Nyuma yo kumva umwanzuro w’urukiko ku rubanza rw’ubujurire rwa Biguma aho yakatiwe gufungwa burundu, ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza aho yakoreye ibyaha bwavuze ko bwishimiye umwanzuro w’urukiko kuko ubutabera bwatanzwe ku barokotse jenoside.
Meya w’akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, avuga ko bishimiye umwanzuro w’urukiko rw’igifungo cya burundu cyahawe Philippe Hategekimana Mannier uzwi nka Biguma kuko babibona nk’ubutabera ku baharokokeye.
Yagize ati “ku birebana n’umwanzuro w’urukiko rwa Paris ku byaha bya Hategekimana Philippe wiyise Mannier ariko uzwi cyane ku izina Biguma, twishimiye cyane umwanzuro Urukiko rwafashe. Yahamijwe ibyaha bya jenoside, tukaba twishimiye cyane rero ko ubutabera bwatanzwe. Abaturage b’akarere ka Nyanza cyane cyane abarokotse jenoside ari abo ku musozi wa Karama, Nyamure ndetse na Nyabubare n’ahandi yagize uruhare rukomeye cyane mu iyicwa ry’Abatutsi muri aka karere. Twishimiye rero umwanzuro urukiko rwafashe kuko ni ubutabera bwatanzwe kandi bukwiye.”
Meya Ntazinda yakomeje avuga ko nubwo agasozi ka Karama bakavanywe mu ho yakoreye ubwicanyi bitabujije ko bishimiye igihano yahawe kuko n’ubundi igihano yahawe ntakikiruta. Yavuze ati “Yabikurikiranyweho ahubwo babimukuraho ariko nabyo tubifata nk’aho yahakoreye jenoside kuko Nyamure na Karama ni imisozi ituranye kandi amakuru dufite ni uko naho yahageze. Ariko ntacyo bitwaye twishimiye n’urubanza rwabaye nubwo Karama itamuhamye ariko Nyamure ikamuhama, Nyabubare ikamuhama, hano mu mujyi ibyo yahakoze n’ubundi nta igihano kirenze igifungo cya burundu twari dutegereje niyo hakiyongeraho nibindi ngira ngo igihano ni cya kindi.”
Ku birebana n’indishyi, Meya yavuze ko ari umwanya mwiza wo kuregera indishyi nubwo ntacyo wabona gisimbura umuntu. Yagize ati “ku bijyanye n’indishyi, nubwo nta ndishyi zangana abantu ariko ngira ngo muri ruriya rubanza n’ubundi hari abuririyeho batanga n’ikirego cy’indishyi ariko n’ababa bataratanze icyo kirego ni umwanya mwiza noneho kuko icyaha cyamuhamye kuba baregera indishyi kugira ngo n’ubwo butabera bwuzure. Ariko mbisubiremo ntiwabona icyo wishyura umuntu gusa ni uko iyo umuntu yakoze ibyaha n’ibyo byose agomba kubyishyura.”
Urubanza rwa Biguma mu bujurire rwatangiye ku itariki ya 4 Ugushyingo, rupfundikirwa tariki ya 17 Ukuboza 2024 ahamijwe ibyaha bya jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu, agahanishwa igifungo cya burundu ari nacyo yari yarahanishijwe mu rubanza rwa mbere. Uretse Mayor wa Nyanza, hari n’abandi bagaragaje ko banyuzwe n’umwanzuro w’urukiko barimo umuryango w’abanyarwanda baba mu Bufaransa (CRF), uwunganira abaregera indishyi, Me Gisagara Richard, Perezida wa Ibuka mu karere ka Nyanza Jean Baptiste Niyitegeka ndetse na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere mboneragihugu bwana Bizimana Jean Damascène, aho yavuze ko ubutabera bwatanzwe mu rukiko rw’ubujurire rwa rubanda i Paris akabwira abarokotse ko abo Biguma yiciye babonye ubutabera.
Yvette Musabyemariya