Ku munsi wa 18 w’urubanza rwa Claude Muhayimana, humviswe ubushinjacyaha bwavuze ko busabira uregwa ibihano bukurikije uruhare rwe n’ibyo yakoze. Ubushinjacyaha bwibukije ko Muhayimana ashinjwa jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu ni ukuvuga ibyaha birusha ibindi gukomera umuntu yakorera inyokomuntu bumusabira imyaka 15 y’igifungo.
Habarugira Isaac, perezida wa Ibuka mu karere ka Karongi yabwiye Radio Isangano ko igihano Claude Muhayimana yasabiwe n’ubushinjacyaha kitabashimishije. Ati “ntibyumvikana ukuntu umuntu yaba amaze imyaka ingana gutya yarakoze icyaha cya jenoside akaba acyidegembya…nta nubwo ari igihano cya nyuma ngo tuvuge ngo…ni ubusabe bw’ubushinjacyaha. Imyaka 15 ntihagije ugeranyije n’abanyarwanda bapfuye.” Yakomeje avuga ko uruhare ashinjwa I Nyamishaba wareba ukuntu abantu bahiciwe bishwe nabi,bishwe urubozo bajugunywa mu Kivu bicwa n’ibikoresho bitandukanye ati” mu by’ukuri igihano basabiye Muhayimana ntabwo cyatunyuze.” Yongeyeho ko igihano Claude Muhayimana yasabiwe cy’imyaka 15 y’igifungo gishobora kugabanywa mu myanzuro ya nyuma kandi ko ntacyo babikoraho.
Ubushinjacyaha bwavuze ko Muhayimana mu mwaka wa 1994 yari umugabo w’imyaka 34 wari umushoferi umenyereye umwuga. Buti “Mu Rwanda uyu mwuga wari ukomeye ku buryo muri sosiyete bari abantu bakomeye.” Bwongeyeho ko Claude Muhayimana yari azwi cyane kubera no gukorera ibigo bikomeye,ubwicanyi bwajemo abayobozi bashishikariza abaturage ndetse hiyambazwa n’abo mu bindi bice byegereye aho. Buti “Urupfu rwa Petronille Nyiramagondo, umukobwa we n’umwuzukuru bishwe ku ikubitiro, nyuma y’iyicwa ry’aba uko ari 3 Muhayimana ntiyigeze agira icyo ahindukaho, yakomeje gutwara abo yazanye abasubiza aho yabakuye asoza mission ye y’umushoferi. Ntiyigeze ahunga ngo atongera kugwa mu bikorwa nk’ibyo.”
Ubushinjacyaha bwagarutse ku bitero byabereye i Nyamishaba tariki 15-16 Mata 1994 bwibutsa ko tariki 16 Mata 1994 Muhayimana yabonywe i Nyamishaba atwaye imodoka ya Bongobongo (yari yarasahuwe) aho ndetse yahagarutse baje gusahura atwaye Interahamwe muri (iyo) Daihatsu y’ubururu.
Abatangabuhamya bemeza ko bamubonye kenshi atwaye abajya mu bindi bitero; harimo abamubonye muri pick up ya Guest House ari kumwe n’abaje kureba aho abatutsi bahungiye (repérage).
Gutwara ibitero mu Bisesero byabaye hagati ya tariki 13-14 Mata 1994 bigeza mu mpera za Kamena, abatutsi birwanyeho banga kwicwa nk’ibigwari. Buti ” Ibitero bizanywe n’ama bus n’izindi modoka zisanzwe.Gutwara abajya mu bitero ni uruhare mu mugambi wa jenoside”
Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko ubuhamya bwerekanye ko abana n’abagore batabashaga kwiruka nk’abagabo nibo bishwe ku ikubitiro. Abicanyi bahitaga babageraho.
Yashakishije uko akwepa ibyo aregwa
Ubushinjacyaha bwavuze ko Muhayimana yagiye atangaza ibintu bihindagurika kugira ngo akwepe uruhare rwe muri jenoside. Ngo nkaho yavuze gukora urugendo rw’iminsu 13 kandi muri jenoside bitari gushoboka.
Aho ku bitero bya Bisesero yatangaje ko yarwaye malaria amezi 2. Buti “Yari gukura he imbaraga zo gukorera mission Turquoise?”
Kuvuga ko yari afite umugore w’umututsi kandi byari henshi ku Kibuye. Ubushinjacyaha bwavuze ko budahakana ko hari abantu yaba yarafashije buvuga ariko ko hari byinshi bidasobanutse hari abo yagiraga ibyo abasaba.
Ubushinjacyaha bwagaragaje ko uruhare rwa Muhayimana rwafashije gukora icyaha cya jenoside nk’umushoferi. Ntiyigeze agaragaza ko ibyo yakoze yabihatiwe. Buti “ese hari andi mahitamo? yari kwanga bikagenda gute?
twabonye ingero z’ababyanze bahagarika n’akazi.Ese hari umushoferi wishwe azira kwanga gutwara abicanyi?
Muhayimana wenyine niwe wabavuze ejo bundi avuga Kalisa na Augustin nta bihamya by’ibi agaragaza.”Ubushinjacyaha busanga Muhayimana yagahanishijwe igifungo cya burundu ariko bugaragaza ko kubera impamvu zinyuranye (zirimo uko yakoranye n’ubutabera, uko yisobanuye) yagabanyirizwa bukaba bwamusabiye imyaka 15 y’igifungo.
Ubwo yahabwaga ijambo kuri uyu wa Kane,Muhayimana yasabye ko mu gufata umwanzuro, abaca urubanza bakwishyira mu mwanya we mu 1994.Ati “ari mwe mwari gukora iki?” Ibi kandi ni na byo umwunganira Me Francoise Mathe yasorejeho imyanzuro ye ya nyuma kuri uru rubanza.
Hategerejwe ko abaca urubanza (juges et jurés) bafate umwanzuro wa nyuma, bamaze gusubiza ibibazo 100 perezida yavuze ko bafite. Abamenyereye iby’uru rukiko bavuga ko ibi bibazo bitegurwa na perezida afatanyije n’abandi bacamanza bamwunganira muri uru rubanza.
UMUHOZA Nadine