Mu rukiko rwa Rubanda rwa Paris, umwe mu batangabuhamya uzi neza Dr Eugene Rwamucyo kuva bakiri abana biga mu Iseminari Nto ya Rwesero, kuri uyu wa 14 Ukwakira 2024, yabwiye abacamanza ko kugeza n’ubu akibaza impamvu Dr Rwamucyo yamwirukanye aho abafungwa bakuraga imibiri y’abari bamaze kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Uyu mutangabuhamya wiyemerera kujya ku marondo, ndetse no kuyahuriramo na Dr Rwamucyo, avuga ko icyo gihe Dr Rwamucyo amwuka inabi akamwirukana ahakurwaga imibiri, ari we ubwe (Dr Rwamucyo) wagenzuraga uko izo mfungwa zikuraho iyo mibiri ahitwa i Buye mu Karere ka Huye.
Uyu mutangabumya utarumvaga impamvu n’imwe yahezwa mu gikorwa cyo gukuraho iyo mibiri, kuko ngo nyuma y’iminsi mike Abatutsi bishwe, imibiri yabo yatangiraga guteza impumuro itari nziza muri ako gace, yagize ati “Kugeza n’ubu ndakibaza icyatumye Dr Rwamucyo ahanyirukanira kure.”
Avuga cyakora, ko atazi aho iyo mibiri bayijyanaga kuko ngo aho iwabo nta byobo byari bihari, ndetse ko nta n’ibimodoka bicukura ibyobo yigeze ahabona.
Ni umutangabuhamya wafunzwe imyaka cumi n’icyenda (19) yakatiwe na Gacaca azira kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi akaba yararangije igihano cye mu 2013, ndetse kuri ubu akaba akora muri rimwe mu mashuri makuru mu Ntara y’Amajyaruguru y’u Rwanda.
Avuga ko aho bari bafungiwe imfungwa zavugaga ko Dr Rwamucyo yari mu ishyaka rya CDR ngo bakaba baramubonye we ubwe yiyicira Abatutsi. Cyakora, uyu mutangabuhamya akavuga ko we ubwe atigeze amwibonera n’amaso hari uwo arimo kwica.
Dr Rwamucyo arimo kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris kuva ku wa 1 Ukwakira 2024 kugeza ku wa 29 Ukwakira 2024, aho akurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi birimo icyaha cy’uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cya Jenoside icyaha cy’ubugambanyi muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’icyaha cy’ubugambanyi mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Oswald Niyonzima