Ubushakashatsi buherutse gutangazwa n’itsinda ry’abashakashatsi bo mu kigo cya Royal College of Surgeons cyo mu gihugu cya Irlande bwagaragaje ko abana bavutse mu gihe cya ‘’Guma mu rugo’’ yashyizweho kubera icyorezo cya Covid 19 bagaragaza ikibazo mu itumanaho ugereranyije n’abandi bana bavutse mu bihe bisanzwe.
Ubu bushakashatsi bwakorewe ku miryango 354, ku babyeyi n’abana babo. Itangazo ryashyizwe hanze nyuma yo gutangaza ubu bushakashatsi, rigaragaza ko ‘’abana bavutse muri biriya bihe bagize ikibazo mu itumanaho n’abandi bantu kuko hari ibintu byagiye bihagarara, nko kuba abaturanyi basurana bityo bikagura ubusabane.’’
Iryo tangazo rikomeza rigira riti ‘’Mu mezi 6, byibura abantu 3 barimo n’ababayeyi b’umwana ni bo babaga bahobeye umwana muto, bigaragaza ko abo babana batabonanaga n’abantu benshi barimo inshuti cyangwa abaturanyi. Umwana 1 kuri 4 yarinze agira isabukuru y’umwaka umwe atarabonana n’undi mwana wo mu kigero cye.’’
Ubukererwe mu itumanaho
Itsinda ryakoze ubu bushakashatsi ryabanje kwiga intambwe 10 umwana anyuramo mu mikurire ye kurinda agajeje umwaka, risanga abana bacye mu bavutse muri ‘’Guma mu rugo’’ bararinze bageza umwaka bataravuga ijambo na rimwe cyangwa ngo batunge urutoki icyo bashaka kuvuga, cyakora byibura ngo babashaga gukambakamba.
Aba bashakashatsi bakomeza bagira bati ‘’Birashoboka ko abana bavutse muri kiriya gihe batinze kuvuga kuko na bo batumvaga amagambo menshi kuko batavaga mu rugo (…) Abenshi rero bihutiye kumenya gukambakamba kuko nibwo buryo bari bafite bwo gutembera mu nzu.’’
Nyuma y’imyaka ibiri, abana bavutse muri Covid 19 bagaragaje ikibazo mu buryo bw’itumanaho ryabo. Gusa ariko, ngo mu yindi mikurire bameze kimwe n’abandi bana bavutse mu bihe bisanzwe, nk’uburyo bagira bwo kwikemurira ibibazo bumva bafite.
HIGIRO Adolphe