Mu rukiko rwa rubanda i Paris mu Bufaransa hakomeje urubanza mu bujurire rwa Philippe Hategekimana uzwi ku izina rya Biguma. Ni urubanza rwatangiye taliki ya 4 Ugushyingo 2024, aho aburana ajuririra igihano cya burundu yari yahawe mu rwego rwa mbere muri kamena 2023.
Ku munsi wa cyenda w’iburanisha, umutangabuhamya wabanye na Biguma muri Jandarumori ndetse umugabo we akaba ari nawe wari umushoferi wa Biguma yagaragaje uruhare rutaziguye rwa Biguma mu rupfu rwa Burugumesitiri wa Ntyazo, Nyagasaza Narcisse.
Uyu mutangabuhamya uhamya ko yakoranye na Biguma kugeza mu gihe cya jenoside, ahamya neza ko amuzi atamubariwe. Ati «Biguma yari komanda wungirije wa Jandarumori ya Nyanza, umugabo wanjye ni we wari umushoferi we bityo ndavuga ibyo nzi kuri Biguma ariko n’ibyo yakoreshaga umugabo wanjye».
Uyu mutangabuhamya watangaga ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga kuko yari i Kigali, yabwiye urukiko ko ubwo Jenoside yabaga we yari mu kiruhuko cyo kubyara kuko ari bwo yari akibyara. Yagize ati «twari dutuye hafi y’ikigo, nari umututsikazi naho umugabo wanjye ari Umuhutu». Avuga ko nubwo yari Umututsikazi, avuga ko ‘yari afite umutekano’ kuko Capitaine Birikunzira wari Komanda wa Jandarumori atashakaga ko abagore b’abajandarume bagira icyo baba. Cyakora ngo ibintu byaje guhindura isura ubwo Interahamwe yitwa Rupangu yazaga gutangiza ubwicanyi i Nyanza, agasanga n’abarwanashyaka ba CDR bari mu nama.
Aakomeza agira ati «Umugabo wanjye yari atwaye Abajandarume bari bagiye gutatanya n’izo Nterahamwe, maze Rupangu amubaza impamvu Abajandarume bashaka kwibasira Abahutu aho kujya guhiga Abatutsi ». Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko abayobozi b’Interahamwe muri Nyanza bahisemo guhita baka umusada abasirikare bo muri ESO (Butare).
Umutangabuhamya yakomeje abwira Urukiko ko abo basirikare bageze i Nyanza mu ijoro ryo ku wa 21 Mata 1994, jenoside itangira ku munsi ukurikiyeho. Akomeza agira ati «Biguma yahise ahindura imyitwarire, atangira kujya kwica no gusahura ».
Yakomeje avuga ko umugabo we ari we watwaye Biguma i Ntyazo agiye gushaka Nyagasaza nyuma yo kubiganiraho na Superefe Kayitana. Nyagasaza yaje gufatirwa ku mupaka w’u Burundi aho yafashaga Abatutsi guhungira i Burundi.
Uyu mutangabuhamya avuga ko yabwiwe n’umugabo we ko bageze i Nyanza, berekeje Kigarama mu ishyamba ry’uwitwa Ntashamaje maze Biguma ategeka umugabo we kurasa Nyagasaza ariko arabyanga. Ngo byatumye Biguma ajya gushaka inyundo yo kumwicisha, nyamara Burugumesitiri ngo aratakamba asaba byibuze ko yakwicwa n’isasu, ngo birangira arashwe n’umujandarume witwa Musafiri.
Uyu mutangabukamya kandi yahamirije Urukiko ko nyuma yo kwica Nyagasaza ubwicanyi bwo ku musozi wa Nyabubare butahise buba ahubwo bwabaye ku munsi ukurikiyeho, ndetse bukurikirwa n’ubwabereye i Mushirarungu.
Yakomeje agira ati «Umugabo ntiyansobanuriye ubwoko bw’imbunda zakoreshejwe i Nyabubare, ariko numvise urusaku rw’imbunda na za gerenade».
Nk’uko bivugwa n’uyu mutangabuhamya, ngo nyuma y’ubwicanyi bwo ku musozi wa Nyabubare, umugabo we yasabye umuyobozi we ko atazongera gutwara Biguma kuko bashoboraga kwicana. Ati «ubwo bagabaga igitero i Nyamure umugabo wanjye ntibajyanye ahubwo batwawe na Biguma, ariko bagenda narababonye ndetse banagarutse baje bigamba ko bishe ndetse baranasahura i Nyamure».
Abajijwe na Perezida w’Urukiko igihe Biguma yaba yaraviriye muri Nyanza, umutangabuhamya ahamya ko ari mu mpera za Gicurasi 1994, akabishingira ku bana babiri Biguma yajyanye iwe (yarokoye) mu mpera z’uko kwezi nyuma y’urupfu rw’umubyeyi wabo.
Biguma abajijwe niba hari icyo yavuga ku buhamya bw’uyu mutangabuhamya, Biguma yasubije ko nubwo avuga ko yari muri konji yo kubyara, muri icyo gihe atari akiri umujandarume. Naho ngo kubyo avuga ko yishe umugabo akarokora abana, Biguma yagize ati «Uwo ni umugabo twakuranye kuva mu bwana, yarampamagaye ambwira ko ari mu kaga. Cyakora mpageze nasanze we yamaze kwicwa, cyakora mbasha kujyana abana be babiri kugira ngo mbakize».
Uyu mutangabuhamya yasobanuriye Urukiko ko nubwo yari Umututsikazi, mbere yo kujya muri jandarumori yabanje gushaka irangamuntu yanditseho ko ari Umuhutukazi, bityo ngo akaba yaragendaga nta nkomyi kandi akaba yari anafite imbunda.
Philippe Hategekimana uzwi ku izina rya Biguma ashinjwa ibyaha bya Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu no kwitabira, gutegura no kuyobora inama zari zigamije gutegura no guhuza ibikorwa by’ubwicanyi bwakorerwaga Abatutsi. By’umwihariko aregwa kugira uruhare rutaziguye mu rupfu rwa Narcisse Nyagasaza n’abo bari kumwe, ubwicanyi bwa Nyabubare na Mushirarungu, ubwicanyi bwa Nyamure (Muyira) ndetse n’ubwicanyi bwo muri ISAR Songa.
Higiro Adolphe