Urwego Rwasigariye Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha Rwashyiriweho u Rwanda (MICT), rwatangaje ko ku itariki ya 6 Ukwakira uyu mwaka, hazabaho Inama ntegurarubanza y’urubanza rwa Kabuga Félicien ufunzwe akurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Iyi nama izaba igamije gusuzuma ibijyanye n’urubanza rwa Kabuga mbere y’uko rutangira kuburanishwa mu mizi, aho uruhande rw’Ubushinjacyaha ruhagarariwe na Serge Brammertz.
Kabuga yafatiwe mu Bufaransa ku itariki ya 16 Gicurasi umwaka ushize, yakuwe aho yari mu nkengero z’Umujyi wa Paris aho yari amaze igihe kinini yihishe, afashijwe cyane n’abana be, banamaze igihe basaba ko imitungo ye yagwatiriwe yarekurwa.
Kabuga w’imyaka 87 yari yarashyiriweho na ICTR impapuro zo kumuta muri yombi mu 1997 ku byaha birindwi birimo icyaha cya Jenoside, ubufatanyacyaha mu cyaha cya Jenoside, gukangurira abantu gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside n’ibindi bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Kabuga Félicien aregwa icyaha cya Jenoside, kuba icyitso cy’abakoze Jenoside, guhamagarira abantu ku mugaragaro kandi mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwinjiracyaha bwa Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora Jenoside, itoteza n’itsembatsemba nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu byakorewe mu Rwanda mu 1994.
Bivugwa ko Kabuga afatanyije n’abandi bantu yakoresheje Radio RTLM [ari mu bayishinze] mu buryo bugamije gushimangira urwango rushingiye ku moko hagati y’Abahutu n’Abatutsi no gusakaza ubutumwa burwanya Abatutsi.
Kabuga ngo yanategetse, arafasha, anoshya Interahamwe zagize uruhare mu kwica no kugirira nabi Abatutsi muri Kigali, Kibuye na Gisenyi.
Inyandiko z’ibirego bye zinerekana ko afatanyije n’abandi bantu ngo yashyizeho ikigega cyo kurengera igihugu hagamijwe gukusanya amafaranga yo gushyigikira, mu rwego rw’imari n’ibikoresho, ibikorwa by’Interahamwe byo kwica no kugirira nabi Abatutsi n’ibindi.
Inkuru ya igihe.com