Ku munsi wa cumi w’urubanza rwa Philippe Hategekimana uzwi ku izina rya Biguma, umutangabuhamya wahoze mu buyobozi bwa Jandarumori y’u Rwanda yumvikanye ahakana uruhare rwa Jandarumori muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Lt Col Jean Marie Vianney Nzapfakumunsi waje kwiyita Munsi, ni umwe mu batangabuhamya bumviswe n’Urukiko rwa rubanda kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2024 mu bujurire bwa Biguma. Uyu musaza w’imyaka 70 yabwiye Urukiko ko amaze imyaka irenga 40 azi Biguma. Yagize ati «Yari ikimenyabose kuko yari umu sportif ukomeye. Ntabwo yigeze aba inshuti yanjye ariko nari muzi bisanzwe ».
Nzapfakumunsi wabaye umuyobozi wa Jandarumori hagati ya Gashyantare 1991 na Kamena 1992, yabwiye Urukiko ko kuva ku mugoroba wa taliki 6 Mata 1994 yagiye yitabira inama zitandukanye hamwe na Colonel Theoneste Bagosora. Izo nama ngo zari zigamije gutegura umugambi w’ubwirinzi mu gihe FPR yari kuba itubahirije amasezerano y’agahenge k’intambara (cessez-le-feu).
Nzapfakumunsi yabwiye Urukiko ko atumva uburyo Jandarumori ishyirwa mu majwi ko yaba yaragize uruhare muri Jenoside, ati «Ibyo ni ikinyoma. Wenda bamwe mu bajandarume bashobora kuba baritwaye nabi ku giti cyabo ». Uyu mugabo avuga ko n’ikimenyimenyi hari abajandarume b’Abatutsi babaga i Nyanza kandi batishwe.
Kuri we, avuga ko ahubwo Jandarumori yatanze amabwiriza yo kurinda abaturage. Ati « Ibyo byarabaye i Cyangugu, kandi Ndindiriyimana yagombaga kubikora nk’uwari umuyobozi mukuru wa Jandarumori icyo gihe ». Naho ku bijyanye no gutanga amabwiriza yo guhagarika ubwicanyi, Lt Col Nzapfakumunsi avuga ibyo byari mu nshingano za Guverinoma atari inshingano za Jandarumori. Anahamya kandi ko atigeze yumva ijambo Sindikubwabo yavugiye i Butare ryashishikarizaga Abanyabutare kwitabira ubwcanyi.
Ku buhamya bwemeza ko mu bwicanyi bwabereye mu bice bya Nyanza haba harakoreshejwe imbunda yo mu bwoko bwa ‘’mortier’’ zikoreshejwe n’abajandarume by’umwihariko muri ISAR Songa na Nyamure, uyu mutangabuhamya avuga ko ahereye muri Ruhengeri na Kibungo azi neza, nta mbunda za mortier zabaga muri Jandarumori. Ati «Iby’i Nyanza sinzi uko byagenze, naho Abajandarume niba barijanditse mu bwicanyi byaba ari akaga».
Lt Col. Jean Marie Nzapfakumunsi avuga ko kuba yarahinduye izina ubwo yajyaga guhabwa ubwenegihugu akitwa Munsi, ntaho bihuriye no guhisha umwirondo we nk’uko byagenze kuri Biguma yiyita Philippe Manier, ahubwo ngo ni uko ryavunaga kurivuga. Ati « Ubwo nasabaga ubuhunzi sinigeze mpisha ko nabaye umujandarume ».
Nzapfakumunsi kandi yabwiye Urukiko ko atamenye iby’itangazo ry’i Kigeme ryasinywe na ba Ofisiye bakuru barimo General Leonidas Rusatira na Marcel Gatsinzi basaba kwifatanya na FPR, naho ubundi na we ngo aba yararisinye.
Ubuhamya bw’uyu mujandarume mukuru busa n’aho bwaguye neza Philippe Hategekimana, wahise abwira Urukiko ko inshingano z’ibikorwa by’abajandarume zabaga zifitwe na Komanda naho Bigama we akaba yarakoraga inshingano z’umunyamabanga gusa.
Jean Marie Vianney Nzapfakumunsi yavukiye mu cyari Komini Kivumu, yize mu ishuri rikuru rya Jandarumori mu Bufaransa hagati ya 1979 na 1980. Yakoze imirimo itandukanye muri Jandarumori harimo no kuba umuyobozi mukuru wayo mu 1991. Yaje kugera mu Bufaransa mu 1997 aho yakoze mu kigo gishinzwe kurwanya ubushomeri.
HIGIRO Adolphe