Nyuma y’aho Urukiko rwa Rubanda rw’i Paris ruhaye igihano cy’igifungo cya burundu Hatagekimana Philippe uzwi ku izina rya Biguma, ubuyobozi bwa IBUKA mu karere ka Nyanza yakoreyemo ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu bwatangaje ko bwishimiye igihano yahawe.
Mu ijoro ryo ku itariki ya 18 Ukuboza 2024 nibwo urwo rukiko rwahamije Biguma ibyaha bya jenoside n’ibyibasiye inyokomuntu, akaba yari yajuririye icyo gihano yari yahawe muri Kamena 2023.
Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo, bwana Niyitegeka Jean Baptiste yatangaje ko abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri aka karere by’umwihariko bishimiye igihano Biguma yahawe kuko byibura kiba kigize ibikomere cyomora.
Yagize ati ‘’Igihano yahawe twari tukiteze, turishimye kuko ibyaha yadukoreye byamuhamye. Nubwo ahanwe nyuma y’imyaka 30 akoze ibyo byaha, ariko byibura twahawe ubutabera, byatugabanyirije intimba.’’
Yakomeje avuga ko imanza nk’izi zagombye kubera isomo n’ibindi bihugu birimo n’ibituranye n’u Rwanda bikirimo abasize bakoze Jenoside mu 1994 ariko bakaba bakibyidengembyamo. Abo ngo ‘’barimo abafatanyije na Biguma, abamuhaye ibikoresho n’abandi, bagomba kuryozwa ibyaha basize bakoze kuko iki ni icyaha kidasaza.’’
U Bufaransa ni ubwo gushimwa
Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyanza yakomeje yishimira umusaruro wavuye mu mubano w’u Rwanda n’u Bufaransa muri iyi minsi nyuma y’uko mu bihe byashize wigeze kuzamba.
Yagize ati ‘’ Kuba tubonye ubutabera ni umusaruro ukomoka ku mubano w’ibihugu byombi. Bibere isomo n’ibindi bihugu bifate ababyihishemo baduhekuye (…) Hashize imyaka 30 Jenoside ibaye, abayirokotse bagenda basaza bava mu buzima. Byaba byiza ubutabera bwihutishijwe bakazabuhabwa bakiriho, cyane ko binarushaho kubaka umuco w’ubumwe n’amahoro mu Banyarwanda.’’
Urubanza rwa Biguma mu bujurire rwatangiye ku itariki ya 4 Ugushyingo 2024, rupfundikirwa tariki ya 18 ukuboza 2024.. Ni urubanza rwagaragayemo abatangabuhamya barenga 66 barimo abatangabuhamya b’impuguke ku Rwanda no kuri Jenoside, hamwe n’abatangabuhamya b’ibyabaye.
Biguma yari umuyobozi wa Jandarumori mu yahoze ari komini ya Nyabisindu muri perefegitura ya Butare, ubu ni mu karere ka Nyanza mu ntara y’Amajyepfo. Ibyaha yahamijwe ni ibyo yakoreye mu karere ka Nyanza mu bice bitandukanye birimo Ntyazo, Nyamure, ISAR Songa, Nyabubare, n’ahandi.
HIGIRO Adolphe