Bamwe mu bagore 40 bo mu murenge wa Gashora akarere ka Bugesera baravuga ko amagare bahawe na HINGA WEZE umushinga wa USAID ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umugore wo mu cyaro muri aka karere,taliki 18 Ukwakira 2019 azabafasha kurwanya imirire mibi mu bana babo.
Mukamukomeza Philomene,utuye mu murenge wa Gashora mu kagali ka Kabuye na mugenzi we bavuga ko amagare bahawe azabafasha kurwanya imirire mibi mu bana mu kuvomerera uturima tw’igikoni,kwikorera inkwi zo guteka indyo yuzuye n’ibindi.
Mukankomeza yagize ati ’’Igare rizamfasha kuvoma amazi yo gusuka ku karima k’igikoni nuhire imboga kuko twavomaga kure ahantu h’amasaha abiri ku kiyaga.Nazaga naniwe nikoreye ku mutwe,narushye simbashe gutekera abana uko bikwiye,ariko n’udukwi nzajya ntuzana kuri iri gare bityo ndinde abana kuzahazwa n’imirire mibi.” Nzitungira Sandrine nawe yagize ati”Rizamfasha kuvoma amazi mvomerere akarima k’igikoni dore ko usanga imboga mba narateye zarumye kubera kuvoma kure,ugasanga ndateka ibyo kurya bitagira imboga ,ariko iri gare rimfitiye akamaro kuko nzabona imboga zidufasha kurwanya imirire mibi dutegurira abana indyo yuzuye.”
Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ngo aya magare azafasha abagore batagira abagabo kwiteza imbere no kurengera abana babarinda imirire mibi,nk’uko Mutabazi Richard umuyobozi w’akarere ka Bugesera abisobanura.Yagize ati ’’Umugore udafite umugabo igare riramufasha cyane ,icyo gihe akana agashyira mu mugongo,agatwara igare akavoma amazi akaza akagatekera,uburere bw’umwana bugakomeza ari kumwe na nyina,aho agomba kumwonsa akamwonsa kandi n’indi mirimo yayikoze igare rero rizabafasha muri byinshi bituma banarengera abana n’imirire yabo.”
Umwaka ushize mu karere ka Bugesera imibare igaragaza ko mu mwaka ushize,abana bagera ku 1900 bari bafite ikibazo cy’imirire mibi ,kuri ubu iki kibazo kigenda kigabanyuka kubera ingamba zafashwe zirimo akarima k’igikoni n’abajyanama b’ubuzima basura buri rugo bafasha mu kurwanya imirire mibi,aho usanga hari abana bagera kuri 300.
NYIRANGARUYE Clementine