Urupfu baringa rw’uwitwaga Michel wari Konseye w’iyahoze ari Segiteri ya Cyahafi rwatumye Abatutsi barenga 1000 bari batuye mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Gitege mu Karere ka Nyarugenge bicwa mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu bice byinshi by’u Rwanda no mu Mujyi wa Kigali, indege ya Habyarimana wari Perezida w’u Rwanda ikimara kugwa, Interahamwe ntizategereje ko bucya. Zafashe imihoro n’izindi ntwaro gakondo zitangira guhiga no kwica uwitwa Umututsi wese.
Nyamara, mu Gakinjiro ko mu Mujyi wa Kigali mu gice cyari kirimo igaraje rya AMGAR, munsi y’amatara yo mu muhanda (Feux Rouges) ahateganye na Kimisagara, ngo si ko byagenze. Kubera ukuntu icyo gice “cyari gituwe n’Abatutsi benshi”, ndetse n’abasore benshi b’abakanishi nta Nterahamwe yatinyutse kukimeneramo mu minsi ya mbere.
Aha ni munsi y’ahari igaraje rya AMGAR. Abatutsi bose bishwe bashyirwaga mu byobo bitatu byari muri iki gisigarira
(Ifoto: Niyonzima O.)
Mparabanyi Faustin, umwe mu bari bahatuye, agira ati “Kubera ukuntu twamaze hafi icyumweru nta muntu wishwe hano, abantu batangiye kujya bava mu bice bitandukanye nka Nyamirambo na Kimisagara bagahungira hano.”
Nyuma y’icyumweru Jenoside itangiye ariko, ngo haje gutumizwa inama kuri Segiteri Cyahafi, noneho abayigiyemo bagezeyo hahimbwa urupfu ‘’baringa‘’ rw’uwari Konseye wa Cyahafi witwaga Michel, maze ibyari umudendezo bari bafite birangira bityo.
Agira ati “Bavuze ko konseye yapfuye, uwitwa Munyawera wari umupolisi arasa hejuru, abandi bahita batangira kwica Abatutsi bose bari bahungiye hano.”
Ni ubwicanyi avuga ko bwari buyobowe na Nkunduwimye Emmanuel na Rutaganda Géorge wari Visi Perezida wa Mbere w’Interahamwe ku rwego rw’igihugu, abo bakaba bari bahafite igaraje ryitwaga AMGAR. Avuga ko nka Nkunduwimye “hari abatutsi benshi yiyiciye ubwe, abandi akabaha Interahamwe zikabica.”
Mparabanyi Faustin, umwe mu bari bahatuye (Ifoto: Niyonzima O.)
N’ubwo nta mubare uzwi w’Abatutsi baguye ku igaraje AMGAR, Mparabanyi avuga ko abahiciwe barenga igihumbi.
Agira ati “Dushakisha imibiri y’abahiciwe twahakuye irenga igihumbi kuko twabakuye mu byobo bitatu bitandukanye byari hariya (ahatunga intoki).”
Mu bo Mpiranya yibuka biciwe aho mu Kagari ka Kora icyo gihe, harimo Kabayiza François n’abana be bane, uwitwa Munyawera Jean Pierre n’abandi.
Perezida wa Ibuka mu Kagari ka Kora mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge, aho Nkunduwimye ashinjwa kwicira imbaga y’Abatutsi, avuga ko banejejwe no kuba abacitse ku icumu rya Jenoside bagiye kubona ubutabera.
Ati “Nubwo hashize imyaka 30, kuba agejejwe imbere y’urukiko biraduha icyizere ko n’abandi bakihishahisha mu mahanga na bo bazafatwa bagashyikirizwa ubutabera bakaryozwa abo bishe.”
Ahari izi nzu z’ubucuruzi ni ho hari igaraje AMGAR (Ifoto: Niyonzima O.)
Nkunduwimye Emmanuel w’imyaka 65, kuri ubu arimo kuburanishirizwa mu Rukiko rwa Rubanda i Bruxelles ku byaha bya Jenoside no gufata abagore ku ngufu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Yahungiye mu Bubiligi mu 1998, aho bivugwa ko yageze aturutse muri Kenya. Yatangiye gukorwaho iperereza ku byaha bya Jenoside muri 2007 atabwa muri yombi muri Werurwe 2011.
Oswald Niyonzima