ko hari Abatutsi biciwe mu ishyamba rya Kaminuza y’u Rwanda ryitwa “Arboretum.”
Agira ati “Njyewe nta kidasanzwe nigeze nkorwaho n’abanyeshuri bagenzi banjye, baba Abatutsi cyangwa Abahutu.”
Gusa, avuga ko kubera ko iyo atabaga arimo kwiga, nk’umuntu wigaga ubuvuzi, yajyaga kuvura inkomere mu Kigo Nderabuzima cya kaminuza. Agira ati “wabonaga inkomere zigenda zigabanuka umunsi ku munsi, bivuze ko hari uwajyaga kwivuza ejo ntagaruke kuko interahamwe zabaga zamwishe.’’
Uyu Rwabukumba, wapfushije abandimwe batatu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi, bivugwa ko na we yari yari kuri lisiti y’Abatutsi bigaga cyangwa bakoraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda, yari yarakozwe na Rwamucyo akayishyikiriza Umuyobozi Wungirije wa kaminuza wari “umuhezanguni ruharwa”. Nyamara, mu rukiko yavuze ko atigeze amenya iby’iyo lisiti.
Ubwo yari abajijijwe ku mibereho y’abandi Batutsi bagenzi be bigaga muri kaminuza icyo gihe, yavuze ko we yabaga muri Kiza, icumbi ubusanzwe ricumbikirwamo abanyeshuri biga mu ishami ry’ubuvuzi bw’abantu muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, kandi ko nta wundi Mututsi babanaga muri iryo cumbi.
Umucamanza yamusomeye ubuhamya bwinshi bwatanzwe n’Abatutsi bigaga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda i Butare mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rwabukumba avuga ko abo bantu bose abazi ariko yirinda kugira icyo avuga ku buzima banyuzemo muri Jenoside.
Uko kwifata agasa n’uwimana amakuru, byatumye umucamanza asubira neza mu mwirondoro we, asanga se wa Rwabukumba yaravukiye ku gasozi kamwe na se wa Dr Rwamucyo, kandi bombi bakaba bari abarimu.
Dr Rwamucyo ashinjwa ibyaha birimo ubufatanyacyaho muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyoko muntu ndetse n’uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside. Yatangiye kuburana mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris ku wa 1 Ukwakira 2024, bikaba biteganyijwe ko urubanza rwe ruzapfundikirwa ku wa 29 Ukwakira 2024.
Oswald Niyonzima