Kuva taliki ya 22 Ugushyingo mu gihugu cy’u Bufaransa mu rukiko Rwanda rubanda I Paris hakomeje kuburanishishwa urubanza rwa Claude Muhayimana ukurikiranweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi muri 1994. Aho icyaha akurukiranweho ari ubufatanyacyaha bw’uko yatwaraga abarimo interahamwe n’abasirikari mu kwica abatutsi aho bari bahungiye.
Ku itariki 02 Ukuboza 2021 hari bamwe mu barokotse Jenoside bongeye kubwira abanyamakuru bakorana na PAX PRESS ko babonye Muhayimana atwaye imodoka yo mu bwoko bwa Daihatsu. Umwe muri bo yagize ati: “njye Claude muzi ari umusore. Jenoside iba baduteye mu Gasura ku itariki 12 Mata hari kuwa 2, kuwa 3 Claude yazanye Daihatsu ipakiye insoresore z’aha mu mujyi turabarwanya dukoresheje gakondo n’amabuye”. Uyu akomeza avuga ko igitero rurangiza cyabaye kuwa 5 ubwo iyo Daihatsu yamenaga inshuro 4. Agira ati”nibwo haje abajandarume. Baradutangatanze, Claude afata imodoka ayikatisha umuhanda azenguruka ku bitaro amanura abandi baradutega ngo hatagira usohoka, batugotera aho ngaho n’interahamwe kugira ngo hatagira abagenda.Barica barinigura”
Abashinja uregwa babusanya amakuru
Ku munsi wa 7 w’iburanishwa ry’uru rubanza humviswe abashinja (témoins à charge) Muhayimana, hari abarakoreshaga uburyo bw’iyakure (en visioconference) n’abagiye mu rukiko. Bumwe mu buhamya batanze bwagaragayemo kwivuguruza ku bimenyetso bitandukanye n’ibyo bavuze mu maperereza yakozwe mbere y’urubanza.
Umutangabuhamya twahaye izina rya Hirwa utuye Kivumu muri Rutsiro yavuze ko Muhayimana bakoranye hashize igihe arirukanwa. Perezida w’urukiko ubwo yamubazaga niba yarigeze abona Muhayimana atwaye imodoka mu gihe cya jenoside? Hirwa ati “mbere nari namubonye atwaye imodoka ya Guest house igiye mu Bisesero”. Perezida ati” Yari atwaye imodoka imeze ite?” Hirwa aramusubiza ati “Hilux y’umutuku ya Guest House”. Nyuma yo gusomerwa ibyo yavuze mu ibazwa ryabanje, perezida w’urukiko yaramubajije agira ati “ko mu kanya wavuze ko Muhayimana yatwaraga Hilux itukura kandi mbere waravuze Daihatsu y’ubururu?” Hirwa ati”twari dufite Hilux itukura ariko ibyo bambajije mbere ndabyemeza.”
Ku munsi wa 8 w’iburanishwa, humviswe umutangabuhamya witwa Alexis Kabagema ufungiye muri Gereza ya Muhanga wari afite imyaka 32 mu mwaka wa 1994. Yabwiye urukiko ko yishe umuntu, icyaha yaburanye agakatirwa igifungo cy’imyaka 30 cyemejwe no mu bujurire. Perezida yamubajije niba yarabonye Muhayimana bwa mbere ubwo hicwaga umukecuru witwa Nyiramagondo ari kumwe n’umwuzukuru we n’umukobwa we. Kabagema ati “Yego yari kuri volant y’imodoka.” Perezida amubajije icyamubwiye ko ari Claude Muhayimana, Kabagema ati” muri jenoside hari abantu wabaga utazi ariko ukamumenya. Abo twari kumwe bari bamuzi bavugaga ko atwara imodoka ya projet pềche, ko ari we utwara n’Interahamwe zijya kwica Abatutsi”.
Nyuma yo guhatwa ibibazo na Perezida w’urukiko, uruhande rwunganira Claude Muhayimana uregwa na rwo rwabajije uwo mutangabuhamya. Uwunganira uregwa yagize ati ” niba numvise neza ntiwari uzi Muhayimana mbere ya jenoside?” Kabagema arasubiza ati “Yego”. Uwunganira uregwa arongera ati”Nyamara ubazwa n’abagenzacyaha b’Abafaransa wavuze ko wari umuzi. Wari umuzi ntiwari umuzi?” Kabagema ati”namumenyeye muri jenoside ko akora muri projet pềche”.
Bavuze ibyo bumviye mu ikusanyamakuru nk’ababibonye
Gaëtan Rutazihana ni undi mutangabuhamya ufungiye muri Gereza ya Nyanza wavuze ibinyuranye n’ibyo yabwiye abasirikari b’Abafaransa bakoze iperereza. Avuga ko ibyo yavuze byinshi yabyumviye mu ikusanyamakuru muri gereza ya Gisovu abivuga nk’aho yabibonye kandi yarabyumvise mu ikusanyamakuru. We yabanje kuvuga ko atazi aho imodoka Muhayimana yatwaraga yayikuye abakoraga iperereza bakomeza kumwereka ko azi aho yavuye asubiza ko yasahuwe nyuma y’ibitero muri Gatwaro.
Rutazihana ati “hariya navuze ko nabonye Claude atwaye Daihatsu ndabasaba imbabazi nsaba n’Imana imbabazi kuko nabeshye.”Rutazihana mu mwaka wa 2009 ni bwo igihano cye cyemejwe. Perezida w’urukiko amubajije niba ashinja ibinyoma Claude Muhayimana yari uzi ko bazamugabanyiriza ibihano. Ati”Oya nari nzi ko nta ngaruka bizamugiraho kuko kuba yaratwaraga abantu mu modoka gusa numvaga nta ngaruka bizamugiraho.” Yakomeje avuga ko yabeshye kubera ko atasengaga ariko atangiye gusenga asanga ari uguhekesha undi umusaraba. Uyu mutangabuhamya yabanje gufungirwa jenoside yemera ibyaha akatirwa imyaka 9 amazemo 13 ahita arekurwa, nyuma hatahuwe imibiri mu cyobo cyari inyuma ya y’ibitaro bya Kibuye bamufungira iyi dosiye akatirwa burundu.
Undi wumviswe ku munsi wa 10 w’iburanishwa ni Edmond Mushimiyimana ufungiye ibyaha byamuhamye agakatirwa igifungo cya burundu. Yagiye mu bitero birimo n’ibyo ku musozi wa Karongi. Mushimiyimana yabajijwe niba mu gitero cy’i Nyamishaba barajyanyweyo n’abasirikari n’abacungagereza, uyu mutangabuhamya avuga ko yagiye yo rimwe kuko atari ahatuye. Perezida w’urukiko ati” ese wiboneye n’amaso yawe Claude Muhayimana ari muri icyo gitero?” Undi ati “sinamubonye ariko tuvuyeyo twahuye yigamba ko avuye mu gitero cy’i Nyamishaba.” Perezida ati “Muhayimana yari mu modoka cyangwa yari n’amaguru?” Mushimiyimana ati “n’amaguru.”
Perezida ati “uvugana n’abasirikari b’Abafaransa ko wavuze ko Muhayimana wamubonye yica umushoferi wa bus wakomokaga i Byumba, amuteye icyuma mu mugongo gifite nka cm50 gityaye impande zombi kandi ko yakivanye iwe? Ese ibyo wavuze ni ukuri?” Mushimiyimana ati “ni ukuri ariko si i Nyamishaba ni hafi yaho.”
Abazwa n’umucamanza wakoze iperereza (juge d’instruction) yavuze ko Muhayimana yahatiwe gutwara abantu mu gitero, ntiyamushinja ko yagiye mu gitero i Nyamishaba. Arangije icyo gihe bamubajije ko yaba yivuguruje asubiza ko igihe cyari kigeze ngo avugishe ukuri ibyo yavuze mbere byari ibinyoma.
Gusemura hari aho bitakozwe neza
Kuba hari abatangabuhamya bavuze ibisa n’ibivuguruzanya cyangwa ibidahuye na gato, umunyamakuru Saro Francine Andrew ukurikirana uru rubanza I Paris avuga ko mu bibazo byagaragaye harimo ibijyanye n’ubusemuzi bwagaragaye nk’ubutameze neza cyane aho wumvaga basemura ibintu bitavuzwe. Ati “bishobora kuba aribyo byabaye ikibazo mu batangabuhamya ku byo bagiye bavuga mbere aho wenda basemuraga nabi, uwandika na we akandika ibyo umusemuzi avuze noneho umutangabuhamya yagaruka kubyumva akumva bari kumuvugira ibintu atigeze avuga. Saro akomeza agira ati”na hano mu rubanza mu minsi ishize wajyaga kumva ukumva umutangabuhamya avuze ikintu, umusemuzi akavuga `ikintu gitandukanye na cyo ukibaza aho abikuye ukuntu ntuhumva.”
Kudahuza amakuru byanagarutsweho na Maître Meilhac wunganira uregwa wagize ati “ni ubwa mbere mbibonye, abatangabuhamya bagenda batanga ubuhamya butandukanye n’ubwo batanze.” Akomeza avuga ko urukiko ruzabushingiraho rukareba niba koko ari ubuhamya bwavamo ukuri.
Maître Richard Gisagara wunganira abaregera indishyi (Partie Civile) avuga ko kuba abantu bavuga ibintu bakabusanya nta gitangaje kuko umuntu yavuga ibintu uyu munsi ejo wabimubaza akavuga ibindi. Akomeza avuga ko kuba babazwa mu bihe bitandukanye hari abatabasha kwibuka ibyo bavuze iyo hashije imyaka myinshi, ati” ni ibintu tugenda tubona mu manza nk’izi ngizi”. Gisagara yemeza ko kwivuguruza ku buhamya byagira inyungu ku baregera indishyi cyangwa se no ku ruhande rw’uregwa. Ati” cyakora ubucamanza nibwo buzareba bugashyira ku munzani bukareba ubuhamya bwatanzwe. Kuba umuntu yakwibeshya cyangwa yakwisubiraho akavuga ibyo atavuze ubushize, ntibivuze ko ubuhamya ari gutanga bwose ari ibinyoma.”
UMUHOZA Nadine