Rwamucyo yagombaga kongererwa igihano kubwo kunaniza inkiko – Perezida wa Ibuka Gishamvu
Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994 bo mu murenge wa Gishamvu mu karere ka Huye, banyuzwe n’igihano Dr Eugène Rwamucyo yahawe ariko ngo kuri bo bari kucyongera kubwo kunaniza inkiko. Kuri uyu wa Kabiri, ubwo abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bari mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro, PAX PRESS, basuraga abaturage bo mu kagari ka Nyumba Umurenge…

