Eugene Rwamucyo yahanishijwe igifungo cy’imyaka 27

Eugene Rwamucyo, Umunyarwanda waburaniraga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa yahamwe n’icyaha cya jenoside, icyo gucura umugambi wo gukora jenoside, n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, akatirwa igifungo cy’imyaka 27. Urubanza rwaregwagamo Eugene Rwamucyo rwapfundikiwe ku wa 30/10/2024, aho yakatiwe gufungwa imyaka 27. Uyu mwanzuro uje nyuma yuko ubwo Rwamucyo yahabwaga ijambo rya nyuma mu rukiko…

Read more

Imbamutima za Me Gisagara Richard ku mikirize y’urubanza rwa Eugene Rwamucyo

Urubanza rwaberaga mu rukiko rwa rubanda rw’i Paris rwaregwagamo Eugene Rwamucyo rwapfundikiwe rumuhamije icyaha cya jenoside, icyo gucura umugambi wo gukora jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, rwanzura ko afungwa imyaka 27. Nyuma y’isomwa ry’umwanzuro w’urubanza  rwaregwagamo Eugene Rwamucyo, abarimo Me Gisagara Richard uhagarariye abarokotse jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bagaragaje imbamutima zabo.  Ubwo Gisagara yabazwaga uko…

Read more

Dr Rwamucyo yifuza ko Habyarimana yibukwa mu cyubahiro

Ejo ku wa 29 Ukwakira 2024, ni bwo byitezwe ko , Umunyarwanda Dr Eugène Rwamucyo, urimo kuburanishwa ku byaha bya Jenoside mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, azakatirwa bityo urubanza rwe rukaba rupfundikiwe. Dr Rwamucyo akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi birimo icyaha cy’uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cya…

Read more

Bamwe mu Batutsi b’i Nyumba bashyinguwe ari bazima – Umutangabuhamya

Umutangabuhamya, yasobanuriye Urukiko rwa Rubanda rwa Paris uko kuri Kiliziya ya Nyumba muri Komini Gishamvu, Perefegitura ya Butare, Interahamwe zaroshye mu byobo rusange Abatutsi benshi bari bakomeretse zikabahamba bakiri bazima. Ni mu rubanza Dr Eugene Rwamucyo, umuganga wari warize ibijyanye n’isuku n’isukura mu ishami ry’ubuzima rusange (Santé Publique) ashinjwamo kandi akaniyemerera kuba ari we wahambishije…

Read more

Dr Rwamucyo yitaga Abahutu bo mu Majyepfo ibyitso by’inkotanyi – Umutangabuhamya

Umwe mu batangabuhamya mu rubanza rwa Dr Eugène Rwamucyo rurimo kubera mu Rukiko rwa Rubanda rw’i Paris, avuga ko Dr Rwamucyo yafataga Abahutu bo mu Majyepfo y’u Rwanda nk’ibyitso bya FPR Inkotanyi. Uyu mutangabuhamya wakoraga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yibuka ubwo mu 1993, yigeze gufata umugoroba wo kuganira n’inshuti ze zarimo Abahutu n’Abatutsi zikomoka…

Read more

Umutangabuhamya arakibaza icyatumye Dr. Rwamucyo amwirukana ahakurwaga imibiri y’abazize Jenoside

Mu rukiko rwa Rubanda rwa Paris, umwe mu batangabuhamya uzi neza Dr Eugene Rwamucyo kuva bakiri abana biga mu Iseminari Nto ya Rwesero, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, yabwiye abacamanza ko kugeza n’ubu akibaza impamvu Dr Rwamucyo yamwirukanye aho abafungwa bakuraga imibiri y’abari bamaze kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Uyu mutangabuhamya wiyemerera kujya ku…

Read more