Imwe mu ntego za VUP ni ukugira uruhare mu kurandura bukene bukabije, aho umuturage ahabwa itungo rimufasha kugera ku iterambere .
Iyi gahunda imaze gufasha ingo zirenga 3 000 mu karere ka Nyamasheke, abaturage bavuga ko yabafashije binyuze mu kubona amafaranga n’ifumbire ubu bakaba bahinga bakeza
Kuva iyi gahunda ya ‘’Nsiga ninogereze’’ yagera mu karere ka Nyamasheke abaturage bavuga ko yazamuye imibereho yabo bakava mu bukene bwari bubugarije, bakaba hari byinshi bikemurira birimo kwishyurira abana babo amashuri, kwihaza mu biribwa ndetse no gutura heza.
Gasigwa Damien ni umugabo w’imyaka 47 ufite umugore umwe n’abana 11, atuye mu karere ka Nyamasheke, Umurenge wa Macuba, akagali ka Gatare, umudugudu wa Wimana. Avuga ko mbere yo gufashwa na VUP nta cyerekezo cy’ubuzima yari afite n’umuryango we.
Abitangamo ubuhamya agira ati ‘’Mbere ntarajya muri gahunda ya ‘’Nsiga ninogereze’’ ubuzima bwarashariraga kuko nabyukaga ngenda meze nk’ubuyera nkagaruka ntacyo nzanye. Abana banjye ntibanigaga. Inzu yanjye yari imeze nabi idasakaye neza. Kubona ibyo kurya nabyo byari bigoye cyane. Ariko aho ngiriye muri gahunda ya ‘Nsiga ninogereze’ ubuzima bwarahindutse mfite inka, abana bariga nta kibazo, ndetse n’ibyo kurya ntibikiri kibazo ‘’
Musabyimana Agnes utuye mu murenge wa Macuba, Akagali ka Nyakabingo, umudugudu wa Rumamfu avuga ko gahunda ya nsiga ninogereze yahinduye ubuzima bwe. Agira ati’’ Ubu namaze kurihira umwana amashuri arangije amashuri yisumbuye. Nakoze inzu ubu iragaragara sinajya mu mu bantu badafite inzu’’.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke, Mukamasabo Appolonie avuga ko gahunda ya VUP yagize akamaro gakomeye mu kuzamura mibereho y’abaturage muri aka karere .Yagize ati ‘’Gahunda ya VUP yatangiye gukorera mu murenge umwe muri kano karere, ariko kugeza ubu VUP irakorera mu mirenge yose uko ari 15 igize akarere ka Nyamasheke kandi byatanze umusaruro kuko buri mugenerwabikorwa ahabwa uburyo bwo kumuteza imbere duhereye kucyo akeneye. Abakora muri VUP twabashishikarije kwibumbira mu matsinda kugira ngo bazigamire ejo hazaza’’ .
Umuyobozi w’ishami rishinzwe gufasha abatishoboye mu kigo cya Leta gishinzwe iterambere ry’abaturage LODA, Gatsinzi Justin, avuga ko gahunda ya VUP yatangiye mu mwaka wa 2008 igatangira ikorera mu mirenge 30 ariko ubu ikaba ikorera mu mirenge 416 mu gihugu hose kandi ngo imaze gukura abaturage mu bukene no kubateza imbere mu buryo bugaragara.
Yagize ati ‘’Dutangira gahunda ya VUP twayitangiye aritwe nka Leta ,ariko ubu dufite abafatanyabikorwa ntikiri iya Leta gusa. Ingengo y’imari yakoreshwaga na VUP yariyongereye iva kuri Miliyari 2 na miliyoni 80 y’amafaranga y’u Rwanda ubu buri mwaka ntijya munsi ya miliyari 50 na 60.
Kuva mu mwaka wa 2017, mu karere ka Nyamasheke kugeza ubu gahunda ya VUP hamaze gukoreshwa asaga miliyari eshatu na miliyoni mana inani makumyabiri (3.820.000.000 Frw). Ibi byose bikaba bigamije guherekeza umuturage mu nzira y’iterambere bimukura mu bukene haba mu mirire mibi hatezwa imbere ubuhinzi ,ubworozi, kuba heza ndetse n’uburezi.
Nyampinga Aline