Urubanza rwa Fabien Neretse rwakomeje I Buruseli mu Bubiligi, aho Neretse we ubwe yahawe ijambo ahakana ibyo ashinjwa byose, avuga ko ahubwo yarwanyije ihohoterwa ryakorerwaga abatutsi cyane cyane mu kigo cye cya ACEDI Mataba kiri mu karere ka Gakenke. Mu gihe urubanza yari atangiye kuvuga byagaragaye ko umugore we a Bibiane Nimukuze ari mu cyumba cy’iburanisha kandi bitemewe kuko ari mu batangabuhamya
Uyu munsi waranzwe n’udushya dutandukanye mu gihe Neretse yisobanuraga. Uretse umugore we wasohowe, hagaragaye umwana utagejeje ku myaka yo kuba mu rukiko ariko ntiyasohorwa nyuma yo gusanga ari kumwe n’umubyeyi we; abaregera indishyi nabo bashatse gusohorwa ariko inteko iburanisha yiherera iminota itanu igaruka yemeza ko urubanza rukomeza, ikindi cyatunguranye mu rukiko ni izungera rya Neretse igihe yavugaga ndetse agafatwa n’iseseme akazanirwa akadobo ashobora kwifashisha ibyatumye urubanza rusubikwa.
Ibyo bishya byagaragaye ntibyabujije urubanza gukomeza kuko ubushinjacyaha bwagaragaje ibimenyetso by’ibirego bishinja Neretse, uko yagiye abikora n’aho yabikoreye. Ubushinjacyaha bwerekanye igishushanyo kigaragaza ko Neretse yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye I Nyamirambo, munsi y’akabari kitwa La demoiselle hepfo ya stade ya Kigali ubu.
Ubushinjacyaha bwagaragaje uburyo yakoze ibyaha ku bufatanye n’uwo bwise inshuti ye Karamira Flodouard wari umuyobozi ukomeye muri icyo gihe. Ubushinjacyaha bwamushinje uburyo yifashishije umukozi we witwa Emmanuel, yatumye abantu bicwa. Bwakomeje busobanura uburyo mu kigo cye ACEDI Mataba hatorezwa Interahamwe zikajya zica abatutsi baba abigagamo cyangwa abakoragamo. Urugero bavuga ko ku italiki 14/4/1994, ubwo Neretse yari avuye I Kigali asubiye I Mataba ari naho avuka, ngo ubwicanyi bwakajije umurego akenshi bukozwe n’abari abazamu ku ishuri rye kandi ngo niwe wabaga yabahaye imbunda bakoreshaga bica.
Mu kwiregura kwe Neretse ubwe, yatangiye abazwa byinshi birimo umwirondoro we, amashuri yize, akazi yakoze, politiki byose arisobanura; akomeza avuga ko ari umwere ndetse n’ikimenyimenyi ngo urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ngo ntirwigeze rumushakisha na raporo ya CNLG yo muri 2018 ntiyigeze igira icyo imuvugaho.
Yagarutse ku buryo ngo mu ishuri rye ACEDI Mataba, mu 1993 hagaragaye gutoteza abana b’abatutsi bikozwe na bagenzi babo bashutswe n’abarimu b’abahutu banga umu-perefe w’umututsi. Ngo byarangiye Neretse afashe icyemezo cyo kwirukana abo bana n’uwari umuyobozi w’ishuri. Kuri we ngo ibyo ni ikimenyetso cy’uko nta rwango yigeze agirira abatutsi.
Abajijwe ku bucuti bwe na Karamira ndetse n’ubufatanye bwabo mu bwicanyi, Neretse abanje guseka yavuze ko nta bucuti bwihariye yari afitanye na Karamira. Ati “Ndahiriye imbere y’Imana n’abantu ko Karamira atamenye iwanjye, sinamenye iwe”. Ku byerekeranye n’umukozi we witwa Emmanuel ngo yahaye abatutsi bakaza kwicwa, yavuze ko atigeze agira umukozi witwa gutyo.
Neretse yakomeje kwisobanura mu ntege nke ze, avuga ko imyaka ye n’ingano bye bitari kumwemerera kuba interahamwe. Ati “Ku myaka 46 n’ibiro 95 nari gushobora ubuterahamwe?”
Kwisobanura kwe ntikwarangiye kuko mo hagati yaje kugira ikibazo cyo kumererwa nabi agira aseseme bamuha amazi n’agakoresho ko kwifashisha, ariko biba iby’ubusa akomeza kugira intege nke birangira urubanza rusubitswe hasigaye ibibazo bitatu byo kumubaza, batanahaye ijambo abaregera indishyi nk’uko byari biteganyijwe. Ruzasubukurwa kuwa kabiri kubera ko mu mpera z’icyumweru ari ikiruhuko.
Nyuma yo kubazwa ibibazo no kwiregura, hazabaho umwanya w’abatangabuhamya. Uyu munsi kuwa gatanu hakaba hasomwe urutonde rwabo, ruriho impuguke zanditse amateka kuri Jenoside nk’umufaransa Jean Hatzfeld, Damien Vandermersh, Colette Braeckman n’abandi harimo n’abazava mu Rwanda.
Sosthene Musonera