Ku munsi wa 17 w’urubanza Claude Muhayimana aburanishwa ku ruhare yaba yaragize mu byaha bya Jenoside, humviswe umuryango Collectif Des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) ndetse n’abunganira abaregera indishyi
Me Gilles PARUELLE yavuze ko mu Rwanda gacaca zaburanishije abatarahunze, ati” abahunze harimo n’abari mu Bufransa ntibakwiye kutabazwa ibyo bakoze.” yakomeje avuga ko Jenoside itashoboka kubera ko hari abatanze amabwiriza gusa, ahubwo ari uko hari abatumye ishyirwa mu bikorwa nka Claude Muhayimana. Ati” umugore we n’abari iwe baramubonye atwara abajya mu bitero.” Maître Richard Gisagara we yagarutse ku ngaruka abakorewe Jenoside bahuye na zo bitewe na Jenoside yahitanye abasaga miliyoni bagasigara iheruheru mu gihe bari bafite imiryango. Ati”abiciwe mu mazi n’abahabahigiraga cyangwa bakabatega mu gihe abari imusozi bafashwaga kugera aho bicirwa na Daihatsu ya Claude Muhayimana.” Yongeyeho ko ubuhamya bwe kubwumva bisaba kwishyira mu mwanya we. Agira ati” abarokotse bagiye bahungira ku misozi bagezweho n’ingaruka zo kuhakura ubumuga buhoraho, “affectés moralement”, aho bagorwa no gusobanurira abana babo impamvu badafite ba se wabo, nyina wabo ,nyirasenge na ba nyirarume. Abatarashyinguye ababo, abadafite ikibibutsa ababo nta mafoto nta n’inzu. Bariciwe barasenyerwa barasahurwa.Barasaba ubutabera no guca umuco wo kudahana.”
Ubutabera butarimo urwango
Daphrose Mukarumongi Gauthier yavukiye I Butare mu mwaka wa 1954. We n’umugabo we Alain Gauthier bashinze umuryango Collectif Des Parties Civiles pour le Rwanda (CPCR) ugamije guharanira ubutabera no kugeza mu nkiko abakekwaho uruhare muri Jenoside.
Mukarumongi wari imfura mu muryango we, yavuye mu Rwanda mbere gato ya Jenoside ariko agenda umutima umurya yibaza aho abandi abasize. Imiryango ye yahungiye muri Kiliziya bagabwaho ibitero n’interahamwe n’abasirikare barabica na nyina ntiyarokotse bamwishe bamurashe. Ibyabaye ku miryango ye I kigali ni nk’ibyabaye ku bandi bari ku Kibuye, abahungiye mu kiriziya barishwe.
Nyuma ya Jenocide bagiye gushaka imibiri y’ababo ngo bayishyingure. Ndetse batangira urugamba rwo gushaka ubutabera, kuri abo bose kimwe n’ababo bavukijwe ubuzima harimo n’aba Kibuye uyu munsi bari kuvugwaho mu rukiko rwa rubanda I Paris baguye mu Bisesero, i Nyamishaba, Karongi, muri Home st Jean, muri Kiriziya ya Kibuye n’ahandi ku misozi.
Alain Gauthier na we avuga ko ibyo bakora batabitewe n’urwango ko bashakira ubutabera abadafite imbaraga zo kubwishakira. Akomeza avuga ko handitswe n’ibitabo hakorwa na film zibavugaho harimo n’ibibatuka ngo CPCR yihariwe na couple Gauthier. Ati ” Jenoside ntiyamaze amezi 3 gusa y’icuraburindi. gufata ku ngufu cyangwa ubwicanyi.” Yongeraho ko ku cyumweru giheruka, yapfushije mubyara we nyuma y’igihe yari amaze imyaka myinshi mu bitaro byita ku barwayi bafite ibibazo byo mu mutwe. Ati “na we ni nkaho yazize Jenoside.”
Ubufaransa bugenda gahoro
Mu buhamya Alain Gauthier yatanze yavuze ko hari ibihugu byanze kohereza mu Rwanda bamwe mu bagize uruhare muri jenoside ngo baburanishwe. Ati “u Bufaransa kimwe n’ibindi bihugu byangaga kohereza (extrader) abanyabyaha mu Rwanda ngo bitwazaga ko ubutabera bw’u Rwanda butizewe bitewe n’igihano cy’urupfu cyahahoze. Ariko cyaje kuvanwaho.” Yakomeje avuga ko umuryango CPCR ari muto ariko ugenda ugira imbaraga. Agira ati” hashize imyaka 8 dutangiye kujya kwikorera amaperereza (enquêtes) atandukanye, tujya mu Rwanda kenshi. Yongeyeho ko kimwe mu byo bamaze kubona ari uko abarokotse jenocide akenshi usanga ataribo bafite ubuhamya bushinja abakoze jenocide kuko bo babaga bihishe ibyinshi ntibabibonaga ku buryo byakoreshwa nk’ikimenyetso mu rukiko.
Avuga ku kazi bakora nka CPCR yavuze ko afashijwe n’umugore we akenshi uba amufasha mu gusemura kuva batangira ibirego (plainte) bari batanga ngo byangwe(rejeté) agashinja ubutabera bw’ubufaransa kugenda gahoro.
Nyuma y’imyaka 27 Jenoside ihagaritswe, Claude Muhayimana ni umunyarwanda wa kane uburanishijwe icyaha cya Jenoside mu Bufaransa. Urubanza rwe rukaba ari urwa gatatu. Ebyiri zarubanjirije zirimo urwa Capitaine Simbikangwa n’urwa Barahira Tito na Ngenzi Octavien.
UMUHOZA Nadine