Kuri uyu wa kabiri tariki 7 Mata 2025, Urukiko rwa Rubanda rw’Ubujurire rwa Paris, rwahaye Dr Sosthène Munyemana umwanya ngo agire icyo avuga ku buhamya bwamutanzweho mu minsi irindwi ishize, maze arubwira ko, ibyo yakoraga yabikoraga agamije amahoro nka Laurien Ntezimana n’ubwo we bitamuhiriye.
Dr Munyemana, mu magambo make, yahereye ku buhamya bwatanzwe na Laurien Ntezimana, umwe mu batangije umuryango “Association Modeste et Innocent (AMI).” Ntezimana, mu ntangiriro z’icyumweru gishize yabwiye urukiko ko, mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, guhuriza abatutsi ahantu hamwe (nko mu nyubako za Leta cyangwa ahandi hari ibikorwaremezo bihurirwamo n’imbaga y’abantu) akenshi bitabaga bigamije kubarinda.
Yagize ati “Guhuriza abantu hamwe ntibyabaga bigamije kubarinda, ahubwo byabaga bigamije kubica.”
N’ubuhamya busa n’ubwakoze ku mutima Dr Munyemana wabwiye urukiko ko yakagize byinshi avuga, ariko bitamworoheye kugira icyo avuga ku buhamya bwamutanzweho mu gihe cy’icyumweru.
Ati “Ariko mpereye ku mwubatsi w’amahoro Laurien Ntezimana, na njye nari mu nzira imwe na we, kandi rwose, icyangombwa nti cyari ukuba umuhutu, umututsi cyangwa umutwa.” Ibi Dr Munyemana abivuga ashaka kugaragaza ko iwabo mu miryango “hatigeze harangwa urwango.”
Akomeza agira ati “Ntezimana yafungiranye abana (b’abatutsi) mu kigo cy’impfumbyi cye ategereje “Terre des Hommes”, na njye najyaga gufungurira ibiro bya segitere impunzi muri uwo mujyo. Nari ngamije kubakiza.”
“Terre des Hommes” ni umuryango mugari w’Abasuwisi urengera uburenganzira bw’umwana.
Dr Munyemana yagarutse ku buhamya bw’umutangabuhamya uba mu Bubiligi watanze ubuhamya bumushinjura atarahiye, bityo ubuhamya bwe bukaba bufatwa nk’amakuru yahaye urukiko gusa. Uyu mutangabuhamya yabwiye urukiko ko bari baturanye, kandi amuzi neza, dore ko Dr Munyemana yanakoranaga n’umugabo we muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda. Uyu mutangabuhamya w’imyaka 61 y’amavuko yavuze ko Dr Munyemana nta rwango yigeze agirira abatutsi haba muri Jenoside cyangwa na mbere yayo.
Yavuze kandi ko abakoze Jenoside i Tumba muri Butare, ari Interahamwe zaturukaga mu bindi bice, naho abaturage b’i Tumba bari bunze ubumwe, ku buryo no mu gihe cya Jenoside, abahutu n’abatutsi bararaga irondo hamwe. Inama zose zakorwaga muri icyo gihe, uyu mutangabuhamya yavuze ko zabaga zihuriwemo n’amoko yombi, zigamije kureba icyakorwa ngo barinde abatutsi b’i Tumba kuko ahandi bari baratangiye Jenoside.
Ati “Rero, ibintu bitangiye kuba bibi kubera abicanyi baturuka ahandi, sinzi uwafashe icyemezo ko urufunguzo rwa Segiteri ruhabwa Dr Munyemana kuko abatutsi bari batangiye kujya kuyihishamo kandi ifunguye.”
“Dr Munyemana rero yahwe urufunguzo rwa Segiteri kuko yari umuntu wizewe n’abantu bose baba abahutu cyangwa abatutsi, ni uko abatutsi bafungiranywe muri Segiteri bigamije kibarinda Interahamwe zazaga kurobamo abo zijya kwica.”
Kuri ubu buhamya bwageze aho nyirabwo avuga ko Dr Munyemana akwiye umudari w’intwari aho gufungwa, Dr Munyemana yagize ati “Nk’uko umutangabuhamya yabivuze, sinzi namwe iyo muza kuba mu mwanya wanjye icyo mwari gukora. Nafungiranaga abatutsi ntegereje ko Konseye Bwanakeye afata umwanzuro w’icyo gukora.”
Dr Munyemana ati “Umutangabuhamya yavuze ko ndi intwari, oyaaa, njye si ndi intwari kuko intwari iguma ku ikotaniro. Njyewe rero nagize ubwoba ndahunga, sinavuga ko nabaye intwari, ndi umuntu usanzwe rwose.”
Mu mwanya yahawe, Dr Munyemana ntiyigeze agira icyo avuga ku batanze ubuhamya bamushinja kuko yasoreje ku buhamya bw’uwari umukozi we wo mu rugo (na we utararahiye) wasobanuriye urukiko ukuntu yamuhishe yajya no guhunga akabanza kumwimurira mu wundi muryango yari yizeye ko uzamurinda.
Yagize ati “Ubuhamya bwe bwankozeho cyane, ndagira ngo mubwire ko ari njye ukwiye kumushimira kuko yandereye abana mu bihe bikomeye. Iyo atahaba sinzi uko mba narabyifashemo,” Dr Munyemana akivuga ayo magambo, yabwiye urukiko ko uwo mutangabuhamya ari gihamya ko no muri Jenoside abahutu n’abatutsi bashoboraga kubana.
Oswald Niyonzima