Twahirwa Séraphin ari imbere y’ubutabera bw’u Bubiligi aho ahanganye na ‘’Gacaca’’ yaho ku byaha ashinjwa birimo no kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Abayirokotse n’abamuzi bamuha amazina ajyanye n’imyitwarire bahamya ko yamurangaga: Umunyarugomo, umwicanyi, umucamanza w’Abatutsi kuko ari we wagenaga icyo bakoreshwa muri jenoside… Abamushinja kubahekura batangaza ko bategereje ubutabera kugira ngo bumve baruhutse.
Cyitatire Simon (amazina yahinduwe) ni kavukire muri Gikondo, avuga ko azi neza Twahirwa atamubwiwe. Agira ati ‘’Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi nabaga i Gikondo aho Twahitwa yari atuye. Yari umukuru w’Interahamwe kuko ni we bazaniraga Abatutsi ngo abacire urubanza, abenshi akaba yarabatangaga ngo babice, mu bagore akagira abo afata ku ngufu.’’
Akomeza avuga ko mu bafashwe ku ngufu bazwi harimo Uwamwezi Anyesi yari yaragize umugore kugeza Jenoside irangiye, uyu akaba yari afite farumasi. Ngo yamutegetse kuyimurira iwe kugira ngo ajye avura Interamwe zakomeretse. Ubwo Interahamwe zamugezaga kwa Twahirwa akamukatira urwo kumubera umugore (amufashe ku ngufu), ngo yari kumwe na Mupfasoni Philomena wari ufite umugabo w’umuzungu bitaga Rupekenya, abo bo bakatiwe urwo kwicwa.
Ngo si abo gusa bibuka kuko hari n’abandi bazanywe n’umugabo witwaga Yozefu mu modoka ya Onatracom, bose ntawatashye baguye aho! Abaturanyi be kandi bavuga ko mu bo yakatiye urwo gupfa harimo Turatsinze Védaste wari umwubatsi ndetse na Vuguziga Appolinaire wari umucuruzi.
Cyitatire asobanura uburyo Twahirwa yari yarakoze ‘’Leta ye’’, dore ko ngo yari yaranakoze ikigo nk’icya gisirikare iwe mu rugo ku Karambo, ahaberaga imyitozo y’Interahamwe. N’ubwo bari abasivile, ngo yari yarabahaye amapeti ya gisirikare. Ikindi ngo ni uko yahoranaga imbunda yo mu bwoko bwa masotera (pistoli), akaba yananayicishije umukecuru witwaga Nyiraromba amwita ngo ni ‘’akanyenzi.’’ Si uwo gusa kuko undi mukecuru bari baturanye avuga ko yanayicishije Ntaganda n’umugore we ndetse na Murenzi.
Umwicanyi w’umushinyaguzi!
Abaturanye na Twahirwa ntibamuziho gusa gucira imanza Abatutsi, banamuziho kugira uruhare mu bwicanyi. Umudamu umwe avuga ko yibuka neza igitero yamubonyemo ayoboye Interamwe. Agira ati ‘’Ubwo Gatabazi na Bucyana bari bamaze kwicwa, igitero cyahagurukiye kwa Twahirwa batera kwa Gatege, Karemera, Dominiko, Kadende… bamwe barabica abanda baranabatwikira.’’
Abarokokeye ku Karambo bibaza niba mu byaha Twahirwa ashinjwa harimo no kwica urubozo kuko bahamya ko yabikoze. Umwe muri bo abitangamo ubuhamya agira ati ‘’Ubwo hatabururwaga imibiri y’abiciwe kwa Twahirwa bakajugunywa mu cyobo cyari gihari, hagaragayemo amapiki, abishwe baboshye…’’
Akomeza avuga ko muri ubwo bushinyaguzi bwe, hari n’umwana yazaniwe n’uwitwa Selibateri amukuye aho bari bamujugunye mu cyobo bigaragara ko atapfuye, maze Twahirwa ngo amushumuriza imbwa iramurya iramumara!
Abaturanye na Twahirwa bavuga ko ubugome bwe butabatunguye muri Jenoside, dore ko ngo yakuranye urugomo kuva na mbere yayo. Ngo yayoboraga urubyiruko rwa MRND ndetse akaba yararutozaga kwica. Kimwe mu byo bakoraga ngo harimo no ‘’gucunga’’ abagiye kureba Inkotanyi muri CND, bagaruka bakabica. Abamuzi bavuga ko Gikondo yari yarayigize agahugu kigenga.
Mu rwibutso rwa Gikondo hashyinguye Abatutsi babarirwa muri 350, gusa ngo uwo mubare ushobora kuba urenga kuko hari abandi batwikiwe muri chapelle umubare wabo ukaba utazwi. Uru rwibutso rurimo abaguye mu yahoze ari Gikondo, kuri ubu igizwe na Gikondo, Kigarama n’agace ka Gatenga.
Twahirwa Séraphin wari azwi ku izina rya “Cyihebe” ubu afite imyaka 65, akaba akomoka mu yahoze ari komini Giciye muri Perefegitura ya Gisenyi.
Mu mirimo yakoze harimo kuba yarabaye n’umukozi wa Minisiteri y’Imirimo ya Leta (Minitrape).
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahungiye mu Bubiligi mu 2006 anyuze muri Zaïre na Uganda, akaba yarahageze nabwo avuye muri Kenya.
Urubanza Twahirwa Séraphin ahuriyemo na Basabose Pierre rwatangiye tariki ya 9 Ukwakira bikaba biteganyijwe ko ruzasozwa tariki ya 8 Ukuboza 2023. Ruburanishwa n’Urukiko rwa Rubanda (Cour d’assises) ruherereye i Buruseli mu Bubiligi, umuntu akaba yarugereranya na Gacaca yo mu Rwanda, dore ko abacamanza barwo batoranywa mu nyangamugayo z’abaturage, zikunganirwa n’abacamanza b’umwuga.
HIGIRO Adolphe