Mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris, Alphonse Kilimobenecyo wakoreraga icapiro ry’uburezi,” Imprimerie Scolaire” mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yabwiye urukiko ko yabonye Dr Eugene Rwamucyo akosora inkuru z’ikinyamakuru Kangura kizwi nka kimwe mu bitangazamakuru rutwitsi byakanguriraga abahutu kwanga no kwica abatutsi.
Mu buhamya bwe kuri uyu wa 8 Ukwakira 2024, Kilimobenecyo yavuze ko Dr Rwamucyo yigeze kumasanga mu biro bye (Ibiro bya Kilimobenecyo ku icapiro) amubona akosora ndetse anandika inkuru za Kangura.
Yagize ati “Ni umuyobozi w’icapiro wari wamwohereje kuza gukorera mu biro byanjye.”
Kilimobenecyo yabwiye, utashoboraga kuvuga amatariki neza y’ibihe byo gihe cya Jensodide, yabwiye urukiko ko yabonaga Dr Rwamucyo ishuro nyinshi ku icapiro, agiye mu biro by’umuyobozi waryo.
Uyu mutangabuhamya yavuze kuri nimero ya mbere y’Ikinyamakuru Kangura, aho yavuze ko cyavutse kije guhangana n’Ikinyamakuru Kanguka. Avuga ko Kangura yavutse nyuma y’uko Kanguka yandika ku basirikare bakuru bakomokaga ku Gisenyi, bikozwe na Vincent Rwabukwisi wari nyiri icyo kinyamakuru.
Urukiko rwabajije Kilimobenecyo niba ubuhamya bwe atari ubufefekano yatumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ababwira ko icyo cyaba ari ikinyoma kuko no mu mabazwa ya mbere yabanje ubuhamya bwe yabutanze mu bwisanzure.
Ni ubuhamya butatwaye umwanya munini kuko uyu mutangabuhamya yari yabwiye urukiko ko ataribubashe kuvuga umwanya munini kuko ari ku buvuzi bwa cancer. Ubwo urukiko rwashakaga gukomeza kumukuramo amakuru yagize ati “Nababwiye ko ndi kuri chimiotherapie (ubuvuzi bwa cancer), nimukomeza kumbaza muratuma nsubiza ibiterekeranye cyangwa nivuguruze.”
Urukiko rubajije Dr Rwamucyo niba koko yarajyaga ku “Imprimerie Scolaire”, yasubije ko koko yigeze kujya mu biro bya Kilimobenecyo inshuro imwe, ariko ko ataragiye kwandika inkuru za Kangura cyangwa kuzikosora, ko ahubwo hari raporo yari agiye gukorerayo.
Umutangabuhamya Kilimobenecyo yahise asa nk’uterera hejuru “Yabyemera yabihakana ntacyo bimbwiye. Ndahamya ibyo navuze,” abari mu rukiko bahita baturikira rimwe baraseka.
Dr Rwamucyo ariko, yanze kugira byinshi asubiza ku byavuzwe na Kilimobenecyo, maze ubwo yari abajijwe na Perezida w’Inteko iburanisha ibijyanye n’amatariki yagiriyeho ku icapiro araruca ararumira abwira urukiko ko asaba ko bamurekera uburenganzira bwe bwo kutagira icyo asubiza ( “son droit de silence,”) ngo kuko ubuhamya bwa Dupaquier bwo ku munsi wari wabanjirije ubu, bwamuguye nabi.
Dr Rwamucyo arimo kuburanira mu Rukiko rwa Rubanda rwa Paris kuva ku wa 1 Ukwakira 2024 kugeza ku wa 29 Ukwakira 2024, aho akurikiranweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi birimo icyaha cy’uruhare mu mugambi wo gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi, icyaha cya Jenoside icyaha cy’ubugambanyi muri Jenoside, ibyaha byibasiye inyokomuntu ndetse n’icyaha cy’ubugambanyi mu byaha byibasiye inyokomuntu.
Oswald Niyonzima