Ejo ku wa 29 Ukwakira 2024, ni bwo byitezwe ko , Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo, urimo kuburanishwa ku byaha bya Jenoside mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, azakatirwa bityo urubanza rwe rukaba rupfundikiwe.
Dr Rwamucyo akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi birimo icyaha cy’uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cya Jenoside icyaha cy’ubugambanyi muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’icyaha cy’ubugambanyi mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Mu kwiregura kwe, mu mpera z’icyumweru turangije, Dr Rwamucyo yagaragarije urukiko ko afata Juvénal Habyarimana wayoboye u Rwanda kuva mu 1973 kugeza ku gihe cya Jenoside yakore Abatutsi mu 1994 nk’intwari ikwiye kujya yibukwa mu cyubahiro.
Ku kibazo yari abajijwe n’umwe mu bunganira abaregera indishyi, Me Mathe, niba ashobora kwifatanya n’abakenera kwandika igitabo ku kwibuka Perezida Habyarimana, atiriwe ajijinganya, Dr Rwamucyo yagize ati “Habyarimana ni umugabo ukwiye kwibukwa mu cyubahiro.”
Aha Dr Rwamucyo, yasaga n’ubwira urukiko ko Habyarimana ntaho ahuriye n’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ishyirwa mu bikorwa byayo, kuko mu bibazo bibanza ku mugambi wa jenoside yakorewe Abatutsi yari amazi kuvuga ko Jenoside yatewe na FPR Inkotanyi.
Yabivuze agira ati “Nta mpamvu n’imwe ishobora gusobanura Jenoside yakorewe Abatutsi, ariko iyo hatabaho intambara ya FPR-inkotanyi yataye u Rwanda, Jenoside ntiyajyaga kubaho.”
Kubera ko Dr Rwamucyo ngo yakundaga kwigaragaza cyane nk’”umurwanashyaka w’indahemuka wa CDR”, urukiko rwamubajije ku isano rye n’ishyaka rya CDR, cyane cyane hagati ye na Jean Bosco Barayagwiza wari Perzida wa CDR, maze asubiza avuga ko inama za CDR zari mu bihe byazo (zabaga bijyanye n’ibihe igihugu cyari kirimo) kandi ko nta gaciro kihariye yazihaga.
Umucamanza yahise amubaza ku gitabo cya Barayagwiza yise “Le sang hutu est-il rouge?” tugenekereje yibazagamo ati “Ese amaraso y’umuhutu yaba atukura?” Dr Rwamucyo, asubiza urukiko ko Barayagwiza, wari umwe mu nshuti ze magara, yumviswe nabi, agira ati “Barayagwiza yabaye igitambo cy’urubanza rwa politiki.”
Ati “Ndagira ngo ahubwo munsobanurire niba narazanywe aha n’urubanza rwa Politiki.”
Byinshi mu byo Dr Rwamucyo ashinjwa harimo no kuba ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yarafashe iya mbere mu gushyingura imibiri y’abari bishwe, akanashyinguramo n’iy’abari bakomeretse bakiri bazima, akabashyingura babona yifashishijwe ikimodoka gikora imihanda (caterpillar).
Mu gihe hafi ya bose mu bamushinja bagarutse kuri iki gikorwa cyo “gushinyagurira imibiri y’abishwe muri Jenoside no guhamba inkomere zibona,” Dr Rwamucyo utemera kuba hari abo yashyinguje ari bazima”, avuga ko nk’umuganga wari warize ibijyanye n’isuku n’isukura yabonaga iyo mibiri yarashoboraga guteza akaga ku buzima, afata inshingano zo kuyishyingura nyuma yo kubyumvikanaho n’ubuyobozi bwa Perefegitura ya Butare.
Oswald Niyonzima