Urukiko rwa rubanda (Cour d’assises) rugizwe n’abacamanza batatu, bungirijwe n’umwanditsi ndetse n’inyangamugayo 12 zizewe ku rwego rw’amategeko. Ni urukiko rufite imikorere imwe mu Bubiligi bwose. Ruterana uko idosiye izanywe n’umucamanza, igihe hari ushinjwa cyangwa agomba gukurikiranwa.
Nk’uko bitangazwa na www.rennaissanceactu.com, abagize inteko y’iburanisha uko ari 12 baba bafite hagati y’imyaka 30 na 60, batoranywa mu baturage bose mu byiciro bitandukanye. Gufungura ibikorwa byabo bigenwa na Perezida wa mbere w’urukiko rw’ubujurire ku taliki we ubwe yemeza.
Urukiko
Rugizwe n’abacamanza batatu, n’undi muntu umwe (magistrats designés par leur chef de corps), aba nibo bagize urukiko mu buryo budasubirwaho. Abo nibo bashinzwe gukurikirana na kuyobora impaka zihabera no kureba umunsi ku munsi niba urubanza rwubahiriza amabwiriza ateganywa n’itegeko. Perezida niwe ushinzwe kuyobora impaka akanafasha inyangamugayo mu gushyira mu bikorwa inshingano zabo. Niwe ubaza ibibazo cyane, abandi bashaka kubaza niwe ubaha ijambo, ndetse bamwe bakabimunyuzaho.
Inteko iburanisha
Iyo italiki y’urubanza yemejwe, umucamanza w’urukiko rw’ibanze ahitamo abantu nibura 30 bavuye mu ntara, aba baba bagaragara ku rutonde rusubirwamo n’abayobozi ba komini n’ab’intara nyuma ya buri myaka ine. Aba nibo bavamo inyangamugayo ku buryo bwuzuye, n’abandi 30 bava ku ntara (arrondissement) nabo bava ku rutonde rumwe na za nyangamugayo ku buryo bwuzuye, aba bo bakaba ab’inyongera. Hanyuma ku munsi wemeranyijweho, bakaza bose perezida agafasha mu guhitamo 12 bazaba bagize inteko iburanisha.
Perezida w’urukiko, agenda atoranya ku mahirwe izina ry’inyangamugayo, agahamagara izina ryayo, hanyuma abatoranyijwe bakajya kwiyerekana ku ruhande rushinjura no ku ruhande rwa Parike (ubushinjacyaha).
Haramutse hari ushatse ko inyangamugayo runaka itagaragara ku rutonde rw’abagize inteko iburanisha, uwo asa n’ushyizwe ku ruhande. Bagakomeza guhamagara, abahamagawe ntibagaragarweho imiziro, bahita bajya ku ntebe zateganyirijwe inyangamugayo. Iyo 12 badafite inenge bageze, inteko iburanisha y’inyangamugayo ku buryo bwuzuye iba yuzuye. Icyo gikorwa cyarangira bagahita bakurikizaho igikorwa cyo guhitamo inyangamugayo zisimbura, nabyo bigakorwa nk’uko aba mbere batoranyijwe. Aba nabo bahita basanga ba bandi b’inyangamugayo ku buryo bwuzuye gusa aba mu gihe cy’impaka ntibategetswe kwitabira kereka iyo habonetse inyangamugayo ku buryo bwuzuye itabashije kuzuza inshingano zayo. Gusa mu gihe cyo gufata ibyemezo inyangamugayo ku buryo bwuzuye n’izungirije zirareshya.
Parike (Ubushinjacyaha)
Parike ni urwego rw’amategeko, rukurikirana amakuru yose y’uregwa imbere y’urukiko rwa rubanda mu nyungu za bose.
Iyi Parike ikora ibishoboka byose bikurikije amategeko, ikerekana ko ushinjwa hari ibyo yakoze kugira ngo akatirwe. Iyi niyo isaba igihano bigendanye n’amategeko nshinjabyaha.
Mu gihe cy’iburanisha, Parike iba ihagarariwe n’umushinjacyaha uba uri mu rukiko ariko nta ruhare agira mu myanzuro ifatirwamo.
Inshingano z’inteko iburanisha
Mu kwinjira mu nshingano zabo, buri nyangamugayo igira indahiro ihabwa na perezida. Iyo nyandiko barahira igaragaza mu rwego rw’amategeko inshingano zabo n’ibyo bemerewe.Iyo ndahiro igira iti “Nemeye kuzasuzumana ubushishozi buhanitse, ibirego biregwa (…), kutazabogamira ku nyungu z’uregwa cyangwa ku z’umuryango urega; kutazamena ibanga ry’akazi; kudaha urwaho urwangano cyangwa ubugome, kwirinda gutonesha cyangwa gutsikamiza uwo ari we wese, gufata umwanzuro ukurikije ibirego no guha agaciro ukwiregura no kutabogama. Ibi byose bigakorwa mu buryo bubereye umuntu wigenga”.
Igihe cy’impaka, humvwa hakanabazwa abatangabuhamya, inzobere n’uregwa, hasuzumwa hakanahabwa agaciro k’ibintu bifatika hakanumvwa ubuvugizi bw’abaregera indishyi, ibyo umushinjacyaha asaba, ubuvugizi bw’abunganira uregwa. Nyuma za nyangamugayo 12 zijya kwiherera zigafata umwanzuro binyuze mu matora y’ibanga.
Iyo inyangamugayo zemeje mu bwiganze busesuye ko ibyaha bihama uregwa, ahanishwa igihano gishyirwaho n’inteko igizwe n’abacamanza batatu n’inyangamugayo 12, nyuma yo kureba ibihano umushinjacyaha yamusabiye, n’ubuvugizi bushya bw’abunganira uregwa ariko bitagizwemo uruhare n’abaregera indishyi (Abarega n’ababa babahagarariye).Iyo inteko iburanisha yemeje ko ushinjwa nta cyaha yakoze, ararekurwa bikagaragazwa n’icyemezo gitangwa na perezida.
Uru rubanza rwa Neretse, rurimo abacamanza batatu bahagarariwe na Perezidante Sophie Leclerq, umushinjacyaha mukuru Arnauld d’Oultremont. Harimo inyangamugayo zose 24. kuko usibye arasimburwa. Neretse yunganirwa n’abavoka babiri Me Flamme na Jean Jacques, naho abaregera indishyi bunganirwa n’abasaga barindwi barimo Eric Gillet n’umunyarwanda Me André-Martin Karongozi.
Musonera Sosthène